Rusizi: ADEPR yasabye Abanyarwanda imbabazi kubera abayobozi bayo barebereye Jenoside
Ubwo itorero rya ADEPR ryibukaga abahoze ari abakozi n’abayobozi baryo ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umuvugizi w’iryo torero Pasiteri Sibomana Jean yasabiye abayobozi b’iryo torero imbabazi.
Muri uyu muhango wabereye mu murenge wa kamembe mu karere ka Rusizi tariki 14/06/2014 Pasiteri Sibomana Jean yavuze ko abayobozi b’itorero bateshutse ku nshingano zabo bijandika muri Jenoside bitandukanye n’indahiro barahiriye imbere y’Imana yo kudatererana intama Imana yabaragije.
Yasabye Abanyarwanda bose imbabazi kuko ngo batigeze bagira icyo bakora mu kwamagana Jenoside kandi bari babifitiye ubushobozi aha ariko anavuga ko mu gihe nk’iki bakwiye kugira icyo bakora mu gufasha abasigaye iheruheru babaha ubufasha butandukanye bwo kububakira amazu, kuboroza n’ibindi.

Pasiteri Sibomana Jean kandi yavuze ko ashyigikiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho yasabye abayoboke b’iri torero kuyiyoboka bayigisha bagenzi babo kuko ifite umurongo mwiza wo kongera guhuza Abanyarwanda birinda amacakubiri yahekuye u Rwanda, yabasabye kandi gukunda igihugu cyabo bagisabira ku Mana kuko biri mu nshingano zabo nk’abashumba.
Sibomana Jean yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikongera guhuriza Abanyarwanda hamwe aho ngo nta wari uzi ko iki gihugu kizongera gutekana ariko ubu ngo amahanga akaba acyifuza.
Umujyanama wa Minisitiri wa siporo n’umuco, Nzabonimana Serge, yavuze ko iyo amadini aza kwamagana Jenoside kare byari kugira icyo bimara mu kuyikumira ariko ngo baranzwe no guceceka akaba ari muri urwo rwego avuga ko ikibabaje ari uko abayikoze na n’ubu bari kwidegembya hirya no hino mu bihugu byo hanze binakomeje kubatiza umurindi wo kungera kubibamo Abanyarwanda amacakubiri ashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Aha akaba avuga ko uyu ari umwanya wo kubamaganira kure kugirango Jenoside itazongera kuba mu Rwanda kuko nta Munyarwanda n’umwe itagizeho ingaruka.
Mu buhamya bwatanzwe na Twagirumukiza Antoine warokokeye ku cyicaro cy’itorero rya ADEPR paruwasi ya Gihundwe yavuze ko iri torero ryagaragaje imbaraga nke mu kurengera Abatutsi bari bahahungiye aho ngo umuvugizi waryo wari mu kigo baguyemo atigeze agira icyo akora mu gutabaza kandi yari abifitiye ubushobozi dore ko ngo yari arinzwe n’ingabo za Habyarimana.

Itorero rya ADEPR ryatakaje abantu 357 barimo abahoze ari abapasitori n’abayoboke bishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uyu muhango bibutse abagera kuri 34 barimo umwe washyinguwe mu icyubahiro kuri uyu wa 14/06/2014, muri uyu muhango itorero rya ADEPR ryatanze inka 5 kub atishoboye barokotse Jenoside.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
dukomeze kwibuka abacu bazize jenoside kandi duharanira ko ibyabaye bitakongera
ikintu kibabaza ni imbaga ya abatutsi yaguye mu biliziya ariko kiliziya gatorika ikaba yararuciye ikarumira , wasgirangi ntanicyabaye, ariyo yakabaye ifata igatera intambwe yambere isaba imbaga yabanyarwanda imbabazi.
benshi bagakwiye gutera intambwe nka adepr kuko ntadini ritazi umuyoboki waryo wakoze jenocide cyangwa wijanditse muri genocide yakorewe abatutsi, ariko catholique yo ikabya yarabaye gaheza , niyo yakabaye yarafashe iyi ntambwe ibimburira abandi gusaba imbabazi
imbaraga amadini yari afite muri kiriya gihe iyo ayakoresha neza ntabwo jenoside iba yarabaye rwose ariko nanone twigire ku mateka twubaka ejo hazaza mwimakaze gahunda ya ndi umunyarwanda ibajye mu mitima muharanire ko itazongera kuba kandi nababigizemo uruhare basabe imbabazi.
dukoemeze twibuke abacu bazize jenoside kandi duharanira ko bitakongera kubaho