Nyanza: INILAK yibutse Abatutsi bazize Jenoside inataha ikimenyetso cyo kuyamagana
Ishuli rikuru ry’abalayiki b’abadivantitse rya Kigali ( INILAK) ishami rya Nyanza ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda hanatahwa ikimenyetso cyo kuyamagana ku bantu bose biga ndetse n’abazagera aho iri shuli ryubatse mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29/05/2014 abanyeshuli, abarimu ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu babanje gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kavumu maze bagaruka ku ishuli ari naho indi mihango yakomereje.
Kuri iri shuli bahise banahataha igishushanyo kiriho ubutumwa bwamagana Jenoside hifashishijwe amagambo y’icyongereza agira ati: “Genocide Never Never Again”.

Umuntu wese ugeze muri iri shuli azajya ahita agiteraho ijisho bitewe n’uburyo kibonerana ndetse kikaba cyubatse ahantu hagaragara wakwita ko ari mu marembo y’iri shuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza.
Uhagarariye INILAK imbere y’amategeko, Pasiteri Ruhaya Ntwari Assiel, yavuze ko inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifite imizi miremire ituruka mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababiligi.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikintu cyaje ngo gipfe kwitura ku Rwanda gusa ahubwo yarateguwe ndetse bifata igihe kirekire kuko mbere y’uko iba hagiye habaho ibimenyetso biyitegura nko kuvangura abanyeshuli hakurikijwe amoko yabo ndetse n’uturere”.

Ibi kandi byanashimangiwe na Major Gerard Nyirimanzi wari uhagarariye Minisitiri w’ingabo muri uyu muhango. Mu kiganiro cye yatanze yagaragaje uruhare rw’abantu bitwaga intiti cyangwa bari barize cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo asaba abo ubu igihugu gifite nyuma yayo kuyamagana ndetse n’ingengtabitekerezo yayo.
Muri uku kwibuka kutabuzemo no gushima Imana, Maj Gerard Nyirimanzi yagaragaje ko guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byabayemo ubushobozi bw’Imana.
Ati: “Urebye ubwinshi bw’ingabo zatsinzwe ndetse n’izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zayigagaritse ukuntu bari bake usanga kubyiyumvisha ari ibintu bidasanzwe ariko umugambi wabo wa Jenoside waburijwemo bake bararokoka nyamara icyariho kwari ukubarimbura ntihasigare n’umwe”.

Abandi bagiye bafata ijambo bose basabye urubyiruko muri rusange kwibuka ari nako runiyubaka kandi rugaharanira ko imbaraga zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zakoreshwa ndetse zikaniyongera mu kubaka igihugu giteye imbere kandi buri wese yiyumvamo nk’Umunyarwanda.
Senateri Prof Bajyana Emmanuel wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka mu ishuli rikuru rya INILAKA Nyanza yasabye urubyiruko gukura isomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakiga baharanira ko itasubira kubaho ukundi.

Muri INILAK ishami rya Nyanza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi Muri Mata 1994 witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Depite Nyirabega Euthalie, Depite Bamporiki Edouard, Dr Jean Pierre Dusingizemungu perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Komiseri Me Laurant Nkongori n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo n’akarere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|