Uburasirazuba: Hari uduce dufite amateka akomeye ya Jenoside kubera ababurugumesitiri bahayoboraga

Uduce dutatu two mu ntara y’Uburasirazuba ari two Mukarange yabarizwaga mu cyari Komini Kayonza, Karubamba yabarizwaga mu cyari komini Rukara na Kiramuruzi yabarizwaga mu cyari komini Murambi dufite amateka akomeye ya Jenoside duhuriyeho, bitewe n’uko hiciwe ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bahigwaga kubera ubufatanye bw’abari ba burugumesitiri batuyoboraga.

Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira hari abasaga ibihumbi umunani bari bahungiye kuri Paruwasi gatorika ya Mukarange, ariko mu minsi itarenze itanu Jenoside itangiye abasaga ibihumbi bitanu bari bahungiye kuri iyo paruwasi no mu ishuri rya IPM barishwe, ubwo bwicanyi bukaba bwari buyobowe na burugumesitiri Senkware wayoboraga icyari Komini Kayonza.

Mu rwibutso rwa Mukarange hashyinguye imibiri ikabakaba 9000.
Mu rwibutso rwa Mukarange hashyinguye imibiri ikabakaba 9000.

I Karubamba ho hiciwe abasaga 8000 mu gihe kitageze ku minsi icyenda mu bwicanyi bwari buyobowe na Burugumesitiri Mpambara wayoboraga icyari komini Rukara, mu gihe i Kiramuruzi mu cyari komini Murambi hiciwe abasaga 11000 mu bwicanyi bwari buhagarikiwe na burugumesitiri Gatete.

Kimwe mu bintu utu duce dutatu duhuriyeho ni uko abahiciwe bose bari bahungiye muri za Kiriziya, kandi bakagerageza kwirwanaho bahangana n’ibitero by’Interahamwe zashakaga kubica nk’uko bamwe mu baharokokeye babivuga.

N’ubwo bagerageje kwirwanaho ariko ntibyabahiriye kuko ba burugumesitiri bahayoboraga batanze ubufasha kuri izo Nterahamwe bituma zigera ku mugambi wa zo.

Mu rwibutso rwa Rukara ruri i Karubamba na ho hashyinguye imibiri isaga 8000.
Mu rwibutso rwa Rukara ruri i Karubamba na ho hashyinguye imibiri isaga 8000.

Abari bahungiye i Mukarange bifashishije amatafari ngo bamaze iminsi igera kuri ine bahangana n’ibitero by’Interahamwe zashakaga kubica bakazisubiza inyuma, bigera aho burugumesitiri Gatete wayoboraga icyari komini Murambi yohereza Interahamwe n’abasirikari bagiye gutanga ubufasha bwo kwica abari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange no mu ishuri rya IPM.

Aha ni ho abarokokeye muri utu duce bahera bavuga ko ari uduce dufite amateka akomeye ya Jenoside duhuriyeho, nk’uko bivugwa na Rubulika Gerard warokokeye i Karubamba.

Agira ati “Mu minsi icyenda gusa hari hishwe abantu mu mirenge yari komini Rukara, ndetse n’abari bahungiye hano [Karubamba] bamaze kwicwa, ndetse n’abari barokotse ubwicanyi bwo kwa Gatete i Murambi. Witegereje usanga site za Kiziguro, Karubamba na Mukarange dufite ukuntu tugenda tuzihuriraho, abanya-Rukara batahungiye Karubamba ntibicirwe mu mirenge, biciwe i Mukarange”.

Ruburika warokokeye i Karubamba avuga ko site ya Mukarange, iya Karubamba n'iya Kiziguro zifite icyo zihuriyeho mu bijyanye na Jenoside.
Ruburika warokokeye i Karubamba avuga ko site ya Mukarange, iya Karubamba n’iya Kiziguro zifite icyo zihuriyeho mu bijyanye na Jenoside.

Nubwo bamwe batabashije kurokokera muri utu duce dutatu ariko bashimirwa ubutwari bagaragaje bwo kwirwanaho no kurwanya ikibi, kandi n’abapadiri bagerageje kurwanirira ishyaka bakanga gutererana abari babahungiyeho bakaba babishimirwa, muri bo hakaba harimo
Padiri Munyaneza Yohani Bosco na Padiri Gatare Yozefu biciwe i Mukarange banze guterana abari babahungiyeho.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka