Ngoma: Barasaba ko Abarundi bakoze Jenoside bafatwa bagashyikirizwa inkiko

Abarokotse Jenoside mu karere ka Ngoma by’umwihariko abarokokeye mu bitaro bikuru bya Kibungo, barasaba ko Abarundi bahoze bahakorera bagize uruhare muri Jenoside bafatwa bagashyikirizwa inkiko bakaryozwa ibyo bakoze.

Aba bakozi b’abanyamahanga ngo nyuma yuko Jenoside ihagaritswe bahise bataha ariko ngo kugera ubu ntakirakorwa ngo babe bakurikiranwa n’ubutabera kandi aho bari bashobora kuboneka.

Ibi byasabwe kuri uyu wa 26/05/2014 mu muhango wo kwibuka abatutsi 68 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baguye mu bitaro bya Kibungo.

Gihana Samson uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yagize ati “Ndasaba ubuyobozi bwacu bw’ibihugu kudufasha bukadukurikiranira abo bantu kuko barazwi n’amazina yabo, harimo n’abakoraga kwa furere amazina yabo arazwi abo bantu bagomba kubona ubutabera bufatika”.

Yakomeje avuga ko ubundi ntawagakwiye kwica umuganga kandi ariwe umuvura ariko muri Jenoside ngo byarahindutse abari baravuwe n’abaganga baba aribo bica abo baganga birengagije ko babavuye bagashyira imbere kubaziza uko bavutse.

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside mu bitaro bya Kibungo,hanacanwe urumuri tw'ikizere.
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside mu bitaro bya Kibungo,hanacanwe urumuri tw’ikizere.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo, Namanya William, yavuze ko bazakomeza kwibuka no guha agaciro abakozi babo bishwe muri Jenoside anavuga ko mu rwego rwo kubaha icyubahiro hagiye kuzubakwa ahantu hazashyirwa amafoto yabo ndetse hakanaba hagiye kwandikwa igitabo kuri Jenoside yakorewe muri ibi bitaro.

Abakozi b’ibi bitaro bazize Jenoside ni umunani hakiyongeraho abandi bari bahahungiye ndetse n’abarwayi n’abarwaza bahiciwe bazize Jenoside kuri uru rutonde hashyirwaho n’abandi baguye mu bigo nderabuzima by’ibitaro bya Kibungo.

Si ubwa mbere hatanzwe icyifuzo cyuko abanyamahanga bari mu Rwanda bakijandika muri Jenoside bakurikiranwa kuko hakomeje gutungwa agatoki bamwe mu Barundi bari barahungiye mu Rwanda bagiye bakora Jenoside none bakaba bibereye iwabo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka