Nyamata: Abanyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside ngo bamenye amateka mabi yaranze u Rwanda
Umuyobozi w’ishuri Nyamata Technical Secondary School ryahoze ryitwa ETO Nyamata aravuga ko iyo urubyiruko rweretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bituma rugira inshingano zo kwiyubakira igihugu kuko ruba rushaka gukosora amateka ya rugenzi rwarwo.
Ibi Sebahana John, umuyobozi w’iri shuri yabitangaje kuwa 30/5/2014, ubwo abayobozi, abakozi n’abanyeshuri bo muri iri shuri basuraga urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata.
Yagize ati “gusura urwibutso bifasha urubyiruko kumenya amateka mabi yaranze igihugu, kuko abenshi ari urubyiruko rukahavoma imbaraga zo kubaka ubuvandimwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri mu muryango nyarwanda”.

By’umwihariko arasaba urwo rubyiruko kwirinda abakuze babashyiramo ibitekerezo bibi by’amacakubiri kuko hari bamwe mu babyeyi bagifite ingengabitekerezo n’amacakubiri.
Yagize ati “ndashima rumwe mu rubyiruko rwarenze amateka y’amacakubiri kuko hari urwatangiye kujya ruhindura bamwe mu bakuze bayafite, ibyo babiterwa n’isomo bigishwa ry’amateka aho bayigishwa atagoretswe bitandukanye na mbere”.
Ngo nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakiri bato ngo bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Kandi nk’imbaraga z’igihugu bazaharanira guhindura aya mateka mabi, ngo ibyo barabitangiye kuko bihaye inshingano zo kwita ku barokotse nk’uko bivugwa na Gatete Arnold umwe muri abo banyeshuri.

Ati “iyo tubonye amateka nk’aya twiha intego y’uko tugomba kuyahindura cyane ko mu bagize uruhare muri Jenoside bari urubyiruko. Ubu twibumbiye hamwe maze tukegera imfubyi n’inshike tukabahumuriza ari nako buri wese atanga umusanzu uko ashoboye”.
Uru rubyiruko ngo rushyize imbere kubaka ubuvandimwe hagati yarwo no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi kuri iyi si.
Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, ibiganiro byakomereje mu kigo cyabo aho abanyeshuri baganirijwe ku mateka yaranze Jenoside ndetse no kuri gahinda ya Ndi Umunyarwanda.

Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomeze mudufashe
dushimye ubufasha bwanyu