Intara y’Iburasirazuba yibutse abari abakozi ba perefegitura na superefegitura zayibyaye

Abakozi 19 bakoreraga Perefegitura ya Kibungo na Superefegitura byahujwe bikabyara intara y’Uburasirazuba, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe tariki 1/06/2014, hashimangirwa ko biteye agahinda n’ikimwaro kuba Leta yarishe abakozi bayo ishingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Visi Perezidante w’Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, wari wifatanyije n’Intara y’Iburasirazuba mu kwibuka aba bakozi, yasabye ko amateka mabi ya Jenoside akwiriye kubera Abanyarwanda isomo ryo gushyigikira ubumwe kugira ngo u Rwanda rw’ahazaza ruzabashe kuba rwiza rutarangwamo amacakubiri.

Visi Perezidante w'Umutwe w'Abadepite, Hon. Uwimanimpaye Jeanne d'Arc yasabye ko Abanyarwanda barushaho kwibuka bubaka ubumwe.
Visi Perezidante w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yasabye ko Abanyarwanda barushaho kwibuka bubaka ubumwe.

Iyi gahunda yabereye ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba kiri mu karere ka Rwamagana ibaye ku nshuro ya gatatu. Uyu muhango ukaba waranzwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, abayobozi mu ngeri zitandukanye batanze ubutumwa, bagiye batsindagira ubugwari n’ubugome bya Leta za mbere ya Jenoside, zakoze ibidakorwa kugeza ubwo zica n’abakozi bazo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko uyu munsi wo kwibuka abakozi b’iyi Ntara ukomeye cyane kuko ngo kubazirikana bituma baha agaciro akamaro n’umusaruro bari bafite ku miryango yabo, ku Ntara no ku gihugu cyababyaye.

Intara y'Iburasirazuba yibutse abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura.
Intara y’Iburasirazuba yibutse abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura.

Kuzirikana aba bakozi b’Intara y’Iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo byongera kwibutsa uruhare rubi rwa Leta yateguye Jenoside ikica abaturage bayo barimo n’aba bakozi, ari yo mpamvu ubuyobozi buriho ubu burahira ko butazakora nk’iby’abo bayobozi b’ibigwari.

Kasine Angelique wavuze mu izina ry’imiryango y’abakozi b’iyi Ntara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko iyi miryango ishimira Intara y’Iburasirazuba yashyizeho iyi gahunda ngo kuko nta bundi buryo bagiraga bwo kubibuka.

Kasine Angelique wavuze mu izina ry'imiryango y'abari abakozi ba perefegitura na superefegitura zo mu Ntara y'Iburasirazuba, bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Kasine Angelique wavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi ba perefegitura na superefegitura zo mu Ntara y’Iburasirazuba, bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse gahunda rusange yo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba, iyi ntara igenda inafasha imiryango y’aba bakozi mu buryo bwo kwiyubaka kandi ngo iki gikorwa kikaba kizakomeza nk’uko Guverineri Uwamariya yabitangaje.

Mu byifuzo byagarutsweho na bamwe mu bitabiriye uyu muhango, ni uko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane abandi bakozi bakoreraga izo perefegitura na superefegitura bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko kugeza ubu, abazwi ni 19.

Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigabiro.
Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigabiro.
Abayobozi n'imiryango y'abakozi bishwe muri Jenoside bari bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi n’imiryango y’abakozi bishwe muri Jenoside bari bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi b'amadini n'amatorero bari bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bari bitabiriye uyu muhango.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka