Isi ikwiye kwica icyiru ko yatereranye u Rwanda muri Jenoside - Minisitiri Yamamoto
Minisitiri Hiroshi Yamamoto ushinzwe imari n’uubukungu muri Leta y’Ubuyapani arasanga isi yose ikwiye gushyigikira u Rwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’icyiru ko amahanga yarebereye akirengagiza gukumira no gutabara Abanyarwanda muri Jenoside.
Ibi minisitiri Yamamoto yabitangarije ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuwa 23-05-2014 aho yasobanuriwe amwe mu mateka ya Jenoside akanirebera bimwe mu bimenyetso bihari n’imibiri y’abaize Jenoside ihashyinguwe.
Uyu muminisitiri yagize ati “Amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo amahanga yose yarareberaga ntiyakumira ntiyanatabara.Ubu ariko umuryango mpuzamahanga ukwiye guhagurukira rimwe ugashyigikira u Rwanda muri gahunda nziza zo kwiyubaka kandi rwamaze kugaragaza ko rudatetereza umugambi mwiza w’iterambere rwiyemeje nyuma y’ayo makuba.”

Minisitiri Hiroshi Yamamoto yagaye kandi abakoze Jenoside, avuga ko birenze imyumvire ya kimuntu kuba abicanyi baricaga abaturage badafite icyaha, bakageza n’aho bica abana n’abageze mu zabukuru.
Uyu muyobozi muri Leta y’Ubuyapani yasabye ko amahanga yose yakurikirana abayigizemo uruhare, buri gihugu kigatanga umusanzu wo guta muri yombi abakekwa no kubashyikiriza ubutabera.
Yijeje ko Ubuyapani buzakomeza gushyigikira gahunda nziza za Leta y’u Rwanda
Minisitiri Yamamoto yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye gishima cyane abayobozi b’u Rwanda n’Abanyarwanda bose intambwe y’iterambere no kwiyubaka bagezeho nyuma ya Jenoside yari yashegeshe ubukungu n’ubuzima bwose bw’igihugu.

Yijeje kandi ko igihugu cy’Ubuyapani cyitazahwema gukomeza gushyigikira u Rwanda, avuga ko ibihugu byombi bikwiye gukomeza gufatanya hagamijwe iterambere ry’abaturage babyo.
Minisitiri Yamamoto n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda aho bitabiriye inama rusange ya Banki Nyafurika y’Iterambere yabereye mu Rwanda ku matariki ya 19 kugera kuwa 23/05/2014.

Ubuyapani busanzwe bufasha u Rwanda muri gahunda zinyuranye z’iterambere ryibanda cyane cyane ku bikorwaremezo, uburezi, ubuzima no guteza imbere icyaro. By’umwihariko aha ku Gisozi, Ubuyapani buri mu bihugu byatanze umusanzu wo kwagura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 250.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|