Kibogora: Bafite umwihariko mu kwibuka kubera imiterere y’akazi bakora
Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, abakora muri ibi bitaro bari kugezwaho ibiganiro bitandukanye guhera mu gitondo mu isengesho bakora mbere yo gutangira akazi ndetse na nyuma ya saa sita bakabona ibindi biganiro.
Ibi biganiro bizasozwa n’ijoro ryo kwibuka ndetse ku wa gatandatu hakazaba kwibuka nyirizina abakozi n’abandi bakoraga mu bitaro bya Kibogora bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, avuga ko ibi bitaro byashatse kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bw’umwihariko bitewe n’imiterere y’akazi abaganga bagira bigatuma mu gihe abandi bari mu biganiro bo akenshi baba bari gukora akazi ko kuvura abarwayi nyamara nabo ari Abanyarwanda bakwiye kumenya icyerekezo cy’imiyoborere n’imyumvire iboneye y’igihugu cyabo.
Dr Nsabimana avuga ko bitashoboraga gukorwa umunsi umwe ariyo mpamvu bafashe icyumweru cyose nk’umwihariko w’ibitaro bya Kibogora.
Yagize ati “ntabwo twari kubikorera umunsi umwe, twashatse umwanya uhagije ngo tuganire ku ngingo zitandukanye zubaka igihugu cyacu, zirimo ubumwe n’ubusabane mu bakozi byubaka indangagaciro z’Umunyarwanda, kubaka icyizere n’amajyambere arambye, kurebera hamwe uruhare n’umusanzu w’ibigo by’ubuvuzi mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ,gusura abarokotse Jenoside n’ibindi, uyu niwo mwihariko twashatse kugira”.

Mu kiganiro cy’umutekano cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, tariki 21/05/2014, yabwiye abakozi b’ibitaro ko umutekano ariwo musingi w’ibyiza byose igihugu cy’u Rwanda kiri kugeraho.
Yabasobanuriye ko mu bushakashatsi bwakoze n’ibigo byo mu Rwanda ndetse no mu mahanga byasanze Abanyarwanda benshi bemeza ko bafite umutekano usesuye, bishimira uburyo barinzwe akaba ariyo mpamvu igihugu cy’u Rwanda gikomeza gusabwa ingabo zo kubungabunga amahoro ku isi.
Umuyobozi w’akarere yasabye abakozi b’ibitaro kuba umusemburo w’amahoro n’umutekano barwanya ikintu cyose cyabazanamo amacakubiri cyangwa se kigatiza umurindi umwanzi. Yabasabye kwima amatwi abanyapolitiki bakoreshwa n’inda aho bakurwa mu kazi bagatangira gusebya igihugu.
Yagize ati “hari imitwe itifuriza Abanyarwanda ibyiza, nka FDLR, RCN abitwa ba Teobald Rutihunza, ndetse na padiri washinze urubuga rwa leprophete witwa Nahimana n’abandi abo bose nta ntege bafite bakoreshwa n’inda zabo, nyamara hari abo bashuka bakeya bakabatwara, byaba ari igisebo kubona hari uwo bashuka wo muri Nyamasheke bakamubeshya kugirira nabi Abanyarwanda bamwizeza ibitazashoboka, mukwiye gushishoza kuko u Rwanda ruriyubatse kandi rurakomeye”.
Ibiganiro nk’ibi birakomeza mu bitaro bya Kibogora kuzageza kuwa gatandatu tariki 24/05/2014 ubwo bazaba bibuka Abatutsi bakoraga muri ibyo bitaro bakaza guhitanwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|