Rulindo: Imibiri 29 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 29 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu karere ka Rulindo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga kuri iki cyumweru tariki 8/6/2014.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yashimiye abayobozi batandukanye baje kubatera ingabo mu bitugu babafasha guherekeza izo nzirakarengane, yagaragarije aba bashyitsi intambwe Abanyarulindo bagezeho biyubaka, anashimira abaturage b’aka karere muri gahunda nziza bamaze kugeraho y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yakomeje avuga ko kuba iyi mibiri yarabonetse ari itambwe ikomeye abaturage b’aka karere bateye, anabasaba gukomeza kugira umutima wa kimuntu bagaragaza ahakiri abishwe mu gihe cya Jenoside, kugira ngo nabo babashe gushyingurwa mu cyubahiro kimwe n’abandi.
Kangwagye yarangije ashimira abasirikare bari aba APR bahagaritse Jenoside anizeza abaturage bo muri aka karere ayoboye ko nta Jenoside izongera kuba kubera ko barinzwe bihagije.
Perezidante w’inteko ishinga amategeko, Mukantabana Donatille, nawe wari waje kwifatanya n’Abanyarulindo muri uyu muhango yashimiye abaturage bo muri karere ka Rulindo ku gikorwa gikomeye bakomeje kugaragaza bavuga ahakiri abantu batarashyingurwa bityo nabo bakabasha gushyingurwa mu cyubahiro.

Yakomeje asaba Abanyarulindo kutarangwa no kurebana mu ndorerwamo y’amoko, abasaba gutahiriza umugozi umwe mu rwego rwo kwiyubakira igihugu kizira Jenoside.
Yagize ati “Kuba hari abashyinguwe nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye ni ibigaragaza ko mugifite umutima mwiza wo kwerekana aho bakiri ku gasozi ngo nabo bahabwe icyubahiro bambuwe. Banyarulindo mukomeze mutahirize umwe mwiyubakira igihugu murebe cyane ku bibahuza, aho kureba ku bibatanya.”
Uyu muyobozi yasabye Abanyarulindo kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside babafasha kwiyubaka no gukomeza kugira icyizere cy’ejo habo hazaza heza.

Imibiri 29 yashyinguwe kuri iki cyumweru yashyinguwe mu rwibutso rwa Rusiga ruherereye mu murenge wa Rusiga, ahatuwe hashyinguwe abandi batutsi barenga 6000. Kugeza ubu muri aka karere hamaze gushyingurwa abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 18.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|