Karongi: Bashyinguye imibiri 52 y’abazize Jenoside
Kuri uyu wa 1 Kamena 2014 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rubengera mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bashinguye imibiri 52 y’inzirakangane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu muhango wateguwe n’Iterero Presypiterienne mu Rwanda (EPR) Rubengera n’ibigo bishamikiye kuri ayo matorero, ari byo Ikigo Nderabuzima cya Rubengera na Kirambo, TTC Rubengera, IPESAR ndetse na AJEMAC ku bufatanye n’Akarere ka Karongi.
hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 52 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yabonetse mu mirenge ya Rubengera, Bwishyura, Gitesi na Murundi. Aba banyakwigendera bashyinguwe bakaba bari mu cyahoze ari Komini Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye.
Nyiraribanje Assoumpta, yatanze ubuhamya avuga ko n’ubwo ababiciye imiryango bari bagamije kubaca intege ariko akaba atari ko byagenze. Yagize ati “Ntabwo baduciye intege kuko twakomeje imigambi twari dufite kandi dukomeza n’imigambi y’abacu kugira ngo tubabere aho batari.”

Nyiraribanje yakomeje asobanura bimwe mu bikorwa bigaragaza ibyo abacitse ku icumu rya Jenoside bagezeho birimo kwiga bakanaminuza, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi. Ibi ngo ni gihamya igaragaza ko ba nyakwigendera batari ibigwari ahubwo ari intwari kuko abo basize bakomeye kandi babayeho neza.
Kuba zimwe muri izi nzirakarengane zaraguye mu nsengero harimo n’iz’Itorero rya EPR ngo ni kimwe mu bigaragaza ko iryo torero ryatsinzwe.
Perezida wa EPR mu Rwanda, Dr Musamekweli Elisee, avuga ko gufatanya n’abandi kwibuka ari kimwe mu bigaragaza kwemera icyaha ku madini no kuri EPR by’umwihariko.
Yagize ati “Ariko na Paruwasi ya Rubengera ndetse n’ururembo muri rusange ntawe babashije gutabara. N’ababahungiyeho ntwawe bashoboye gukiza.” Akomeza avuga ko n’ubuyobozi bw’Itorero ntawe bashoboye gutabara ahubwo ugasanga abagomba gutabara abantu warasangaga bari mu babicaga.
Hon. Perrine Mukankusi, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside ku kuba bararenze ku mabi bakorewe bakayakira ndetse bakihanganira n’ababahekuye. Yagize ati “Abacitse ku icumu Leta irabakunda kandi irababonamo imbaraga zikomeye kuko bakoze byinshi.”
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|