Abaganga b’ibitaro bya Ruhengeri ngo aho gutanga ubuzima babwambuye bagenzi babo
Abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bibukatse abakozi, abarwayi n’abarwaza 27 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya n’amagambo byavuzwe, byagarutse ku ruhare abakozi b’ibyo bitaro bagize, aho batanze bagenzi babo bakoranaga umunsi ku wundi bakicwa.
Mu buhamya bw’umusaza Sendishyi Aron, yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, ko ubwo indege ya Habyarimana Juvenal igihanuka hari abakozi bakoraga ijoro n’amanywa banga gusohoka mu bitaro ngo baticwa.

Ariko byabaye iby’ubusa kuko abakozi bagenzi babo banga gukora ngo mu bitaro hihishemo inyenzi ni bwo bamwe bishwe, nk’uko yabitangarije imbaga yari yaje kwifatanya nabo muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 23/5/2014.
Sendishyi wakoze muri ibyo bitaro imyaka 40, yavuze ko byatangiye kera kuko mu myaka ya 1973-74, baje ku kazi basanga hakozwe amalisiti y’abakozi b’Abatutsi bakoraga muri ibyo bitaro amanitse avuga ko birukanwe.
Musonera Jean Damascene warokokeye mu Bitaro bya Ruhengeri, na we yunze mu buhamya bwa Sendishyi, yasobanuye ko abakozi bagenzi babo batatiye igihango cyo kubungabunga ubuzima babagabiza umwanzi.

Musonera n’akababaro kenshi yagize ati: “Sendishyi yigeze kutubwira umuhungu Nzitabimfura Paul yaje aduhungiraho ariko nk’umuhungu w’umupuranto wari hano aragenda aravuga ngo harimo inyenzi bikurizamo gusaka ngo ibitaro byuzuye inyenzi.
Umuhungu baramusohora ari abakozi bo mu Bitaro nib o bamusohoye ni nabo babanje kumukubita bamwicira hariya imbere y’ibitaro.”
Dr. Ndekezi Deo, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yanenze iyo myitwarire y’abo bakozi batandukiriye bakora ibihabanye n’amahame abagenga, ntibita ku barwayi ikindi aho gutanga ubuzima baba ari bo bambwambura abantu.

Kubera iyo mpamvu, ngo iki ni cyo gihe cyo gusaba imbabazi mu izina ry’abandi baganga batatiye igihango cyo gusigasira amagara y’Abanyarwanda.
Ati “Kuva rero hari abantu baburiye ubuzima hano mu Bitaro ...baratanzwe na bagenzi babo bakaba bataritaweho n’abaganga numva ari igikorwa cy’agahomamunwa. Numva hamwe na bagenzi banjye turi kumwe mu bitaro bya Ruhengeri ari ikintu twasabira imbabazi mu rwego rw’abaganga bagenzi bacu batatiye igihango.”
Uyu muhango wo kwibuka abakozi,abarwayi n’abarwaza 27 bamaze kumenyekana ko baguye mu Bitaro n’ibigo nderabuzima bikorana n’Ibitaro bya Ruhengeri wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku Bitaro rwerekeza ku Rwibutso rwa Muhoza bunamira kandi banashyira indabo ku mibiri ihashyinguwe.
Mu ijoro ryo kwibuka, Guverineri Bosenibamwe yibukije abantu bibukwa bishwe kubera ubuyobozi bubi bwateguye bunica abaturage bwagombaga kurinda, yizeza ko ubwo buyobozi butazongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Uyu muyobozi w’intara yashimiye abacitse ku icumu ubushake n’umutima mwiza bagaragaje bemera gutanga imbabazi no kubana n’ababagiriye nabi, yongeraho ko Leta izakomeza kubaba hafi kugira ngo bagire imibereho myiza. Yijeje ko bitarenze mu kwa 10, abacitse ku icumu bose bazaba bafite amacumbi.
Ibitaro n’ibigo nderabuzima bikorana n’Ibitaro bya Ruhengeri byibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya kane mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|