GAERG irasaba Leta kwihutisha ibarura ry’ imiryango yazimye
Umuryango uhuje Abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza n’Amashuri makuru (GAERG) urasaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuwufasha kwihutisha igikorwa cyo kubarura imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko uko bitinda ni ko hari impungenge z’uko amazina yabo yazibagirana burundu.
Ibi Charles Habonima uyobora GAERG yabitangarije mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/05/2014 mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu majwi atuje, abakobwa batanu n’abasore batanu bambaye imyambaro y’umweru n’umukara bicaye mu hasi barasoma amwe mu mazina y’imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakomoka mu turere tune tw’Intara y’Amajyaruguru.

Mu turere twa Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Musanze, mu minisi 100 Jenoside yamaze, imiryango 461 yarimo abantu 1897 barishwe ntihagira n’umwe urokoka.
Charles Habonimana, yagize ati: “Dutegura ibi bikorwa kugira ngo tugaragaraze ubukana Jenoside yateguranwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa kugira ngo hekugira n’umwe wo kuzabara inkuru.”
Yavuze kandi ko bahisemo kwibukira mu karere ka Musanze gafite amateka akomeye ya Jenoside kuko ako karere n’uduce tuhakikije ari ho Jenoside yageragejwe kuva 1990 mu gihe abandi bameneshejwe bajya i Bugesera kuribwa na Tse-tse.

Mu myaka itandatu imiryango yazimye imaze kubarurwa ni iyo mu turere 10 gusa. Nk’uko bigaragara, igikorwa cyo kuyibarura kiragenda buhoro bivuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya ngo kihutishwe kuzarangiza uturere 30 byafata indi myaka itari mike.
Prezida wa GAERG agaragaza ko mu turere bakozemo iryo barura bahuye n’ikibazo cy’uko abaturage bibagiwe amazina cyane cyane ay’abana bakabasha kumenya gusa amatazirano nka Buhinja, Butoyi n’andi, ngo hari impungenge z’uko bakwibagirana burundu uko imyaka itaha. Aha, yaboneye gusaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu kwihutisha iki gikorwa mu maguru mashya.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali witabiriye uyu muhango, yemeye ko Minisiteri ayobora yagaragaje imbaraga nke muri iki gikorwa kubera imyiteguro yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 yasabaga imbaraga zidasanzwe ariko yizeza ko kigiye kwihutishwa.

“Ndagira ngo nizeze GAERG ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo ifite kwibuka mu nshingano yayo ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside tuzafatanye uyu mushinga tuwunonosore dukore ku buryo wakwihuta, ” Minisitiri Mitali Protais.
Minisitiri Mitali yahamagariye abaturage bari bazi abakomoka muri iyo miryango yazimye gutanga amakuru kuko ni wo musanzu basabwa kugira ngo abo Banyarwanda batazibagirana b
urundu.
Iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye cyari gifite intero igira iti: “Ntuzazime ntararokotse” cyabimburiwe n’urugendo rwahagurutse ku Biro by’Umurenge wa Busogo bagana ku Rwibutso rwa Busogo aho bafashe umunota umwe wo kunamira imibiri ihashyinguye banashyira indabo ku mva.

Uyu mwaka Abanyarwanda bibutse Jenoside ku nshuro ya 20 ariko ikaba ari inshuro ya gatandatu hibutswe imiryango yazimye. Kugeza ubu, imiryango hafi 6.100 yari igizwe n’abantu hafi ibihumbi 24 ni yo imaze kumenyekana ko yazimye gusa mu turere 10 ibarura ryakorewemo.
*Amafoto yafashwe na Rugasaguhunga Ruzindana.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|