Rukara: Imibiri isaga 8000 yavanywe mu mva zishaje yashyinguwe mu rwibutso rushya

Imibiri 8029 yashyinguwe mu rwibutso rushya rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Karubamba mu murenge wa rukara wo mu karere ka Kayonza tariki 25/05/2014. Imwe muri iyo mibiri yari isanzwe ishyinguye mu mva rusange y’i Karubamba ariko iza kuvanwamo nyuma y’uko bigaragaye ko iyo mva yatangiye kwangirika.

Iyo mva yari yarubatswe mu mwaka wa 1998, kwangirika kwa yo bikaba byarateraga impungenge ko ishobora kuzagwira imibiri yari iyishinguyemo. Abaturage b’imirenge ya Rukara, Gahini, Mwiri na Murundi yari igize icyari komini Rukara mu gihe cya Jenoside bahise batangira gukusanya imisanzu yo kubaka urwibutso rwashyingurwamo iyo mibiri, kuko abiciwe i Karubamba bari baturutse mu bice bitandukanye bigize iyo miryango.

Imibiri isaga 8000 yashyinguwe mu rwibutso rwa Karubamba.
Imibiri isaga 8000 yashyinguwe mu rwibutso rwa Karubamba.

Abarokokeye i Karubamba bavuga ko biruhukije kuko batazongera kugira impungenge z’uko imva zagwira iyo mibiri nk’uko Rubulika Gerard wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguwe muri urwo rwibutso yabivuze. Yavuze ko abarokokeye i Karubamba bafite ibyiyumviro bisa n’aho bivuguruzanya ariko binuzuzanya kubera urwo rwibutso.

Yagize ati “Mu mitima yacu harimo ukwiyumvira k’uburyo bubiri umuntu yagira ngo kuravuguruzanya ariko kuruzuzanya. Harimo intimba ikomeye yo kuba twicaye kuri site ya Karubamba yiciweho abantu basaga 8000 mu gihe cy’iminsi icyenda gusa. Icyiyumviro cya kabiri ni uko twumva imitima yacu iruhutse cyane. Twazaga kwibuka buri gihe tukagira impungenge ko zimwe mu mva ziza kuriduka zikagwamo.
Turava hano nta muntu utinya ko imvura nigwa imva zizariduka”.

Rubulika yavuze ko abarokokeye i Karubamba batagifite umutima uhagaza nyuma yo gushyingura mu rwibutso rushya.
Rubulika yavuze ko abarokokeye i Karubamba batagifite umutima uhagaza nyuma yo gushyingura mu rwibutso rushya.

Urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Karubamba ngo rumaze gutwara amafaranga asaga miriyoni 30, amwe muri yo akaba yaratanzwe n’abaterankunga bashyigikiye icyo gikorwa. Gusa uruhare runini ngo rwabaye urw’abaturage kuko uretse imisanzu batanze hari n’imirimo y’umuganda bakoze kuri urwo rwibutso ifite agaciro ka miriyoni zisaga 10.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, madame Odda Gasinzigwa, yashimye igikorwa abo baturage bakoze, ariko anibutsa ko Abanyarwanda bafite inshingano yo gukomeza gusubiza icyubahiro abazize Jenoside no kubasubiza agaciro bambuwe muri Jenoside.

Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano yo gukomeza guha icyubahiro n'agaciro abazize Jenoside bambuwe.
Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano yo gukomeza guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside bambuwe.

Ati “Dufite inshingano yo gukomeza guha icyubahiro abacu bishwe kubera ubuyobozi bubi, tukaba dufite inshingano ikomeye nk’Abanyarwanda yo kongera kubashyingura mu buryo bubaha agaciro kandi buduha agaciro natwe”.

Minisitiri Gasinzigwa yanavuze ko urwibutso rwa Karubamba ari ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda bafite umurongo bihaye kugenderamo nyuma ya Jenoside, kandi ibyo biyemeje bakaba bari kubigeraho nk’uko bigaragarira mu gikorwa cy’indashyikirwa bakoze.

Umuhango witabiriwe n'abantu benshi ku buryo hari umurongo muremure w'abajyaga gushyira indabo mu rwibutso.
Umuhango witabiriwe n’abantu benshi ku buryo hari umurongo muremure w’abajyaga gushyira indabo mu rwibutso.

Urwibutso rwa Karubamba rwagiye rwubakwa mu byiciro bitewe n’uko amafaranga atagiye abonekera igihe. Kuri ubu hasigaye kubaka uruzitiro rw’urwo rwibutso no kubaka ahazajya hagaragaza amateka ya Jenoside yabereye i Karubamba, inkunga ya buri wese ngo ikaba ikenewe kugira ngo na byo bizagerweho.

I Karubamba ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye ya Jenoside kuko mu minsi icyenda gusa hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi umunani, bakaba ari abaturage b’imirenge ine yari igize icyari komini Rukara.

Mbere y'uko iyi mibiri ishyingurwa habanje kuba igitambo cya misa.
Mbere y’uko iyi mibiri ishyingurwa habanje kuba igitambo cya misa.

Cyakora hari n’abandi bari baturutse mu cyahoze ari komini Murambi bahunga ubwicanyi bwari buyobowe na Burugumesitiri Gatete wayoboraga iyo komini, benshi bakaba bariciwe mu kigo nderabuzima cya Rukara no muri kiriziya y’i Karumba nka hamwe mu hantu benshi bakekaga ko bazakirira.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka