Karongi: Abana barasaba bayobozi kubarindira umutekano kugira ngo Jenoside itazasubira

Abarezi bo mu karere ka Karongi barasabwa kurinda abana bigisha ikitwa amacakubiri aho kiva kikagera, babatoza kubana nk’Abanyarwanda. abana na bo basaba abayobozi kubarindira umutekano ngo kugira ngo Jenoside itazasubira.

Ibi ni bimwe mu byaranze igikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014.

Aha abana bari mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside.
Aha abana bari mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside.

Ubwo batangaga ibitekerezo mbere gato y’ijambo nyamukuru rya Hon Mararora Annoncée, bamwe mu bana bo mu kigero c’imyaka hagati ya 6 na 12 biga mu mashuri abanza batunguye abantu n’ibitekerezo ndetse n’ibibazo ku mateka ya Jenoside.

Umwe muri bo wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yagize ati “Ndashimira abayobozi kubera iki gikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside.”

Naho mu genzi we, we wabonaga ari mu kigero cy’imyaka nka 12 we akaba yabajije ikibazo kigira kiti “Ese n’abana bakoraga Jenoside?”

Uwari uhagarariye abana ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gakuta mu Murenge wa Rugabano ahashyinguwe abarenga 1500 ha.
Uwari uhagarariye abana ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gakuta mu Murenge wa Rugabano ahashyinguwe abarenga 1500 ha.

Muri ibyo bibazo hagaragayemo cyakora n’ibigaragaza icyuho kiri mu burezi haba mu mashuri ndetse no mu miryango aho wabonaga abana bifuza kumenya amateka aciriritse kuri Jenoside yakorewe abatutsi bakagombye kuba nibura babwirwa mu mashuri ndetse no mu ngo.

Kimwe muri ibyo bibazo cyagaragazaga intege nkeya haba mu burezi ndetse no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ni nk’icy’umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nk’icumi wabajije ati “ Ese abana natwe twemerewe gusura ruriya rwibutso rwa Jenoside?”

Uretse kuba abana bagaragaje inyota bafite yo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, banasabye abayobozi gukomeza gukora ibishoboka byose bakabarindira umutekano kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

Umuyobozi wa NCC, Ngabonziza Damien, ahumuriza abana ko iyi komisiyo ireberera abana kugira ngo ibarinde ihohoterwa.
Umuyobozi wa NCC, Ngabonziza Damien, ahumuriza abana ko iyi komisiyo ireberera abana kugira ngo ibarinde ihohoterwa.

Ahereye ku buhamya bwatanzwe na Veronique Niyonsenga, umwe mu bariumu bigishaga mu mashuri abanza mu gihe cya Jenoside ikigo yigishagaho cyatakaje abana bagera kuri mirongo itandatu bicwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, umwe mu bana batanze ibitekerezo wabonaga ari mu kigero cy’imyaka nk’icyenda yagize ati “Birababaje kubona umwana yicwa azira uko yavutse. Ndasaba abayobozi kuducungira umutekano kugira ngo bitazongera.”

Nyuma yo kumva ibyo bitekerezo by’abana, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana ku rwego rw’igihugu, Ngabonziza Damien, yunga mu byari byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Hakizimana Sebastien, yasabye ababyeyi n’abarezi kujya babwiza abana ukuri ku mateka ya Jenoside.

Aba bakaba bagarukaga ku kuba mu gihe abana batabwiwe amataka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi bajya bafata ibyo batoraguye ahandi hatizewe bityo bikaba byangira ingaruka kuko mu minsi iri imbere ayo mateka yazagorekwa.

Ngabonziza akaba yahumurije abana ababwira ko Komisiyo y’Igihugu y’Abana yagiriyeho kubarengera kandi ko nta n’ikizegera kibahungabanya kandi ihari. Aha yanibukije ko igikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside cyaturutse kuri iyo komisiyo igamije gufasha abana kwibuka bagenzi babo no kugira ngo bigireho amateka ya Jenoside.

Naho Hon. Manirarora Annoncée, Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango akaba yasabye ababyeyi kujya baha abana ijambo mu muryango kugira ngo na bo bagire uruhare mu gufata ibyemezo.

Yagize ati “Birashimishije kumva ibitekerezo abana batanze ahangaha. Ababyeyi bagomba kujya baha abana ijambo mu rugo ndetse n’ahandi hose habera amateraniro abana bakwiye guhabwa ijambo bakagira uruhare mu byemezo bihafatirwa.”

Hon. Manirarora Annoncée akaba yizeje abana ko Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda izakomeza guharanira ko abana babaho neza mu mudendezo n’umutekana batora amategeko abarengera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka