Nyanza: Hibutswe abana n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigo by’amashuli y’incuke, abanza n’ayisumbuye byo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyanza kuwa 28/05/2014 byibutse abana n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Abana bo mu murenge wa Busoro biga ku bigo by’amashuli atandukanye bose bahuriye ku biro by’uyu murenge bari kumwe n’abarimu babo, imiryango y’abantu baburiye ababo muri Jenoside ndetse n’inshuti zabo zari zaje kubafata mu mugongo.

Abana bahawe urubuga bagaragaza ishavu baterwa no kuba bagenzi babo bari basangiye ubwana barishwe bazira ubwoko batihaye.
Mu mivugo n’indirimbo yumvikanyemo intimba n’ikiniga ku mitima bavuze ko batazigera babibagirwa ngo kuko ari imbaraga z’igihugu zahatakariye ndetse bakicwa ari inzirakarengane.

Abana bo mu murenge wa Busoro bari benshi baje kwibuka bagenzi babo n'abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abana bo mu murenge wa Busoro bari benshi baje kwibuka bagenzi babo n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Imwe mu ndirimbo aba bana baririmbanye agahinda ku mutima yumvikanishije ukuntu abishwe muri Jenoside babuze uwabarengera nyamara amahanga ngo akaba yarareberaga ibyo byose biba. Bagize bati: “Abo ni ba Rukarabankaba babavukije ubuzima ariko abarokotse nk’abana bato tubahoza ku mutima”.

Umwarimu witwaga Gakwerere Justin ni umwe mu barezi bibutswe muri uyu muhango ndetse hatangwa n’ubuhamya bw’uko yicanwe na bamwe mu bana yigishaga ku ishuli ribanza rya Busoro hanyuma imibiri yabo ijugunwa n’Interahamwe mu mugezi w’Akanyaru.

Umuyobozi w’iki kigo cy’amashuli abanza cya Busoro, Bwana Musabyimana Aimable, uriho muri iki gihe yavuze ko iyi gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakareka n’abana bakayigiramo uruhare igamije kubigisha ko nta cyiza kiri mu kwambura undi ubuzima kugira ngo babimenye bakiri bato babyirinde hanyuma bakurane urukundo.

Yagize ati: “abana twigisha dufite ubutumwa bwo kubigisha urukundo bagatozwa kirazira n’indangagaciro zikwiriye Abanyarwanda bazima aho niho bazahera baharanira ko Jenoside itasubira kubaho ukundi”.

Abiga mu mashuli yisumbuye nabo bari bitabiriye umuhango wo kwibuka.
Abiga mu mashuli yisumbuye nabo bari bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Ubu butumwa yakomeje avuga ko butagenewe gusa abana ngo busige abarimu babo ngo kuko abarimu benshi bibutswe bagiye bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda babikorewe na bagenzi babo bari basangiye umwuga wo kwigisha.

Ati: “Abarimu nabo bakwiye gusubiza amaso inyuma bakumva ko inyigisho bagiye bigisha mu mashuli arizo zabaye umusemburo mubi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo bakamagana uwashaka wese kongera gukurura amacakubiri”.

Umuhango wo kwibuka abana n’abarimu babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda wanabereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho ibigo by’amashuli byaho byose byibutse ndetse bakanunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bose muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka