Kibilizi: Hibutswe abagore barenga 350 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu murenge wa Kibilizi uherereye mu karere ka Nyanza, tariki 07/06/2014, hibutswe abagore basaga 350 biciwe muri uyu murenge bazira Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda; umuhango ukaba wabibumriwe na Misa yo kubasabira.
Benshi bagize icyo bavuga muri uyu muhango bagaragaje ko aho ibyo bikorwa byo kwibuka byabereye bahitaga “Kwibambiro” bitewe n’ubugizi bwa nabi bwahakorewe ubwo hicirwaga abo bagore bazira Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko ubuhamya bwa Mutimukeye Clarisse bwabisobanuye ngo ibikorwa byabanzirizaga iyicwa ry’abo bagore ni ukubafata ku ngufu bagashinyagurirwa byarangira bakicwa urw’agashinyaguro.

Ngo ubwo babaga bamaze kurambirwa kubica abasigaye bataricwa burizwaga imodoka bakajyanirwa izindi Nterahamwe ngo zibafashe kubica nazo zibahohoteye nk’uko Mutimukeye yakomeje abitangamo ubuhamya.
Forongo Janvier wari uhagarariye imiryango y’abibuka ababo yavuze ko kugeza ubu abagore bahiciwe barenga 350 ngo akaba ari nacyo gikomeje gutera benshi intimba ku mitima iyo bibutse ukuntu muri aka gace k’Amayaga abantu barangwaga n’urukundo ndetse abantu benshi bakabahungiraho bizeye kuhakirira.
Yagize ati: “Amayaga yacu abantu bose bayafataga nk’ahantu hari amahoro Abatutsi baturutse i Bunyambiriri mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro ndetse n’ahitwa mu Marangara ya Gitarama hari indiri ya Parmehutu bose bazaga bahahungira”.

Nyuma ibintu byaje guhinduka maze nabo batangira kwica Abatutsi bari bahatuye ndetse n’abari baturutse ahandi baje bahahungiye barahicirwa.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, wari umushyitsi mukuru ndetse akaba avuga ko nawe avuka muri aka gace k’Amayaga yemeje ko hafatwaga nk’ahantu heza hatuwe n’abantu bakundana gusa ngo batunguwe n’uko ibi byaje guhindura isura Jenoside ikibasira Abatutsi baho ndetse n’abari bahahungiye.
Perezida wa sena y’u Rwanda yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kudatatira igihango bagiranye n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside maze abahamagarira kutifatanya n’imitwe ihora ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu rwego rwo guha agaciro iki gikorwa cyo kwibuka abagore biciwe muri uyu murenge wa Kibilizi bazira Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 hemejwe ko buri mwaka bagomba kujya bibukwa ndetse bakubakirwa urwibutso.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kibirizi nanjye nahaburiye Famille. Mon oncle
Mwalimu Appolinaire Nvunabandi na Madame we
Caroline bari bazwi nk’abatagatifu. Ntibigeraga
bafunga umuryango w’inzu yabo, iyo wazaga wararyaga
bakagusasira ukaryama, uwo uliwe wese.
Appolinaire yabonaga abana bose nk’abe. Ngaho
nihagire n’Interahamwe yo muli Muyira ihakana.
Imana ishimwe ko yasaguye utwana, kandi yara
yikundaga nawe ikamukunda.
Nanahaburiye mubyara wanjye Sylvain WA Ruvu.
Umva iyi nkuru rwose ntacyo ivuze kubijyanye n’umuhango wo Kwibuka Abagore Kibilizi, ntitumenye impamvu yabo bagore.....kuki bahuriyaho?