Karongi: Ishuri rya IPRC West Bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu Burengerazuba ( IPRC West) bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bafasha impfubyi zibana zo mu Mudugudu wa Twumba mu Murenge wa Twumba ho mu Karere ka Karongi.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 6/6/2014, baboneyeho gusaba abari baje kwifatanya nabo by’umwihariko urubyiruko gufatanyiriza hamwe, bagatizanya imbaraga bakiyubakira igihugu aho guhora bahanze amaso ak’imuhana.

Izi mpfubyi 23 za Twumba zibana kubera kubura ababyeyi n’imiryango, kuko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. IPRC West yabahaye inka ifite agaciro k’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda, ije isanga amatungo magufi iri shuri ryari ryarabahaye umwaka ushize.
Igr Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi wa IPRC West, akaba avuga ko kongera gufasha izi mpfubyi babitewe no kuba bashaka kubafasha bakagira aho babakura n’aho babageza.

Yagize ati “Twongeye kubafasha kandi tuzongere tubafashe kugeza igikorwa cyacu kigaragaye.”
Yakomeje avuga ko niba ufashije umuntu wagombye kubikora ku buryo bugaragaza impinduka ku buzima bwe.
Uyu Muyobozi wa IPRC West yibukije umuryango wa IPRC West n’abari baje kwifatanya na bo, ko bagomba gucika ku myumvira yo gutekereza ko bazajya bahora bateze byose ku bazungu cyangwa abandi banyamahanga.
Afatiye ku rugero rw’amafaranga arenga ibihumbi 80 yakusanyijwe muri uwo muhango, yavugaga ko hari ibibazo byinshi Abanyarwanda bagiye begeranya ubushobozi ubwabo bajya bikemurira.
Yagize ati “Buriya ziriya mfashanyo abazungu baduha, niba baduhaye miliyoni y’amadolari mwebwe muragira ngo hari ahandi bagenda bakayakura. Ni idolari rimwe, atanu , icumi bagenda bakusanya kugeza agwiriye.”
Yabasabye kugira umuco wo kwishakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bityo mu bihe bitaha bakazajya bakusanya amafaranga afatika, mu rwego rwo gufasha ipfubyi za Jenoside n’abagizwe incike na Jenoside.
Nyiransengimana Christine, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 23, wari uhagarariye impfubyo za Twumba ari na we wakiriye inka mu izina rya bagenzi be, yashimiye ubuyobozi bwa IPRC West ko budahwema kubatera inkunga.
Yagize ati “ Turishimye cyane kubera iyi nka mudahe. Iyi si cyo kintu cyambere mudukoreye n’ubundi muhora mudufasha, Imana ibahe umugisha kandi ibongerere.”
Uretse izi mpfubyi za Twumba zahawe inka kandi, amafaranga yakusanyijwe muri muhango wo kwibuka agera ku bihumbi mirongo 80. IPRC West yanageneye AERG IPRC West mu rwego rwo kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo.
IPRC West ngo ikaba isanzwe buri mwaka hari n’amafaranga ifashisha iri shyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside.
Mukabalisa Simba Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye buri wese wari uhari kugira umutima ubabazwa na Jenoside yakorewe abatutsi akanumva ko afite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo itazongera kubaho.
Ati “Uruhare rero rwa buri wese muri twe yaba umuyobozi cyangwa se umuyoborwa, abari bariho n’abavutse nyuma turasabwa twese, twese gushyira mu bikorwa politiki nziza y’igihugu, politiki ishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kugira ngo dukomeze twiyumvemo ubumwe duharanire gutera imbere twiyubakire igihugu cyacu.”
Mu gihe igihugu muri rusange kibuka ku nshuro wa 20 Jenoside yakorewe abatututsi, uyu muhango muri IPRC West ikaba wari ubaye ku nshuro ya kabiri aho bibukaga abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri rusange n’ababarirwa mu icyenda baguye muri ETO Kibuye kuri ubu isigaye ari IPRC West.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|