Abarokotse Jenoside ngo bafite igihango bagiranye n’ingabo zahagaritse iyo Jenoside
Nyiratsinda Flora warokokeye i Karubamba ho mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite igihango badakwiye gutatira bagiranye n’ingabo zabatabaye ubwo zahagarikaga Jenoside yorekaga imbaga mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Jenoside yakorewe abari bahungiye i Karubamba ngo yakoranywe ubugome bukabije, aho abari bahungiye ku kiriziya ya ho ngo bishwe baraswa, abandi bagaterwa amacumu, ndetse batwika za matora zari mu nzu bari bahungiyemo noneho bamwe bakajya babajugunya muri uwo muriro.
N’ubwo yari umwana muto afite imyaka 13 gusa muri Jenoside, Nyiratsinda ngo yibuka ibyo yaboneye aho ku kiriziya ya Karubamba by’umwihariko mu nzu ya ho yerekanirwagamo filimi ubwo abantu baterwaga amacumu abandi bakaraswa, hakaba n’abo bajugunyaga mu muriro bamaze gutwika za matora zari muri iyo nzu.
Agira ati “Barabanje bararasa bageze ku cyumba twarimo bateragura amacumu baratwika umuriro mwinshi za matora zari aho barazitwika abari aho bakabanagamo. Umuriro waratwishe hazaga ibyokere bishyushye bikatugwa hejuru”.

Ibi bibazo byose kimwe n’indi nzira y’umusaraba Nyiratsinda yanyuzemo ni byo bituma avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye gutatira igihango bagiranye n’ingabo zabatabaye ubwo zahagarikaga Jenoside, akavuga ko gutatira icyo gihango byaba ari ubugwari bukomeye.
Ati “Ntitukibagirwe aho twavuye, nujya guhemukira bariya bantu batugiriye neza, jya wibuka iriya sura bajemo. Ubugwari ni bubiri, guhemukira uwaguhaye no gusaba uwo wimye. Twibima amatwi twaba tubaye ibyo bigwari bya mbere twima amatwi abatugiriye neza”.
Nyiratsinda anavuga ko abarokotse Jenoside cyane cyane imfubyi za Jenoside zikwiye gushimira Leta y’ubumwe na perezida wa Repubulika Paul Kagame ku buryo bw’umwihariko, kuko yatumye abana benshi batari bafite icyizere cyo kubaho kubera kugirwa imfubyi na Jenoside baba abagabo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|