Abashyigikiye ingoma y’abicanyi bakwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda - Minisitiri Mitali
Minisitiri Protais Mitali aravuga ko abatije umurindi ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda bakwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda bose kuko amahano ya Jenoside atari gushoboka iyo batayagiramo uruhare.
Ibi minisitiri Mitali yabivugiye mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kamonyi ku cyumweru tariki 08/06/2014, avuga ko kuba i Gitarama ariho havukiye ishyaka rya MDR-Parimehutu ryagize uruhare rugaragara mu guhembera no gukongeza ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu myaka ya za 1959 na 1973 n’ibyakurikiyeho byose ngo bishimangira ko ari ho ingengabitekerezo ya Jenoside yavukiye.

Ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye ari ibisa no gutoteza Abatutsi minisitiri Mitali avuga ko byatangiriye muri Gitarama. Bwana Mitali ati “Kuva mu 1959 Abatutsi barahohotewe, baratotezwa, baricwa cyane cyane mu cyahoze ari Gitarama cyarimo cyane ingengabitekerezo yashyizwe imbere na Parimehutu.”
Minisitiri Mitali yavuze ko muri 1973 nta handi hishwe Abatutsi benshi nko muri Gitarama ku buryo ngo ku ndunduro ya Jenoside yo muri 1994 ngo abantu bamwe bari bafite uburambe mu kwica no gutoteza Abatutsi kandi babifata nk’ibisanzwe byaratangijwe cyane n’amagambo yari mu butumwa bwo kwigisha abanyarwanda ko umwanzi w’u Rwanda ari Umututsi yavugwaga na perezida Kayibanda Gregoire.

Muri iyi mihango minisitiri Mitali yasobanuye birambuye uko izi nyigisho z’urwango kandi zakomejwe no ku butegetsi bwa perezida Habyarimana wabanje kwica abanyapolitiki b’Abanyagitarama mu 1973, ariko nyuma akaza kwihererana imiryango y’abahutu yiciye maze akayiha impozamarira y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri kugira ngo birengagize ibyabaye.
Minisitiri Mitali arasanga ariko Abanyagitarama bafite umwenda wo gusaba imbabazi Abanyarwanda kuko ngo kuko birengagije ibyo Habyarimana yabakoreye mu1973, ahubwo bakamutiza umurindi wo gutsemba Abatutsi mu 1994.
Abatanze ubuhamya muri uyu muhango bagarutse ku karengane kakorewe Abatutsi kugeza batsembwe mu mwaka wa 1994. Mukamurigo Valentine watanze ubuhamya atangaza ko ababyeyi be bamubwiraga ko uko mu gihugu habaga umutekano muke n’imvururu mu myaka ya 1959, mu 1960 no mu 1973 ngo iwabo barabatwikiraga ku buryo ngo baje kumenengana bimuka aho bari batuye ndetse banahindura ubwoko ubwo akaba aribwo bagize agahenge.

Muri uyu muhango, abafite ababo bose bazize Jenoside n’ubu bwicanyi bwibasiraga Abatutsi mbere ya 1994 bashimye leta y’u Rwanda kuko buri mwaka hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba harashyizweho na gahunda yo gushyingura ababo mu nzibutso zizabumbatira amateka y’ibyabaye, akazamenywa n’abazabaho mu bihe bizaza.
Abitabiriye umuhango wo kwibuka basabwe kwitabira gahunda ya Ndi umunyarwanda, cyane cyane basaba abatarahigwaga muri Jenoside kujya basobanurira abandi uko Jenoside yagenze mu duce twabo bityo ngo ukuri nyako kw’amateka y’u Rwanda kukajya ahagaragara.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni nbyo koko birakwiye ko imbabazi zisabwa,ariki nta vangura uwagize wese uruhare muri ariyamahano akazisaba
umuntu wese wagize uruhare mu bwicanyi cg se abanyapolitiki babuhembereye kugeza buganishije kuri jenoside yakorewe abatutsi bakwiye gusaba imbabazi kuko ibyo bakoze atari iby’i rwanda
gusaba imbabazi byo birakwiriye kuko basize igihugu ahantu habi cyane kugeza nanubu turacyarwana n’ingaruka zayo, kandi kugira jenoside itazongera kuba hakwiye gusabwa imbabazi kuko abacitse ku icumu nyeka batakwanga kuzitanga.