Buri muganga arasabwa kugarurira abarokotse Jenoside icyizere
Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarageze no mu bitaro, abahahungiye bakicwa, bamwe mu baganga bagatatira igihango cyo kubungabunga ubuzima bakishora mu bwicanyi ngo ni amahano akabije abakora mu bitaro bya Kigeme basabwe guhanagura bafasha abarokotse Jenoside bakanabagarurira icyizere ko ibitaro bitakiri ahantu ho kwicirwa, ahubwo ari ahantu ho gukiza ubuzima.
Ubu butumwa bwatanzwe mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 13/06/2014 ubwo hibukwaga abakozi bakoraga mu bitaro bya Kigeme bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ndetse n’abarwayi n’abarwaza babiguyemo.

Dr Muhayimpundu Ribakare wari uhagarariye minisiteri y’ubuzima muri uyu muhango yavuze ko ubundi umuntu ugannye ibitaro aba ashaka ubuzima, ariko ngo bikaba atari ko byagenze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko icyo gihe mu bitaro hiciwe abarwayi n’abarwaza, bamwe mu baganga bavuraga baricwa n’ubwo hari n’abaganga bicanye.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ubwayo ni amahano ariko iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro ngira ngo ni amahano ubugira kabiri. Ubundi kwa muganga ni ahantu umuntu ajya ngo ahakirire, ariko twe mu Rwanda hari abahamburiwe ubuzima kandi bigambiriwe.”
Dr Muhayimpundu avuga ko uko bibuka Jenoside mu bitaro bya Kigeme bakwiye kureba icyo bakora ngo bafashe abarokotse Jenoside, kandi bakumva ko bagomba kubagarurira icyizere kuko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko hakiri n’urugendo runini.
Kubwa Dr Muhayimpundu ati “Uko twibuka tujye tuvuga tuti muri ibi bitaro habayeho amahano, twibaze icyo twakora kugira ngo dufashe abahuye nayo ndetse natwe dufashanye. Turacyafite abantu bakeneye ubufasha bwacu, cyane kwa muganga baradukeneye buri gihe. Kugira ngo uwarokotse yibagirwe ibyago yagiriye mu bitaro ahabone ko ari ahantu hatanga ubuzima nitwe nk’abakozi tuzagarurira icyizere abo bose batereranywe n’ikiremwamuntu.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme, Dr Munezero Eric avuga ko kuba bafata umwanya wo kwibuka abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside ngo ari n’umwanya wo gufata ingamba kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi, ndetse no gufata mu mugongo no kwihanganisha abayirokotse.
Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ku nshuro ya gatatu mu bitaro bya Kigeme. Kuri iyi nshuro hasanwe inzu y’umukecuru warokotse Jenoside utishoboye, igikorwa cyatanzweho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 yavuye mu misanzu abakozi bakusanyirije hamwe.

Ibitaro bya Kigeme kandi bigiye kubaka urwibutso rwa Jenoside imbere mu bitaro, hagamije kurushaho kwibuka no guha agaciro ababiguyemo, hakaba harakozwe urutonde rw’abari abakozi, abarwayi n’abarwaza babiguyemo ari nako hagishakishwa abandi baba bataramenyekana biciwe muri ibyo bitaro.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyom koko abanyarwanda bakemukiye abandu barabica , noneho bogeze ku baganga biba agahomamunwa kuko bari bashinzwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage. gusa igisigaye ni ugukosora ibyakozwe nabi maze uru rwanda tukarugira paradizo