Ambassaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo, yashishikarije abitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kutaba indorerezi cyangwa bantibindeba, ahubwo bakamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Haiti bifatanyije n’abaturage bo muri icyo gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kimwe no mu bindi bice bitandukanye ku isi, Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo bifatanyije n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uwamariya Mediatrice wo mu kagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yisanze asigaranye barumuna be babiri indi miryango ye yarishwe.
Abarokotse Jenoside bo mu Ruhango barashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoye bari bagiye gutsembwa burundu, zikabarokora mu menyo ya rubamba n’ubwo ngo hari abo zasanze bamaze kwica. Aba barokotse baravuga ko ngo nabo biteguye gutanga umusanzu ukwiye wose mu kurinda umutekano w’igihugu cyabo, barwanya (…)
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winnifride, yabwiye abantu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ko Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda kuva 1959 bwigishije amacakubiri, yarugejeje kuri Jenoside muri 1994.
Mu gihe isi yose yibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti zabo babizirikanye by’umwihariko mu mihango inyuranye yabereye hirya no hino ku isi. Kigali Today irabibagezaho mu ncamake igizwe n’amafoto...
Umuyobozi w’akarere ka Burera, arasaba abaturage bo muri ako karere gukomeza kwima amatwi abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kuko baba bagamije gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yihanganishije abakozweho na Jenoside anibutsa ko kwibuka no kunamira abazize Jenoside ari ari ukubaha agaciro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro kandi yibutsa ko kwibuka ari umuco.
Pariti Emmanuel ufite imyaka 48 wo mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma avuga ko atangazwa n’abantu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabaye cyangwa ko itateguwe kuko we abizi kandi anemera uruhare yabigizemo.
Mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu abaturage bagaragarijwe ko iyo amahanga abishaka yari guhagarika Jenoside ariko kubera kutabyitaho yabaye bayireba bityo bakaba badakwiye kuyiringira ngo azabavana mu bukene.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu karere ka Nyanza basabwe kudaha icyuho umuntu wese waza ashaka kubasubiza mu icuraburindi rya Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda muri Mata 1994.
Abaturage batuye mu mudugu wa Buhinga, akagari ka Buvungiro mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kwibuka isano y’ubuvandimwe yarangaga Abanyarwanda bikaba umwanya wa buri munyarwanda kwikebuka akareba aho ageze yubaka igihugu cyamubyaye.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu abacitse ku icumu bari barahungiye i Muhungwe bavuga ko imibiri y’abahiciwe yaburiwe ingero kubera ubuvumo bashyizwemo no kuribwa n’imbwa.
Abacitse ku icumu batishoboye bakomoka mu Karere ka Nyaruguru batuye mu mugi wa Butare, bahora bashishikarizwa gutaha iwabo kugira ngo babe ari ho bafashirizwa. Ariko hari abatarabyemera kuko kugeza uyu munsi hakiri imiryango igera kuri 87 itarasubira ku ivuko.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, aratangaza ko yaje mu Rwanda kwifatanya n’imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ngo ariko azanaboneraho umwanya wo kwiga no gusakaza ku isi amasomo yasizwe na Jenoside yabaye mu Rwanda.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe ingamba zizatuma akarere ka Rubavu gashobora kubaka urwibutso rwa Komini Rouge, no gushyingura mu cyubahiro imibiri yatawe mu byobo bihari nyuma y’imyaka 20 bitarabasha gukorwa.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Issa Hayatou, azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki 6/4/2014, eje kwifatanye n’Abanyarwanda muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayirokotse bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi barashimira Umunyekongo witwa Cyiza Patrick wakoreraga muri uyu murenge icyo gihe, kubera umutima wa kimuntu yabagaragarije abahisha kugeza abacikishije akabajyana i Burundi.
Mu ishuri rikuru rya Indangaburezi College of Education “ICE” riherereye mu karere ka Ruhango hatangijwe umuryango wa AERG, mu rwego rwo gukomeza kwita kubana bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Kuri uyu wa kane tariki 3 Mata 2014, mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gashali habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarekane 296 zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ubwo Nyiributungane Papa Fransisiko yakiraga abepisikopi bo mu Rwanda bari mu rugendo i Vaticani kuri uyu wa kane tariki ya 03/04/2014, yabasabye gushyira imbere ubutumwa bukangurira Abakirisitu bo mu Rwanda ubwiyunge no koroherana. Papa Faransisiko yagize ati: “Ubwiyunge no komora ibikomere ni ikintu Kiliziya Gatolika yo mu (…)
Abayobozi b’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda bemeranyijwe ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizarangwa n’ibikorwa byihariye by’abakirisitu, harimo urugendo rwo kwibuka ruzava ahuntu hafite amateka yihariye, inama n’ibiganiro ndetse n’amasengesho, byose byahariwe gushima Imana.
Nyuma y’uko akarere ka Rubavu gakoresheje inyigo y’ahazubakwa urwibutso ruzimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yari mu rwibutso rwangijwe n’amazi y’umugezi wa Sebeya, ubuyobozi bwa Diocesse ya Nyundo bwagaragaje ko ahakorewe inyigo atariho hatanzwe ahubwo bwereka akarere ahagomba kubakwa (…)
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango “Survie” wateguye igikorwa kigamije guhamagarira igihugu cy’Ubufaransa kureka gukomeza gukingira ikibaba abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bamwe mu bayirokotse bo mu karere ka Nyanza barasaba ko bafashwa kwifasha kubona uburyo bwo kwiyubaka mu buryo burambye.
Abatuye akarere ka Rulindo barasabwa kwerekana aho bamenya hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itarashyingurwa kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro bitarenze uyu mwaka.
Bamwe mu Banyarwanda bitwaza ko hari ababo bapfuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baributswa ko ibyo byaha by’intambara byo kwihorera, bitandukanye na Jenoside yateguwe hagambiriwe kumaraho ubwoko runaka.
Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ishyinguye mu cyubahiro mu karere ka Nyanza yatangiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’akarere ka Nyanza ngo ishyingurwe neza ahantu habereye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yabwiye urubyiruko 350 rwaturutse mu mpande zose z’igihugu ko ingabo z’u Rwanda zubatse umusingi w’ubumwe n’umutekano bagomba kubakiraho bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n’igihugu cyabo muri rusange.