Rutsiro: Imibiri 98 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro
Mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 98 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yashyinguwe tariki 14/06/2014 mu rwibutso rw’akarere ka Rutsiro.
Uwari uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguwe mu cyubahiro yavuze ko abashyinguwe mu cyubahiro bavanywe hirya no hino mu ntoki, mu bisambu no mu mirima, bagashyingurwa ahantu heza habahesha icyubahiro, mu nzu ifite umutekano uhagije mu rwego rwo kubarinda abashinyaguzi, ibyonnyi, isuri n’abagizi ba nabi.

Gushyingura mu cyubahiro kandi mu rwibutso rujyanye n’igihe ngo bizatuma Jenoside yakorewe Abatutsi itibagirana. Hifujwe ko amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe n’uko yakozwe mu karere ka Rutsiro yarushaho kubungwabungwa kugiro ngo abazabaho mu bihe byo hambere bazabashe kuyisobanukirwa.
Muri uwo muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 98 y’abishwe muri Jenoside, abahagarariye IBUKA mu murenge wa Gihango no mu karere ka Rutsiro bavuze no ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko abantu bangije iyo mitungo bakwishyura.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, asobanura aho kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside bigeze, yavuze ko imanza zari zisigaye zitararangira zingana na 2,7% zitari zarangijwe, akarere kakaba kari kiyemeje ko iyi minsi ijana izarangira hari ikimaze gukorwa gifatika, cyangwa se zanarangijwe burundu.
Umuyobozi w’akarere ati “ubwo twarimo twisuzuma mu minsi ishize, twasanze bitari kugenda uko twifuza, dushyiraho komite twahaye igihe kitarenze ukwezi kugira ngo ibyo bibazo bibe byarangiye, cyangwa se ibikomeye ikatugaragariza igituma bikomera kugira ngo noneho tubifatire umwanzuro.”

Depite Mureshyankwano Marie Rose wifatanyije n’Abanyarutsiro muri uwo muhango yongeye gushishikariza abakoze Jenoside gusaba imbabazi babikuye ku mutima kuko abapfuye bishwe urw’agashinyaguro, bakicwa n’Abanyarwanda bene wabo bahagarikiwe n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe.
Imibiri 98 yashyinguwe mu rwibutso rw’akarere ka Rutsiro yasanzemo indi mibiri 1430 isanzwe ishyinguwe muri urwo rwibutso.

Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yebaba we mbega ubugome! Imana ibakire mubwami bwayo.