Musanze: Abakozi ba MINISPOC bibutse Jenoside banashyikiriza abacitse ku icumu inkunga isaga miliyoni 2.5
Abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ndetse n’ibigo biyishamikiyeho, kuri uyu wa Gatatu tariki 04/06/2014 bari mu Karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo abacitse ku icumu babashyikiriza inkunga ingana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 550.
Inkunga igizwe na matela, ibikoresho byo mu rugo n’ibyo kurya byose bifite agaciro k’ibihumbi 550 yakusanyijwe mu bakozi, yahawe imiryango ine y’inshike za Jenoside ituye mu Mudugudu wa Karwasa ho mu Kagali ka Rugeshi mu Murenge wa Cyuve.
Iyi nkunga yakiranwe amaboko yombi n’iyo miryango ariko ntikemura ibibazo by’imibereho yabo ya buri munsi; nk’uko byashimangiwe na Bugingo Emmanuel wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo n’Umuco.

Ngo bakusanya iyo nkunga, icyari kigenderewe ni gufatana urunana n’inzego za Leta mu rugamba rwo gufasha abacitse ku icumu kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Bugingo yagize ati “Tuzi ko bidahagije bidakemura ibibazo bafite mu buzima bwa buri munsi ariko ni ukunganira inzego za Leta, FARG... kugira ngo abacitse ku icumu babashe kubaho kandi neza.”
Mu bibazo bibugarije nk’uko ubuyobozi bw’umudugudu bubigaragaraza, ngo ni ikibazo cyo kubona amazi n’amashanyarazi nubwo biri hafi ariko amikoro akababera ikibazo. Kuba baba bonyine nta kintu cyo kubamara irungu nka terevisiyo bagira ngo na byo biri mu bituma ubwigunge bwiyongera.
Minisiteri yashyikirije kandi amashyirahamwe abiri y’abacitse ku icumu akora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bw’inkoko yo muri uwo murenge sheki ya miliyoni ebyiri yo kubunganira mu bikorwa byabo by’iterambere.
Ngirinshuti Vincent ukuriye koperative “Duhozanye Rugeshi” yashimye iyo nkunga bahawe, yizeza ko izabafasha kwifasha. Ayo makoperative yatangiye mu mwaka ushize ku nkunga y’Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu batishoboye ( FARG), agira uruhare mu guhindura imibereho yabo iba myiza.

Nk’uko Perezida w’iyo koperative yakomeje abyemeza, ngo ayo makoperative yarinze abanyamuryango kwiheba no kuba mu bwigunge kuko bafashanya umunsi ku wundi mu gushakira igisubizo ibibazo bahura nabyo.
Ati: “Ibisubizo yazanye ni uko nta munyamuryango ukicara mu rugo ngo yigunge, aheranwe n’agahinda...ariko umunyamuryango ni mukuru wanjye, mushiki wanjye, ni papa ni mama ku buryo duhura tukaganira ibibazo bimwe na bimwe tukabikemurira muri koperative.”
Abakozi ba MINISPOC babanje kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguwe ku Rwibutso rwa Busogo banashyiraho inda ku mva zihashyinguwe. Mu cyahoze ari Komini ya Mukingo urwo rwibutso rwubatse hari amateka akomeye ya Jenoside; nk’uko Dr. Bideri yabigarutseho.

Yababwiye ko ho Jenoside itabaye mu 1994 nk’ahandi mu gihugu kuko yatangiye mu 1991 ahanini bitewe n’uko abategetsi n’abasirikare bakomeye nka Nzirorera na Bagosora bakomoka muri ako gace.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyakozwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Ikigo cy’Amateka n’Ingoro z’Umurage w’igihugu, Komisiyo y’igihugu ishinzwe intwali, imidari, impeta n’amashimwe ndetse n’ububiko bw’igihugu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|