Karongi: Abaganga barasabwa kwisuzuma bakareba niba ibyo bakora ari umuhamagaro wabo kugira ngo batazongera gukora Jenoside
Ubwo hibukwaga abakozi bakoraga mu bitaro bya Kibuye, abarwayi, abarwaza ndetse n’abandi bari bahahungiye bakaza kuhicirwa mu gihe cya Jenoside, bibukije ko ubusanzwe umuntu agana abitaro ajya kuhashakira ubuzima bityo bagaya cyane abahakoreye ibikorwa by’ubwicanyi.
Abana bo ma Kigo cy’Amashuri Abanza cya Rubengera bibumbiye muri Club Urumuri, mu butumwa bwabo bagize bati “Biragayitse kubona abaganga bishe abarwayi. Babambuye ubuzima ari bagombaga kububaha.”
Aba bana basabye abaganga bo mu Rwanda rw’ubu kuzirikana inshingano zabo kugira ngo na bo batazazitatira bakaba nk’abo bagayaga kuri uyu munsi.
Muri wo muhango wabaye tariki 08/06/2014, umwe mu barokokeye muri ibi bitaro, Eliane, yavuze ko n’ubwo yashegeshwe n’ingaruka z’ibyamubayeho ashimishwa n’uko nibura muri iki gihe afite umutekano utuma agerageza gukora akibeshaho ntacyo yishisha.
Yagize ati “Icyo nshimira Imana ni uko twongeye kwiyubaka kandi tukaba dufite umutekano. Mfite ibikomere bidakira ariko iyo ngize agahenge ndakora ntabwo nsaba abampemukiye.”

Dr Rwirangira Théogene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, wagaragaje akababaro batewe n’ibyakozwe na bamwe mu baganga bagenzi be, yizeje abari muri uwo muhango ko batazihanganira na gato uwakongera gushaka kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.
Yagize ati “Ntituzongera kwihanganira uwashaka kuzana amacakubiri mu Banyarwanda by’umwihariko mu bitaro.”
Ntibyoroshye kumenya umubare w’abaguye mu Bitaro bya Kibuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari hahungiye abantu benshi kandi hari n’abarwayi benshi. Byongeye ibi bitaro byari byegeranye neza na Stade Gatwaro na yo yariyahungiwemo n’abantu benshi cyane.
Ari abaguye mu Bitaro bya Kibuye ari n’abaguye muri Stade Gatwaro ndetse no mu nkengero zaho bashyinguye mu Rwibutso rwa Genoside rwa Gatwaro rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi makumyabiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Nyatanyi Thierry, wari uhagarariye Ministeri y’Ubuzima muri uwo muhango akaba na we ushinzwe gukurikirana ibitaro bya Kibuye na we watewe akababaro n’amahano bamwe mu baganga bakoze, yasabye abaganga kujya bahora bisuzuma bakareba niba koko akazi bakora ari umuhamagaro wabo.
Yagize ati “Kuba turi hano muri ibi bitaro twibuka kandi hari n’ibimenyetso bigaragaza ko hari abaganga bagize uruhare numva ari umwenda dufite nk’abaganga wo kwisuzuma tukareba koko niba dufite umuhamagaro kuvura abantu kugira ngo n’ejo n’ejo bundi bitazongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, we akaba yongeye kwibutsa abitabiriye uyu muhango ko bagomba gufata ingamba zikumira burundu amahano nk’aya.
Kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ngo akaba asanga bizaba igisubizo kuko bifasha abana kwibona nk’abantu by’umwihariko nk’Abanyarwanda aho guhora mu nzangano zishingiye ku moko dore ko ngo nta n’agaciro zishobora kubahesha.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|