Ruhango: Ibigo by’amashuri byifatanyije n’abarokotse Jenoside biha abana amata

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wa Bumbogo mu kagari ka Nyamagana mu karere ka Ruhango, basuwe n’ibigo byamashuri bya EMERU Intwari na Lycee de Ruhango babaha inkunga igizwe n’amata n’ibiribwa bifite agaciro k’ibihumbi 450.

Gusa abarokotse baravuga ko badaha agaciro cyane inkunga y’ababasura babazinira, ahubwo ngo icyo bahaga agaciro n’ababatekereza bakabegeraho bakabasha kubavana mu bwigunge mu bihe nk’ibi baba bibuka ababo.

Abana bo mu mudugudu wa Bumbogo banywa amata bagejejweho n'ibigo by'amashuri bya EMERU Intwari na Lycee de Ruhango.
Abana bo mu mudugudu wa Bumbogo banywa amata bagejejweho n’ibigo by’amashuri bya EMERU Intwari na Lycee de Ruhango.

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 22/05/2014 mu mudugudu wa Bumbogo ugizwe n’imiryango isaga 20, ubwo bashyikirizwaga iyi nkunga, wabonaga ari igikorwa gishimishije, kuko habayemo umuhango wo guha abana amata wabonaga ko bishimye cyane, aho banyuzagamo bakaganira n’ababyeyi babo ndetse n’abashyitsi babasuye.

Umwe mu bahawe iyi nkunga Christine Mukarwego, yavuze ko bashimishijwe n’inkunga bahawe, ariko ikirenze cyane ngo ni ukubona abantu babegera bakabamara ishavu mu bihe nk’ibi baba bibuka ababo.

Abantu bakuru bahawe ibiribwa bitandukanye.
Abantu bakuru bahawe ibiribwa bitandukanye.

Uhagarariye ibigo by’amshuri Emeru na Lycee de Ruhango imbere y’amategeko Rwemayire Pierre Claver, avuga ko bihaye intego z’uko batazajya basura uyu mudugudu mu bihe byo kwibuka gusa.

Ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Ruhango, Rurangwa Syrvain, ari nawe ufite kwibuka mu nshingano ze, yavuze ko igikorwa nk’iki kiba cyunganira ubuyobozi bw’akarere gufasha abaturage kwigira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka