Nyamasheke: Dr Nsabimana yahawe ishimwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bahaye ishimwe umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, kubera ubwitange n’urukundo yakomeje kugaragariza abarokotse mu buryo ayoboramo ibitaro ndetse n’ubufasha yakomeje kugaragaza ku giti cye abuha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bakoraga mu bitaro bya Kibogora bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye tariki ya 24 Gicurasi 2014, Nzasabayesu Enock uhagariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu murenge wa Kanjongo yavuze ko uwakoze neza akwiye gushimirwa bikabera urugero n’abandi bose kuko ukoze neza abisanga imbere.

Yavuze ko abakozi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakora mu bitaro bya Kibogora babashije kurangiza amashuri yabo yaba Kaminuza n’ayisumbuye babikesha Dr Nsabimana ndetse ababera umukoresha mwiza , uretse ibyo kandi ngo ni umwe mu bayobozi bakorana neza n’umuryango IBUKA ahagarariye, agasanga umuntu nk’uwo nta kundi byagenda uretse kumushimira.
Yagize ati “uyu mugabo yatwubatsemo icyizere atanga ubufasha butandukanye ku giti cye kugira imibereho y’abarokotse Jenoside ikomeze kuba myiza, yongeye kubereka ko ubuzima ari bwiza kandi kandi ko bakwiye kurushaho kubuharanira, niyo mpamvu rero twamugeneye igihembo kugira ngo abone ko atakoreye ubusa kandi ko yakoreye abantu bazi gushimira”.

Dr. Nsabimana yahawe ibahasha irimo ibyo bise inka nyamara ishoboka ko yari irimo amafaranga atarabashije kumenyekana umubare, ndetse ahabwa n’ifoto y’urwibutso iriho amagambo ngo ukora ineza ukayisanga imbere.
Dr Nsabimana Damien yavuze ko umubyeyi ashimishwa no kurera abakura akaba ari ikintu gikomeye kuba abantu baratangiye bafashwa, bagabirwa nyamara nabo bakaba batangiye kugera ku ntera yo kugabira ababagiriye neza.

Yagize ati “twafashije abarokotse kwiyakira, tubafata mu mugongo uko dushoboye, twarabagabiye none nabo bageze igihe cyo kugabira ababahaye, igihe cyose twihatire gukora neza, ineza urayikora ukayisanga imbere kandi n’inabi iyo uyikoze nayo uyisanga imbere, reka duharanire umutima ukunda gusa”.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bakoraga mu bitaro bya Kibogora bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, haremewe imiryango isaga 7 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Kigoya mu mudugudu wa Shodeka, igizwe n’abantu basaga 30 babaha ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ubwisungane mu kwivuza ndetse babagenera n’amatungo yo korora.


Uyu muhango wari witabiriwe n’abadepite bakomoka i Nyamasheke, Bamporiki Edouard na Kankera watangijwe n’urugendo rwavuye ku bitaro bya Kibogora hashyirwa indabo ku rwibutso rwa kibogora rushyinguyemo abasaga 1800.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa ni igikorwa cyiza (cyo gushima) cyakozwe n’aba bacitse ku icumu bo mu murenge wa Kanjongo.
Imana ikomeze kubarinda no kwagura imbago zacu twese.
Uyu Dr Damien abera abandi urugero rwiza rwo gukurikizwa mu gufasha abacitse ku icumu kwiyubakamo icyizere.