Kwibuka kw’abakozi ba RBC ngo bibafasha kunoza imibanire n’abagifatwa n’ihungabana

Ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 05/6/2014, abakozi b’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) bavuze ko kwibuka buri mwaka bituma bamenya uburyo bakurikiza mu kubana no gukorana na bagenzi babo cyangwa abandi bagifatwa n’ihungabana, ndetse no kwanga kwibagirwa aho bavuye.

Bamwe mu bakozi ba RBC bageze ku rwibutso bibananira kwihanganira inyandiko zahembereye Jenoside yakorewe Abatutsi, amashusho ndetse na za filime zigaragaza uburyo Jenoside yagenze n’ingaruka yagize, baraturika bararira kandi bagira ihungabana.

Ikigo cya RBC ngo nticyari kumenya ko hari abagira icyo kibazo kandi ari bo bashinzwe ubuzima bw’abaturage, iyo abakozi bacyo bataza gusura urwibutso, nk’uko Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi muri RBC, Simplice Tumwine yavuze ko hagiye gufatwa ingamba nshya.

Umuyobozi mukuru wa RBC (ufashe indabo), Dr Marc Herant, ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi.
Umuyobozi mukuru wa RBC (ufashe indabo), Dr Marc Herant, ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi.

“Ubwo hamaze kugaragara ko hari abakigira ihungabana, twe nka RBC dufite umwihariko ko hari ababishinzwe bashobora kubaganiriza, ndetse n’abakozi muri rusange bakamenya ukuntu babyitwaramo, amagambo bavuga no gukomeza bagenzi babo bakabaha agaciro”, nk’uko Tumwine yabitangaje.

Umuyobozi muri RBC asaba abakozi b’ibindi bigo kutirara ngo bumve ko bihagije kuba baramaze gusura inzibutso, kuko ngo bishobora gutuma abantu bibagirwa aho bavuye, bakareka gufata ingamba z’ibihe bizaza mu gukumira ivangura n’inzangano.

Abakozi ba RBC basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.
Abakozi ba RBC basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Kuri iyi nshuro ku rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi haje abakozi basanzwe ba RBC ngo batari babonye uburyo baza kwibuka ku nshuro ya 20 mu gihe cy’icyunamo.

Ubuyobozi bw’uru rwibutso rwo ku Gisozi buvuga ko ubu nta rwitwazo, aho buhamagarira abantu kuza kurwibukiraho kuko ngo ibikorwa remezo nk’imyanya ihagije yo kwicaramo yamaze kubakwa.

Bamwe mu bakozi ba RBC mu nzu y'urwibutso rwo ku Gisozi.
Bamwe mu bakozi ba RBC mu nzu y’urwibutso rwo ku Gisozi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka