Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byatangaje ko bivuye mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), washinzwe mu 1975 ushyiriweho gushyigikira ubutwererane hagati y’ibihugu biwugize.
Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, avuga ko yamaze kumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere iseswa ry’iyi kipe.
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kumenyakana nka Alyn Sano akaba umwe mu b’igitsinagore bari bahagaze neza na Eric Senderi International Hit barataramira Abanyarwanda mu gitaramo gisingiza intwari kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu Rwanda hatangiye gutangirwa zimwe muri serivisi z’ubuvuzi abarenga 70% bajyaga gushakira hanze.
Tanzania, ahitwa Seguchini-Nala mu Karere ka Dodoma, umutarage witwa Festo Maganga yishwe n’abaturage nyuma y’uko yishe umugore we na nyirabukwe wari waje gusura umukobwa we.
Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, babangamiwe n’uko igice cyawo gihereye mu Murenge wa Gahunga ujya ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kitagira amatara yo ku muhanda, bikaba bituma hari abitwikira umwijima ukabije uhaba mu masaha ya nijoro bakiba abaturage, ndetse uku kuba nta rumuri ruhaba rimwe na rimwe (…)
Mu Buyapani batoye ‘Miss Japon 2024’, witwa Carolina Shiino utarahavukiye, bikurikirwa impaka ndende bamwe bavuga ko atagombye gutorwa nka Miss w’igihugu atavukiyemo, abandi bavuga ko icyo ari ikibazo cy’irondaruhu (racism), gituma hari abumva ko atagombye kuba atorwa nka Miss w’u Buyapani.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben muri muzika Nyarwanda, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira #RwandaDay igiye kuba ku nshuro ya 10.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, tariki 29 Mutarama 2024 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, ku butumire bw’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu, rya Communist Party of China (CPC).
Abaturage bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, barashima abagize umuryango MyDocta babasanze ku musozi aho bari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, wo gucukura imirwanyasuri, bakabasuzuma indwara zitandura, ndetse bakanabasobanurira byinshi kuri kanseri (…)
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023 yakiriye mu 2024, nyuma yo gutsinda Senegal kuri penaliti 5-4, naho Cape Verde isezerera Mauritania.
Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yakiriye itsinda ry’Abasenateri bo muri Somalia bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, bagirana ibiganiro bitandukanye ry’Igihugu.
Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe n’inkangu kuva mu ma saa sita z’ijoro rya tariki 30 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ahitwa Buranga, ubu wabaye nyabagendwa nyuma yo kuwutunganya.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe Ubucuruzi, Lord Popat ndetse na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yerekeje i Roma mu Butaliyani aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ihuje u Butaliyani na Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024 ko yasinyanye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga Rio Tinto Minerals Development Limited kizobereye mu bucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro, kizashakisha no gucukura Lithium mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa by’Ukwezi k’Ubutwari mu Murenge wa Kicukiro tariki 28 Mutarama 2024, yibutsa urubyiruko ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto, abasaba gukunda Igihugu no kwirinda ingeso mbi zabasubiza inyuma.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burakangurira abatuye mu Mujyi w’aka Karere gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, baba batarabibasha bagahinga nibura ibihingwa bigufi nk’imboga n’imbuto.
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge Rwanda), wahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100.
Umuraperi Elia Rukundo wamenye nka Green P, wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yagaragaje ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari umwanya yataye mu bigare byamujyanye mu nzira mbi zatumye habura gato ngo ahatakarize ubuzima.
Umukecuru w’Umushinwakazi yahisemo gusigira imbwa ze n’injangwe, akayabo ka Miliyoni 20 z’Amayuwani (Miliyoni 2.8 z’Amadolori), avuga ko zakomeje kumuba hafi igihe cyose, bitandukanye n’uko abana be babigenje.
Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka ‘Flow Cytometry’ ipima kanseri zose, ziganjemo izo mu maraso zapimirwaga hanze, serivisi zo kuyipima zikazajya zitagirwa no kuri Mituweli.
Yabibwiye urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, rwiganjemo urwiga muri Kaminuza, mu biganiro biganisha Abanyarwanda ku kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiriye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, tariki 27 Mutarama 2023.
Abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere tuyigize, bifatanyije mu muganda, wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, kurwanya isuri no kubakira abatishoboye.
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Guinea, Nigeria na Angola zageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023, kirimo kubera muri Côte d’Ivoire kuva ku itariki 13 Mutarama 2024.
Ikipe ya Police FC yasanze ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports kuri penaliti 4-3.
Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024 nyuma yo gusezerera Musanze FC mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Péle Stadium ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yageze muri Nigeria aho agiye gukinira shampiyona ya Afurika 2024 igiye kuhabera. Aya makipe yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu saa saba z’ijoro, anyura muri Ethiopia aho byari biteganyijwe ko bahagera bakahamara amasaha make mbere y’uko bafata (…)
Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje isengesho ryo gusabira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari no ku Isi muri rusange.
U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, yahuje ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu byo muri aka Karere.
Françoise Uwumukiza, uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yashyize hanze indirimbo yise ‘Peace for Health’ igaruka ku kwimakaza amahoro n’ubumwe mu Karere, n’inshingano Abanyafurika basangiye zo gufatanyiriza hamwe.
Ubuyobozi bw’abategura irushanwa rya muzika ‘Show Me Your Talent’ ryabereye i Kigali mu myaka ibiri ishize, bwatangaje ko ryamaze no kwagura imbibi aho igice cyaryo cya gatatu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwagura imipaka mu kugaragaza impano z’abanyamuziki batandukanye.
Hari urubyiruko rwigira imyuga mu kigo cy’urubyiruko (YEGO Center) cya Gisagara rurangiza kwiga rukabura amafaranga yo kugura ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo rwize, bituma muri aka karere bifuza ko cyakwemerwa n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB) bityo abakirangijemo bakabasha kubona inguzanyo (…)
Leta y’u Bwongereza yiyemeje gusubiza ubutunzi bw’imitako ndangamurage ikoze muri zahabu n’ubutare yigeze kwambarwa n’abaturage bo mu bwami bwa Asante, igasahurwa muri Ghana mu myaka isaga 150 ishize.
Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira igihugu kizakira iki gikombe
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagaragaje imirongo migari ngenderwaho izafasha kuzana impinduka, mu bikorwa bitandukanye by’isanamitima, mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Abaturage b’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bari kumwe n’abayobozi babo, tariki 26 Mutarama 2024, basuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, muri gahunda y’ibikorwa byateganyijwe mu gihe hizihizwa ukwezi k’Ubutwari.
Perezida wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Darboux Doumbouya, basoje urugendo rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, baherekezwa na Perezida Paul Kagame na Madamu we ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Imibiri 14 y’abazize impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Mugesera gitandukanya Uturere twa Ngoma na Rwamagana, ni yo imaze kuboneka, mu gihe hagishakishwa indi ibiri.
Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 101 y’amavuko. Amakuru y’urupfu rwa Muzehe Mpyisi yamenyekanye atangajwe n’abo mu muryango we kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-1) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Abaturage basaga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, mu bikorwa by’ubuhinzi barohamye mu Kiyaga, umunani muri bo bahasiga ubuzima abandi 31 barohorwa bakiri bazima hakaba hari gushakishwa abandi.