Perezida wa Repubulika ya Czech yakomerekeye mu isiganwa rya moto

Perezida wa Repubulika ya Czech Petr Pavel yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugushwa na moto yari atwaye ari mu isiganwa arakomereka, nk’uko byemejwe n’abashinzwe itangazamakuru mu biro bye.

Ibiro bye byagize biti "ibikomere bye ntabwo bikabije, ariko hari hakenewe isuzumwa ryihuse”.

Police ya Czech yavuze ko nta perereza yigeze ikora kuko iyo mpanuka yabereye mu gahanda gato gakorerwamo isiganwa kuri moto.

Perezida Pavel w’imyaka 62, azwiho gukunda moto cyane. Muri iki gihe biravugwa ko afite moto yo mu bwoko bwa BMW R1200 GS.

BBC yanditse iyi nkuru iravuga ko atari ubwa mbere Perezida Pavel yikururira ibyago byo gukomereka. Umwaka ushize yasabye imbabazi mu ruhame nyuma yo gushinjwa ko bamubonye atwaye moto atambaye ingofero y’umutekano.

Petr Pavel wigeze kuba mu ngabo za OTAN/NATO ku ipeti rya general, ni perezida wa Repubulika ya Czech kuva muri Werurwe 2023.

Hashize iminsi mike agiye ku butegetsi, yagiye muri leta ya Bavaria mu Budage bw’abaturanyi ari kuri moto. Icyo gihe yanditse kuri Twitter (X) agira ati "The sun, the wind at your back and the strengthening of neighbourly relations with your Bavarian friends. Why not combine the pleasant with the useful," Tugenekereje mu Kinyarwanda: “Izuba, umuyaga ku mugongo, mu ruzinduko rwo gushimangira umubano n’inshuti z’abanya Bavaria, reka tubikora mu buryo bwo guhuza ibishimishije n’iby’ingirakamaro.”

Iyo mpanuka yabaye kuwa Kane ije ikurikira indi Perezida wa Czech aheruka gukora muri Mata, ubwo yarashishaga imbunda bafatira hafi y’isura. Icyo gihe yakomeretse iruhande rw’ibitsike arimo kurashisha imbunda ifite akarebesho ari nako kamukomerekeje nk’uko ibiro bye byabitangaje icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka