Gitifu w’Umurenge yarezwe kugoreka amakuru kuri Jenoside, dosiye ye ishyingurwa ataburanye

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko dosiye iregwamo Jean Baptiste Habineza, uyobora Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, yashyinguwe by’agateganyo. Gitifu Habineza yashinjwaga ibyaha birimo guhisha amakuru ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kunyereza imibiri y’abazize Jenoside.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Disi Dieudonné, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, yongeye kwandikira Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, amusaba gukurikirana ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, Jean Baptiste Habineza, washinjwe kunyereza imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, none n’ubu akaba akidengembya.

Kuri Disi Dieudonné ndetse n’abo mu muryango we, basanga ibikorwa by’uyu muyobozi bigize icyaha, ku buryo yari akwiye kubiryozwa.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yavuze ko n’ubwo idosiye iregwamo Habineza yashyinguwe by’agateganyo, bitavuze ko Ubushinjacyaha bwahagaritse kumukurikirana.

Faustin Nkusi akagira inama abagize umuryango wa Disi Didace, uvuga ko Habineza yakabaye akurikiranwa ndetse ntabe akiri mu nshingano zo kuyobora, ko wakwegera Ubushinjacyaha ku rwego rw’Akarere ka Huye, bagasobanurirwa icyashingiweho bigatuma iyo dosiye ishyingurwa by’agateganyo, bakumva bitabanyuze bakongera kuregera urukiko kuko babifitiye uburenganzira.

Yagize ati “Jyewe icyo nakugiraho inama, wabwira abo bavuga ko bahemukiwe, bazegere umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, nibumva iryo shyingura hari icyo ribabangamiyeho bashobora guhita batanga ikirego cyabo mu rukiko batisunze ubushinjacyaha”.

Disi Dieudonne, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, we avuga ko kongera gutanga ikirego batakwirirwa babikora, kuko bazi ko uwo barega ashyigikiwe, ndetse ashobora no kubagirira nabi.

Imiterere y’ikibazo

Ikibazo cyatangiye muri 2018, ubwo hamenyekaganaga amakuru ko hari abana babiri ba Disi Didace, biciwe mu rugo rwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabuwera Madeleine, aho abo bana bari bahungiye, hanyuma bajugunywa mu musarane wo muri urwo rugo.

Amakuru y’uko biciwe muri urwo rugo yamenyekanye ubwo abana bo kwa Kaberuka baje gushyamirana, hanyuma umwe akabwira undi ati “Nakwica nkakujugunya mu musarane tukajya tukunnya hejuru nk’uko tunnya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

Kuva ubwo amakuru yahise atangira gutangwa, inzego z’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa bajya gushakisha iyo mibiri mu musarane wo kwa Kaberuka.

Ni igikorwa cyayobowe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, tariki ya 5 Nyakanga 2018, maze muri uwo musarane havanwamo imibiri y’abantu bane, harimo n’abo bana babiri bo kwa Disi Didace.

Nyuma yo gukuramo iyo mibiri kandi, Umunyamabanga nshingwabikorwa ubwe yitangiye imbwirwaruhame asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bakeka hari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe, ndetse anavuga umubare w’imibiri yabonetse (ine).

Inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 kashyikirije Intara y’Amajyepfo, na yo igaragaza ko uwo musarane wakuwemo imibiri ine.

Mu gihe cyo gushakisha iyo mibiri, Musabuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura (aho iyo mibiri yakuwe), bari bafunzwe bakekwaho icyaha cya Jenoside.

Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, tariki ya 09 Gicurasi 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, yahamagajwe n’urukiko nk’umutangabuhamya wari uhari, kandi akaba ari na we wari uhagarariye igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.

Icyaje gutungurana, ni uko uwo muyobozi yabwiye urukiko ko mu musarane hatavanywemo imibiri ine, ko ahubwo havanywemo umubiri umwe w’umuntu mukuru.

Kayisire Devotha, na we uri mu bagize umuryango wa Disi Didace, yavuze ko havanwamo iyo mibiri hari uwari Komanda wa Polisi muri ako gace, Karangwa Theoneste, ariko akavuga ko mu gihe cyo gutumiza abatangabuhamya, Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanze kumutumiza ngo atange amakuru kuri iyo mibiri.

Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w’umuntu umwe gusa

Icyo gihe urukiko rwanzuye ko ruzigirayo kureba niba koko hari umubiri umwe, rugezeyo koko rusanga aho imibiri yari yarabitswe (ku biro by’umurenge wa Kibirizi), hari umubiri umwe gusa.

Ibi byatumye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanzura ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien ari abere ndetse baranafungurwa, ariko abagize umuryango wa Disi Didace bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Icyo gihe hibazwaga aho indi mibiri y’abantu batatu yajyanwe, ariko biba urujijo, bituma inzego zitangira kubikurikirana.

Abagize uyu muryango kandi batabaje inzego zitandukanye basaba ko barenganurwa bagahabwa ubutabera, ndetse Disi Dieudoné, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, yanditse ubutumwa kuri Twitter, agaragaza iki kibazo, ndetse anasaba inzego zinyuranye harimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko uyu muryango warenganurwa, ukabona imibiri y’ababo bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.

Uko imibiri yaje kugarurwa

Tariki ya 21 Ugushyingo 2019, itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ryagiye gukurikirana iki kibazo ku Murenge wa Kibirizi, maze mu nyandiko ryakoze Kigali Today ifitiye kopi, ryemeza ko ryahasanze amashitingi abiri y’umweru, imwe irimo “imibiri y’abantu bashobora kuba bane”, naho indi irimo imyenda myinshi itandukanye irimo iy’abana n’iy’abantu bakuru.

Bukeye bwaho tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza yahise afungwa, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’igihe gito, uyu muyobozi yaje gufungurwa bivugwa ko yatanze ingwate ndetse n’abantu bamwishingira, ndetse icyo gihe ahindurirwa umurenge yayoboraga ajya kuyobora uwa Mukingo, ubu akaba ageze mu wa Busoro.

Nyuma yo kongera kuboneka kw’iyo mibiri, mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kwezi kwa Gicurasi 2020, urukiko rwategetse ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura bahamwa n’icyaha cya Jenoside, rubahanisha igifungo cya burundu.

Ku bijyanye no kunyereza imibiri no gutanga ubuhamya butari bwo kuri iyo mibiri bikekwa ko byakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza Jean Baptiste, icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko bwari bukiri mu iperereza, bikavugwa ko hari hagitegerejwe urubanza kuri icyo kibazo.

Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, icyo gihe yavugaga ko bahangayikishijwe no kuba hari hashize imyaka irenge ibiri imibiri y’ababo (abavandimwe be) ibonetse, ariko bakaba batari babasha kuyishyingura mu cyubahiro.

Ikindi aba bagize umuryango wa Disi bibazaga kandi bakibaza n’ubu, ni uburyo umuyobozi wayoboye ibikorwa byo gushakisha imibiri y’ababo, agahindukira akayitangaho amakuru atari yo mu rukiko ku byo bo (abagize umuryango wa Disi) bita inyungu ze bwite, ndetse bakanakeka ko hatanzwe ruswa, none akaba akiri mu nshingano z’ubuyobozi.

Icyakora kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yabwiye Kigali Today ko uyu muyobozi (Gitifu) yahanwe mu rwego rw’akazi, hakaba hari hagitegerejwe icyo ubushinjacyaha buzakora ku makosa yaketsweho yo kurigisa imibiri no gutanga amakuru atari yo.

Icyakora uyu muyobozi w’akarere icyo gihe ntiyashatse gutangaza igihano cyo mu rwego rw’akazi Gitifu yahanishijwe ku bw’ayo makosa yaketsweho.

Kigali Today kandi yavuganye na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko iki kibazo na we akizi, kandi ko icyo gihe cyari kikiri mu rwego rw’ubutabera, hakaba hari hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura.

Icyo gihe yagize ati “Icyo nakora ni ukukubwira nti uwo muryango ukwiriye kwihangana! Ni byo birababaje, ariko kandi tukanareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo”.

Uyu muyobozi yavuze ko imibiri y’abo bantu icyo gihe yari iri mu maboko y’ubugenzacyaha, aho yari ibitswe ku Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akaba yarizezaga ko irinzwe neza, hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura hanyuma ikabona gushyingurwa mu cyubahiro.

Imibiri yaje gushyingurwa mu cyubahiro

Muri Mata 2021, abagize umuryango wa Disi Didace bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango, bari bamaze imyaka irenga ibiri ku Murenge wa Busasamana.

Icyo gihe, abagize uyu muryango bavugaga ko bashimishijwe no kubasha gushyingura abavandimwe babo, Uwayezu Dany na Ufiteyezu Raymond, bari bamaze imyaka isaga itatu barabonetse mu musarane w’abaturanyi.

Ubwo iyo mibiri yashyingurwaga mu cyubahiro, Depite Eutalie Nyirabega uvuka mu Murenge wa Kibilizi ndetse akaba n’umuturanyi wo kwa Kaberuka ahakuwe abana bo kwa Disi Didace, yavuze ko gushyingura mu cyubahiro biruhura imitima y’abarokotse Jenoside.

Ku bijyanye no gutinda gushyingura iyo mibiri, bishingiye ku makuru yayitanzweho, Depite Nyirabega yavuze ko iki kibazo icyo gihe cyari kiri mu nkiko, agasaba ko hategerezwa icyo ubutabera buzanzura.

Uwahoze ari umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyanza, Nkurunziza Enock (ubu ufunze), icyo gihe yavuze ko kuba umuyobozi wavuzweho gutanga amakuru avuguruzanya ku mibiri y’abana bo kwa Disi Didace, akiri mu nshingano z’akazi atari ukwirengagiza icyo kibazo kuko uwo muyobozi n’icyo gihe yari akiri gukurikiranwa.

Icyo gihe yagize ati “Nagira ngo mbizeze kandi tumare n’impungenge umuryango wa Disi Didace ko mu by’ukuri nta burangare ubwo ari bwo bwose buhari, kuko twizera ko dufite ubutabera bushoboye kandi buzafasha kugira ngo hatangwe ubutabera”.

Abagize umuryango wa Disi Didace kandi iki kibazo banakigejeje ku Badepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ubwo bari mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda Inteko, mu kwezi kwa Nzeri uyu umwaka wa 2020.

Icyo gihe abo Badepite bijeje uyu muryango ko bazafatanya n’iyahoze ari Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), bagakurikirana icyo kibazo ku buryo ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.

N’ubwo abagize umuryango wa Disi Didace bavuga ko batiteguye kuregera urukiko bundi bushya, bagaragaza ko batazahwema gukomeza kwibutsa ko babangamiwe no kuba umuyobozi bita ko yabahemukiye akiri mu nshingano, ndetse bakaba bafite impungenge ko ashobora no kubagirira nabi bitewe n’uko bakomeje kugaragaza ko ibikorwa bye bitari bikwiriye umuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ariko ubundi nibarize abanyamakuru mukora inkora (jye sindi umunyamakuru mumbabarire yenda ni ikibazo kiri profane):
1. Iyi dosiye ko tubona yaregewe abantu 3 kuki igihe cyose mu bitangazamakuru tubona gitifu gusa? Niba koko aba bantu bashaka ubutabera abantu 2 bari muri case 1 bo byarangiye bite? Ibi mwe ntimuhita mubona amatiku abiri inyuma?
2. Ko nta kinyamakuru kirabaza uruhande rwa gitifu nibura ngo mubalancinge inkuru yanyu? Nihitaraga da!

Anet yanditse ku itariki ya: 26-05-2024  →  Musubize

Famille Disi Dieudonné, please nimwige kunyurwa. Bigaragara ko kunyurwa kwanyu biri hasi cyane. Kandi burya gukururana mu matiku ntacyo byongera

Conso yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Disi Doeudonné nakugira inama yo kugirira icyizere inzego z igihugu ukiga no kunyurwa. Kuko bigaragara ko ushobora kuba unyurwa utinze. Kandi ibi byagaragara nko gukunda imanza, inkiko ndetse n amatiku.

Anita yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Ariko se mbaze: disi dieudonné ni muntu ki uhagarara akirenga ngo njye "icyo nshaka ni iki......". Ubwo se uri muntu ki ushaka gukoresha igitugu kimeze gutyo? Amategeko twishyiriyeho se ubwo yaba atumariye iki? Wowe kora ibyo amategeko aguteganyiriza ubundi utuze. Ubwo koko urumva ibyo uvuga n ibyo ukora bisobanutse? Uteye agahinda ahubwo pe!

Claudia yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Ngo "uwo barega arashyigikiwe?!!!". Mbega amatiku ya disi doeudonné. Erega turi mu gihugu kigendera ku mategeko. Rero ntiwibwire ko uzigira umwana murizi ngo bisimbure amategeko. Ahubwo mwarigaragaje n utabazi yarabemenye. Abantu bibaza matiere mukozemo bikabayobera. Shame on you!

Concorde yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Ese ni mwe mubona ko ibikorwa by umuntu bigize icyaha cg n inkiko? None se ko inkiko zagaragaje ko zitabibona nk impamvu igize icyaha kandi biri mu nshingano zabo, mwe mubona ko ari ibikorwa bigize icyaha mushingiye he? Ukuri guhari ni uko umunyamategeko muvukana wakabagiriye inama na we wagirango nta yo azi. Naho ibyo guhora wiriza ngo ntumushaka mu kazi disi dieudonné wibuke ko aho akora Atari enterprise privée yawe. Tuza nugera igihe bibaye ngombwa ko uzamwangagea iwawe uzamweliminé.

Coco yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

None se Munyamakuru wanditse iyi nkuru: watubariza uwo Disi dieudonne (nabonye utanemera inama agirwa by the way), ko hano mu nkuru watweretse inzego zitandukanye yiyambaje kuri icyo kibazo yaba yagiye aguha feedback yabonye muri buri rwego? Cg inzego zose ntizabashije kumufasha. Zaramusuzuguye se cg zose zariye ruswa? Kuki utibaza cg ngo umubaze uburyo ikibazo kizenguruka inzego hafi ya zose z igihugu ariko akaba akiruka mu itangazamaukuru? Ziriya nzego zose yarazisuzuguye? Cg nazo zariye ruswa nk uko ahora ayiririmba? Ibi ntibyaba bugaragaza umuntu utanyurwa?

Alain yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Inama y akarere ndabona isa n iy ubushinjacyaha. Famille Disi Dieudonné mugire courage rwose mugane urukiko. Naho ibyo kuvuga ko abateye ubwoba ahubwo hari igihe byigeze Kunsha mu matwi aho mba nibereye ku mihanda ya za America aho ko ngo Disi abishatse ari we wamumerera nabi! None se ubihindukiriye kuri gitifu? Yewe wa mugabo we Habineza uzamubeshyere ikindi n inkoko ntiyayigirira nabi iri buribwe nkanswe wowe. Tuza rwose turi mu gihugu gitekanye.

Gailla yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Uyu gitif se mama iriya ngwate yatanzwe niyo yatumye dossier ye ishyingurwa by’akateganyo?
None se ko ubushinjacyaha bwaba bwararangaye? iyo ngwate ingana iki yarangaje ubushinjacyaha kugeza ubwo icyaha cyo guhisha imibiri bagifata nk’ubusa?
None se igihano gitif yahawe cyo cyagizwe ibanga gute ubwo ntibifitanye isano n’iyo ngwate yatanzwe!!!!!!! Nyanza weeeeeeee

Justin yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

@Justin
Mbariza twumve ko hari ahandi biba ko umuntu arekurwa byagateganyo iburanishwa mu mizi naryo rigahita rihagarara
Niyo ibimenyetso byabura bamugira umwere ariko habaye iburanishwa byibuze.
Icyo nicyo kitanyuze Famille Disi Didas

Tunga yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka