Nyaruguru: Bagaragaje akamaro ko kwitabira amatora

Mu gihe Abanyarwanda bitegura amatora ya Perezida w’u Rwanda n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024 imbere mu Gihugu, hari abatuye i Nyaruguru bavuga ko ntawe ukwiye kudatora abayobozi kuko ari uburenganzira ndetse n’inshingano za buri wese wujuje ibisabwa.

Emmanuel Tubisabimana utuye ahitwa Nyembaragasa ho mu Murenge wa Munini, we atekereza ko kudatora abayobozi ntaho uba utandukaniye n’abadakunda Igihugu.

Agira ati “Numva iyo udatoye uba uri hanyuma y’umucengezi. Ntuba ukunda Igihugu cyawe. N’iyo nahera no ku kwitorera Umukuru w’Umudugudu, mba mbona afite akamaro kanini. Iyo ngize ikibazo aragikemura, agatuma habaho umutekano mu Mudugudu.”

Akomeza agira ati “Kutitabira amatora rwose ni ubujiji. Iyo utoye Umukuru w’Igihugu cyangwa Umudepite, ijwi ryawe riba rigize akamaro mu kwishyiriraho abayobozi batubereye.”

Alphonsine Mukeshimana na we wo ku Munini ati “Umuntu udatora aba afite imyumvire yo hasi. Kuko niba Kagame hari byinshi arimo agenda atugezaho mu majyambere, udaha agaciro amatora yagombye kureba ibyo byiza tugenda tugeraho, akabiha agaciro ajya gutora.”

Yuliyana Mukaruhogo w’i Ngeri mu Murenge wa Munini na we ati “Njyewe nta cyambuza gutora. N’iyo naba ndwaye naba mbyibagiwe. Iyo hagiyeho abayobozi twitoreye batugirira akamaro.”

Uwitwa Anatole Munyemana we atekereza ko abadaha agaciro amatora bakwiye kwegerwa. Agira ati “Abo ntibazi aho bari, ntiwababaza ngo urava he ukajya he? Bakwiye kwegerwa bakigishwa.”

Hari abibwira ko hazatorwa Perezida w’u Rwanda gusa

Ku kibazo cyo kumenya abazatorwa, abenshi bahita bavuga ngo Perezida, hanyuma bakwibutswa ko hari n’abadepite bakavuga ko na bo bazabatora.

Nka Aphonsine Mukeshimana yabwiye Kigali Today ati “Twiteguye gutora neza nyine Perezida.” Abajijwe ku matora y’abadepite, yasubije agira ati “N’abadepite tuzabatora.”

Ku kibazo cyo kumenya niba bazi igihe amatora azabera, uwitwa Mukaruhogo yagize ati “Ntabwo nibuka itariki tuzatoreraho, ariko bazabitubwira.”

Noella Uwimana wo ku Ruheru uzatora bwa mbere na we ati “Igihe amatora azabera sinkizi, ariko yageze sinabiyoberwa, kandi nzayitabira.”

Tubisabimana we ati “Amatora azaba mu kwezi kwa karindwi ku itariki 15. Kuri 14 hazatora abari hanze y’u Rwanda, ariko kuri 15 nzi ko ari twebwe. Twibaruje kuri lisiti, turayiteguye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka