Barikana Eugène yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishingamategeko, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Barikana Eugène yasabiwe gufungwa imyaka ibiri
Barikana Eugène yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Iburanisha ry’urubanza rwe ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho Barikana Eugène yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.

Ku itariki 11 Gicurasi, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni bwo rwafunze Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Umudepite.

RIB ivuga ko yari akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izo ntwaro bamufatanye ni grenade imwe n’agasaho (magazine) k’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK 47).

Akimara gutabwa muri yombi, Barikana yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko izo ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Icyaha nikimuhama, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka