Kwibuka abana n’impinja byaguriwe mu Karere ka Nyabihu
Nyuma ya Kicukiro na Bugesera, ibikorwa byo kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byaguriwee mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Ni ibikorwa bitegurwa na Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, binyuze mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Ndayisaba Fabrice washinze Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, avuga ko muri uyu mwaka bifuje ko ibi bikorwa byagurirwa no mu Ntara y’Uburengerazuba, kandi ko intego ari uko bizagera mu Ntara zose z’Igihugu.
Mu bikorwa biranga icyumweru cyo kwibuka Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kwigisha abana gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bihereye mu bana bikagera no mu bakuru babarera.
Harimo kandi kwigisha abakiri bato gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kucyitangira byaba na ngombwa ukaba wagipfira, hamwe no kugira ubumuntu n’urukundo mu mitima y’abana bihereye hasi.
Muri ibyo bikorwa kandi, abana batozwa gukunda siporo n’imikino, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda gushukwa ngo babe bagambanira u Rwanda n’ibindi.
Ibi bikorwa birimo kuba ku nshuro ya 10. Byatangiye ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi, bikazasozwa ku wa 24 Gicurasi 2024, aho buri munsi haba hari ubutumwa bugufi abana bahabwa bitewe n’imyaka yabo, bugatangwa buri igitondo mu mu minota 10.
Ubwo butumwa bubanzirizwa n’umunota wo kwibuka, isengesho hamwe n’ ubutumwa butangwa n’umwana ikigo cyahisemo uwo munsi, bugashimangirwa n’abayobozi b’ikigo. Bongera gufata umunota wo kwibuka mbere y’uko bajya gukina, nyuma bigasozwa n’imikino inyuranye igamije kwibuka abana, yaba mu karuhuko ka mu gitondo ndetse na nimugoroba.
Ndayisaba Fabrice avuga ko bafite intego y’uko iki gikorwa kizagera mu mashuri yose yo mu gihugu ndetse no mu Banyarwanda batuye hanze yarwo.
Ati "Ni igikorwa cyaberaga mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro muri Kigali, mu mwaka ushize tukigeza muri Bugesera none ubu kimaze kwaguka kuko ku nshuro ya mbere cyatangiye kubera mu Karere ka Nyabihu ndetse turateganya no kugera mu tundi turere. Turifuza ko iki gikorwa kigera mashuri yose agize igihugu no muri Diaspora.”
Ni ku nshuro ya 14, NFF Rwanda yibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba ku nshuro ya 10 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|