Amajyaruguru: Abaherutse gukomeretswa n’imbogo bamerewe bate?

Ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, buvuga ko mu bantu umunani biheruka kwakira nyuma yo gukomeretswa n’Imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu cyumweru gishize, barindwi muri bo bagiye basezererwa mu bihe bitandukanye basubira iwabo mu ngo, mu gihe undi umwe ari we ukirimo kuvurirwa muri ibi bitaro.

Nsekanabo Ernest hamwe n’abagize umuryango we n’abo baturanye mu Mudugudu wa Bihanga, Akagari ka Nyangwe mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera, bavuga ko mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, bumvise bagenzi babo batabaza mu majwi yumvikanishaga ko hari imbogo zabateye ziturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Mu barwayi umunani bari bakomerekejwe n'imbogo bakoherezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, umwe ni we ukihavurirwa, abandi barasezerewe
Mu barwayi umunani bari bakomerekejwe n’imbogo bakoherezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, umwe ni we ukihavurirwa, abandi barasezerewe

Ati: “Aho zanyuraga hose abantu batabazaga bavuza induru n’ibidomoro bavuga bati imbogo zateye, imbogo zateye. Ibyo byabaye iwanjye tukiryamye mu masaha ya mugitondo nka saa kumi n’ebyiri.”

Mu gihe Nsekanabo yarimo atekereza ku kuntu yasohoka mu nzu ngo ajye kureba ibyari bibaye, yahise ahamagarwa kuri telefoni ye abwirwa ko umwana we w’umusore, ari mu bakomerekejwe n’imbogo.

Ni umusore w’imyaka 17 witwa Uwayisenga David. Imbogo ubwo zageraga mu gace k’iwabo, we yari asohotse mu nzu agiye ku bwiherero. Akimara kumva abantu bataza, yirutse ajyayo, mu kugera mu nzira ahura n’imwe mu mbogo zarimo zirukanka zivuye muri Pariki, imujomba ihembe mu nda iramukomeretsa.

Nsekanabo ati: “Mu kumva induru y’abaturage batabazaga, uwo muhungu wanjye (Uwayisenga) yirutse yerekeza aho induru yavugiraga, imbogo mu kumugeraho imukubita ihembe mu nda imuzamura mu kirere yitura hasi, yongera kumujomba ihembe mu kibero, zirakomeza ziriruka zimusiga aho ari intere”.

Nsekanabo, umubyeyi wa Uwayisenga
Nsekanabo, umubyeyi wa Uwayisenga

“Ubwo bamaraga kumpamagara kuri telefoni, twese abari mu nzu twabaye nk’abatunguwe kuko twatekerezaga ko ntawigeze asohoka. Twahise dukingura umuryango n’igihunga cyinshi, twirukankirayo ngo turebe ko agihumeka, tuhageze dusanga abantu barahuzuye ari benshi cyane bumiwe. Nasanze abantanze kuhagera bamaze kumuryamisha hasi mu ngobyi, barimo bitegura kumwirukankiriza ku bitaro ngo byibura abaganga bagire icyo bakora”.

“Muri ako gace abantu bose bari bakwiye imishwaro, induru ari nyinshi, ubwoba ari bwose bimeze nk’aho ari intambara ibaye. Buri wese aho yari ari umutima ntiwari hamwe kuko twatekerezaga ko isaha ku isaha haza izindi zikatwica”.

Mu bice bitandukanye byo mu Mirenge ya Gahunda na Rugarama aho izo mbogo zagiye zinyura, abantu umunani harimo na Uwayisenga, bari bakomeretse abandi bagize ihungabana ni bo bajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kuvurirwayo.

Icyakora Dr Aimé Dieudonné Hirwa, Umuyobozi wungirije w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, avuga ko muri aba uretse Uwayisenga ukirimo kuvurwa, abandi barindwi bagiye boroherwa barasezererwa.

Ati: “Harimo abakomeretse biturutse ku guhutazwa n’izo mbogo, abakomeretse biturutse ku kwitura hasi ubwo barimo bazihunga ndetse n’abagize ubwoba bwinshi bikabaviramo ihungabana. Abo bose uko bagera kuri barindwi twarabavuye bagenda boroherwa ndetse baranasezererwa uretse umwe dusigaranye ari na we wakomerekejwe n’ihembe ry’imbogo yamujombye mu nda no mu itako”.

Dr Aimé Dieudonné Hirwa avuga ko bakomeje gukurikiranira hafi ubuzima bw'umurwayi umwe mu bari boherejwe muri ibi bitaro biturutse ku mbogo zabakomerekeje
Dr Aimé Dieudonné Hirwa avuga ko bakomeje gukurikiranira hafi ubuzima bw’umurwayi umwe mu bari boherejwe muri ibi bitaro biturutse ku mbogo zabakomerekeje

“Byabaye ngombwa ko abagwa, ubu arimo gukurikiranirwa muri serivisi z’abarwayi b’indembe. Gusa hari icyizere ko mu minsi nk’ibiri cyangwa itatu azaba yahavanwe kuko bigaragara ko agenda yoroherwa akaba yazanataha nyuma yaho”.

Umubyeyi wa Uwayisenga ashimishwa n’uko umwana we agenda agarura agatege dore ko ubwo bamugezaga ku bitaro atabashaga kuvuga cyangwa kwinyeganyeza.

Ati: “Yaje hano mu bitaro atabasha kunyeganyega yewe no gutaka ububabare ntibyashobokaga. Mbese nari narize amarira yankamyemo, kuko natekerezaga ko yapfuye. Kumuzana aha nibwiraga ko ari nko kurangiza umuhango w’ibyo tumenyereye by’uko umurambo w’umuntu wese upfuye babanza kuwuzana ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma. Sinatekerezaga ko nakongera kumubona ahumeka umwuka w’abazima”!

Mu mbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikirara mu baturage uko ari zirindwi, ebyiri muri zo abaturage barazishe, indi imwe iraswa na RDB mu gihe izindi zari zahutse mu cyanya kitari icyazo(mu bice bituwe) zakomeje gushakishwa nyuma y’amasaha yakurikiyeho ibyo bibaye ziza gusubizwa muri Pariki.

Uwayisenga imbogo zamujombye ihembe mu nda no mu itako ariko ubuvuzi arimo guhabwa butanga icyizere ko azasezererwa bidatinze
Uwayisenga imbogo zamujombye ihembe mu nda no mu itako ariko ubuvuzi arimo guhabwa butanga icyizere ko azasezererwa bidatinze

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, yabwiye Kigali Today ko mu gihe hari inyamaswa iturutse muri iyi Pariki, igakomeretsa umuturage cyangwa ikagira ibindi yangiza harimo n’imyaka ihinze mu murima, inzego z’ibanze zifatanyije n’izo ku rwego rwa Pariki zifatanya mu gukora raporo y’ibyo iyo nyamaswa yangije, bigakorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri uhereye igihe ikibazo cyagaragariye, hanyuma iyo raporo igashyikirizwa ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF) kugira ngo hakurikireho ubugenzuzi bw’ibijyanye n’indishyi.

Imibare y’ikigega cyihariye cy’Ingoboka yo kugeza mu mwaka wa 2022, igaragaza ko mu gihe cy’imyaka 10 yari ishize iki kigo gishizwe, muri dosiye 23,370 cyakiriye kugeza muri uwo mwaka, z’abangirijwe ibyabo n’inyamaswa, hishyuwe indishyi ingana na Miliyari ebyiri na Miliyoni 700 z’amadosiye 21,632.

Icyo gihe ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko ahanini habaho gutinda gutanga amakuru ku hagaragaye ikibazo cy’inyamaswa zonnye cyangwa zangije iby’abaturage bikaba inzitizi ku kwihutisha gahunda yo kwishyura indishyi z’ibyangijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka