#FRVBPlayoffs2024: Police na Kepler VC zateye intambwe igana ku gikombe

Mugihe imikino ya kamparampaka mu mikino wa volleyball irimo gusatira umusozo, amakipe ya Pilice VC y’abagore na Kepler VC mu bagabo, zirakoza imitwe y’intoki ku gikombe.

Umukino wa Kepler na APR VC warangiye mu rukerera
Umukino wa Kepler na APR VC warangiye mu rukerera

Ni imikino igeze mu gace ka nyuma (Finals) aho kuwa gatanu hakinwaga imikino ibanza dore ko nibura ikipe zahuye zigomba gutanguranwa imikino 3 bityo hakagaragara iyegukanye igikombe.

Mu mikino yabaye kuwa gatanu nubwo yahinduriwe aho yagombaga kubera ku munota wa nyuma, ikipe ya Police VC y’abagore yihereranye ikipe ya APR VC iyitsinda amaseti 3-0 ibyatunguye benshi nubwo aya amakipe asanzwe ahangana kuko no kurutonde rwa shampiyona ariyo yayoboye ayandi.

Ni umukino ikipe ya APR itigeze ihirwa ndetse yewe yanatangiye nabi kuko iseti ya mbere yayiysinzwe ku manota 25 kuri 12.

Abakobwa ba Police VC batsinze aba APR VC amaseti 3-0
Abakobwa ba Police VC batsinze aba APR VC amaseti 3-0

Iseti ya kabiri Police VC yayegukanye ku manota 25 kuri 17 n’aho iseti ya gatatu ari nayo ya nyuma APR iyitakaza ku manota 25 kuri 22.

Uyu mukino wa nyuma wakurikiwe n’uwabagabo wahuje ikipe ya Kepler VC na APR VC izi kipe zombi zitigeze zigaragara mu makipe abiri ya mbere muri shampiyona isanzwe gusa zikaza kwitwara neza zigasezerera abari aba mbere.

Ni umukino wabaye mu masaha akuze kuko uyu mukino wakinwe kujyeza murucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu kuko umukino warangiye ku isaha ya saa munani n’iminota 30.

Umukino wa volleyball ni umwe mu mikino ikunzwe mu Rwanda
Umukino wa volleyball ni umwe mu mikino ikunzwe mu Rwanda

Ikipe ya Kepler VC niyo yegukanye uyu mukino kuko yatsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-1.

Kepler yahabwaga amahirwe niyo yegukanye iseti ya mbere ku manota 25-14 ya APR. Iseti ya kabiri nubwo wabonaga ko ikomeye kubera ukuntu yari yegeranye, ikipe ya Kepler VC yayegukanye ku manota 25 kuri 18.

Seti ya gatatu y’umukino yegukanywe n’ikipe ya APR VC itsinze Kepler amanota 25 kuri 19. Seti ya kane y’umukino ari nayo yabaye iya nyuma, yaje kwegukanwa n’ikipe ya Kepler VC itsinze APR VC ku manota 25 kuri 18.

REG VC yatsinze Police VC amaseti 3-1 bahatanira umwanya wa gatatu
REG VC yatsinze Police VC amaseti 3-1 bahatanira umwanya wa gatatu

Kepler ndetse na Police VC zahise zitera intambwe igana ku gikombe kuko niziramuka zongeye gutsinda imikino yazo uyu munsi, zirahita zegukana ibikombe bidasubirwaho.

Ku makipe arimo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya REG VC yatsinze ikipe Police VC amaseti 3-1 naho mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya RRA itsinda Ruhango amaseti 3-0.

Imikino y’umunsi wa kabiri iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu mu masaha y’i gicamunsi nyuma y’umuganda rusange.

APR VC ntiyorohewe kuri iyi nshuro
APR VC ntiyorohewe kuri iyi nshuro
Hatumimana Christian umutoza wa Police VC y'abagabo atanga amabwiriza.
Hatumimana Christian umutoza wa Police VC y’abagabo atanga amabwiriza.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka