Umwami w’u Bwongereza, Charles III, ari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine. Urwo rukaba ari rwo ruzinduko rwa mbere akoze mu gihugu cyo mu Muryango wa Commonwealth kuva yahabwa inkoni y’Ubwami.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kubera ihohoterwa rikorerwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu abana n’umugore wa munani, nyuma y’uko barindwi yegerageje kubana na bo bamutaye bavuga ko batakwihanganira kubana n’umusazi.
Urubanza rw’abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, rwagombaga gusomwa ku wa 31 Ukwakira 2023, ntirwavuyemo imyanzuro yari yitezwe ku baburana, kuko Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruruburanisha rwiyemeje kuzikorera iperereza.
Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyiza byo guteganyiriza ahazaza bagamije imibereho myiza, babikesha gukorana n’ibigo by’imari mu bikorwa bibyara inyungu. Ibi bikaba byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwizigamira, igikorwa cyahujwe n’umuganda usoza (…)
Umuhanzi wo muri Nigeria mu njyana ya afrobeats, Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yakoze amateka nk’umuhanzi wa mbere wo muri Afurika waririmbye mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’or.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bwafunze by’agateganyo zimwe mu nsengero buvuga ko zitubahirije ibisabwa, nko kuba zidakumira urusaku rujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira byagenewe abafite ubumuga.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 28-29 Ukwakira 2023, bateraniye kuri Intare Conference Arena mu mwiherero wa kane n’ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri, ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye Abanyarwanda bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kwigengesera kuko badakunzwe, abasaba kubahiriza amasaha y’ingendo.
Hashize iminsi hagaragara abantu bafatanywe inyama z’imbwa bazibaze bagatangaza ko ziba zigiye gutekwa no kotswa ngo zigaburirwe abantu muri za Restora nyamara hari itegeko rihana abacuruza izi nyama z’imbwa.
Bamwe mu rubyiruko rw’impunzi ruri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda barishimira ko barangije Kaminuza kubera ko bumvaga ari ibidashoboka ko bashobora kurangiza.
Abakoresha umuhanda Muhanga - Karongi, baravuga ko babangamiwe n’abajura biba nijoro ibipakiye mu modoka, kubera ko ziba zigenda gahoro kubera gukatira ibinogo byinshi biba muri uwo muhanda.
Abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba tariki 30 Ukwakira 2023, cyagarukagaga ku bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme, bagaragaje ko hakiri (…)
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 262 z’amadolari agamije kuzarufasha mu kuzahura bimwe mu bikorwa by’ubukungu byahungabanyijwe n’ihindagurika ry’ibihe.
Mu gihe amahanga asaba igihugu cya Israel guhagarika ibitero igaba kuri Gaza, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel itazigera ihagarika kurasa no guhagarika ibitero kuri Gaza.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze impungenge atewe n’imyitwarire y’ibihugu biri inyuma ye mu ntambara arwana n’Uburusiya, ashimangira ko asanga nta wundi muntu wizeye intsinzi ye usibye we gusa, kuko ngo abona intwaro bamuha zidahagije kumufasha ngo abe yatsinda Uburusiya.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler.
Ikibazo cy’abagabo baharira abagore inshingano zo gutunga urugo bonyine, ndetse n’ubukene bukigaragara muri imwe mu miryango yo mu Karere ka Nyabihu, biri mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma imirire mibi n’igwingira mu bana bidacika.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga w’u Bushinwa, Zhuang Rongwen n’itsinda ayoboye. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye buranga ibihugu byombi, cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Hitayezu Jerome, avuga ko mu kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka 2023-2024, hazashyirwamo gusibura ikiyaga gihangano cya Kiliba kifashishwa mu kuhira umuceri ku buso bwa hegitari 300 (…)
Kuva mu myaka isaga mirongo itatu ishize, abanyarwanda batojwe imvugo ndetse n’ingiro yo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa. Ibi ngibi byafashe umurongo, ndetse ibikorwa binyuranye by’inyungu rusange bigaragaramo uruhare rw’abaturage.
Itsinda ry’Abadepite bagize Komite ishinzwe abakozi ba Leta n’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bashimye uburyo amashyaka, yaba iriri ku butegetsi n’andi ahabwa imyanya y’ubuyobozi mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda.
Leza Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Israel gufata ingamba zikwiye, ziyifasha mu gushobora gutandukanya abasivili b’Abanya-Palestine n’umutwe wa Hamas, mu gihe igisirikare cya Israel gikomeje kongera ibitero byo ku butaka byo guhashya uwo mutwe muri Gaza.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu biti biteganyijwe guterwa, hazaba harimo ibisaga Miliyoni 30 bivangwa n’imyaka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024.
Nyuma yo gutsinda imikino ibanza, yaba ikipe ya APR yatsinze iya Gladiators yo mu Burundi amanota 86 kuri 68, naho REG BBC igatsinda ikipe ya JKT Stars yo muri Tanzania amanota 89 kuri 38, kuri uyu wa mbere ikipe ya REG WBBC itsinze iya Nile Legends yo muri Sudani y’Epfo amanota 95 kuri 73 yuzuza imikino ibiri itsinda.
U Rwanda n’ u Bufaransa byasinyanye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 91 z’Amayero (Asaga Miliyari 118 z’Amafaranga y’u Rwanda), azafasha mu rwego rw’ubuzima no mu guteza imbere ibikorwa remezo byo muri urwo rwego.
Abarangije muri Kaminuza ya Kepler bageze kuri 70% bose bafite akazi, mu gihe n’abatarakabona bafite icyizere ko mu bihe bya vuba baba bakabonye kubera ubumenyi n’ubushobozi baba bafite bikenewe ku isoko ry’umurimo.
General James Kabarebe wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda, yatanze ikiganiro ku rugamba rwo kubohora igihugu n’igiciro rwasabye, ushyizemo n’ibikorwa by’ubugome ndengakamere byaranze umwanzi utaratinyaga kwica imfungwa z’intambara zari zirimo n’ab’igitsinagore.
Umunya-Argentine Lionel Messi ni we wegukanye umupira wa zahabu ugenerwa umukinnyi witwaye neza ku isi mu mwaka w’imikino
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu (5) y’igifungo.
Mu kiganiro cyatanzwe kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu ihuriro ngarukamwaka rya 16 ry’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, ryahuje ingeri z’abantu batandukanye barimo Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi batandukanye, Irène Uwonkunda yatanze ubuhamya bw’uburyo Ndi Umunyarwanda ariyo ikwiye guhuza (…)
Muri iki cyumweru dusoje nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rw’Abaholandi rukora imyambaro ya siporo rwa Masita, mu rwego rwo kwambika amakipe y’Igihugu.
Dr. Gamariel Mbonimana uherutse kwegura ku mirimo ye mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kubera gusinda, agiye gusohora igitabo gishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Ni igitabo yise ‘Imbaraga zo gushishoza’.
Nyuma y’igihe ababyeyi bo mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Mareba ho muri Bugesera bagaragaza imbogamizi zo kutagira urugo mbonezamikurire rubegereye, ubu barishimira ko urugo rwamaze kuboneka, rukaba rugiye gufasha abana babo mu mikurire.
Ishuri riherereye mu Mujyi wa Bolshoy Kamen ryo mu Burusiya, ryanenzwe bikomeye n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, nyuma yo gushyira za camera zicunga umutekano mu bwiherero bw’abakobwa.
Inteko y’Umuco nyarwanda yamuritse ibihangano by’imbyino n’indirimbo gakondo, byari byaratwawe n’Ababiligi mu gihe cy’Abakoloni, isaba abahanzi kuzisubiramo no kuzisigasira.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe na Gen Liu Zhenli, Umugaba w’Ingabo z’u Bushinwa ushinzwe ibikorwa by’urugamba, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi mu by’umutekano.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye ndetse anizeza ubufatanye Komite nshya y’Abanyarwanda batuye muri Amerika. Komite Nyobozi ihagarariye Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe tariki 21 Ukwakira 2023, ikaba iyobowe na Mbangukira Yehoyada.
Mu Ihuriro rya 16 ry’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ryasojwe tariki 29 Ukwakira 2023 hatowe abarinzi b’Igihango barindwi muri bo harimo n’abanyamahanga bane kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubuyobozi bwa IPRC Tumba n’abiga muri iryo shuri, barishimira gahunda yiswe Career Fair, nk’urubuga rufasha abanyeshuri guhura n’abakoresha, aho abafite inganda bagaragariza abanyeshuri isano y’ibyo bakora n’ibyo abanyeshuri biga.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wahuriranye no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, aho mu Turere twose hatewe ibiti bisanzwe ndetse n’ibivangwa n’imyaka, nyuma yawo hakorwa amatora yo kuzuza inzego zituzuye ku rwego (…)
Umusuwisi Florent Bron usanzwe atoza umukino wa Judo yakoresheje imyitozo y’iminsi ibiri ku bakinnyi ba Judo mu Rwanda barimo n’abakiri bato mu rwego rw’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi
Madamu Jeannette Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, mu mpera z’icyumweru yifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club, Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club ryabereye kuri Intare Conference Arena, asaba abakiri (…)
Nyuma y’uko ibice bitandukanye by’Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo byimuwemo abari batuye ahabashyira mu byago, abayobozi bashya batowe basabwe gufatanya n’inzego gukumira uwanyura muri ayo matongo akagirirwa nabi.
Ku Gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, Ambasaderi CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri.
U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka.
Abageni bo muri Taiwan bifotoreje amafoto y’ubukwe bwabo ahantu hakusanyirizwa imyanda hazwi nk’ikimoteri, twagereranya n’ikimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.