Abatuye mu Kagari ka Gafumba gaherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barinubira abiganjemo urubyiruko babajujubije babiba, ikibahangayikishije kurusha kikaba ari uko mu bajura harimo n’abana.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ibitego 6-1 mu Misiri iyisezerera muri CAF Champions League 2023-2024.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya, agira impanuro atanga zibaherekeza muri ako kazi bagiye gukora.
Abantu 52 bapfuye abandi barakomereka, bitewe n’igisasu cyaturikiye hafi y’Umusigiti, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, mu Ntara ya Balouchistan ya Pakistan, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mu nzego z’ubuzima, waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) hamwe n’itangazamakuru ry’aho muri Pakistan.
Ahitwa Ryamakomari-Ruhango mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka mu ma saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, imodoka irangirika cyane, ku bw’amahirwe uwari uyitwaye ararokoka.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku itariki ya 27 Nzeri 2023 ryashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) asimbuye Clare Akamanzi wari umazeho imyaka itandatu, gusa akaba yarigeze no kuyiyobora mbere. Igihe yari amaze muri izi nshingano, hari byinshi RDB yagezeho ariko hari (…)
Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro byihariye ubuvuzi bw’indwara za kanseri, irimo kugana ku musozo aho ubu habura iminsi micye serivisi ziyongereyemo, zigatangira kubitangirwamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye aborozi gutangira gutegura ibikorwa remezo no guhinga ubwatsi bw’amatungo kuko tariki ya 12 Nzeri 2024 nta nka izaba itororewe mu kiraro.
Abasirikare 12 bo muri Niger bapfuye nyuma yo kugabwaho igitero n’ibyihebe, bikekwa ko ari ibyo mu mutwe w’Abajihadiste.
Abaturage bambukiranya imipaka by’umwihariko mu Turere twa Rubavu na Rusizi, bagiye kuzajya bafashwa mu bibazo by’amategeko bakunze guhura nabyo, mu gihe bambutse bagiye gushaka imibereho mu buryo butandukanye.
Imvura y’Umuhindo yaguye kuva tariki ya 1 kugeza tariki 28 Nzeri 2023, yahitanye ubuzima bw’abantu 20 abandi bagera kuri 58 barakomereka, inangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Abagabo n’abagore 92 batahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikare, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma yo guhabwa amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2027, bashyikirijwe ibikoresho bijyanye n’ibyo bize, aho bavuga ko bagiye kubyubakiraho (…)
Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2023 basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nyuma y’uko imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, yangije byinshi mu Turere twa Nyamagabe, Huye, Gisagara na Nyaruguru, muri Nyamagabe by’umwihariko umuvu wayo ugatwara umwana wavaga ku ishuri, ubuyobozi bw’ako karere bwasabye abarimu kutazongera kurekura abana imvura ikubye cyangwa irimo kugwa.
Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Nadine Umutoni, avuga ko kwimakaza ihame ry’Uburinganire byihutisha iterambere ry’Igihugu n’umuryango kandi ntawe usigaye inyuma, bituma abanyarwanda bose bagira amahirwe angana kandi bagakoresha ubumenyi n’impano zabo mu kwiteza imbere bikagabanya imvune zo gukorera (…)
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, arahamagarira urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe Leta ikomeje kubegereza, mu gihe mu ibyiruka rye ngo batigeze bayabona.
Kuri uyu wa kane tariki 28 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Oscar Kerketta wari uhagarariye u Buhinde mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryamaze gusohora ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gusbikwa kubera amarushanwa mpuzamahanga amakipe y’Igihugu yari yaritabiriye.
Tariki 29 Gashyantare (ukwezi kwa Kabiri) bayita umunsi utaruka (leap day), itariki iza ku isonga mu minsi y’amavuko idasanzwe kuri karandiriye rusange igenderwaho hafi ya hose ku isi (Gregorian calendar), kubera ko uwo munsi ubaho inshuro imwe gusa buri myaka ine.
Tariki 28 Nzeri 2023 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi usanzwe wizihizwa tariki 15 Nzeri buri mwaka. Uyu munsi mpuzamahanga wizihirijwe mu nteko Ishingamategeko.
Nk’uko bimaze kumenyerwa mu Rwanda, buri wa gatandatu w’icyumweru gisoza ukwezi, hirya no hino mu gihugu hakorwa umuganda rusange uhuza abaturage n’abayobozi.
Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Umuryango uharanira Iterambere witwa DUHAMIC-ADRI, bemeranyijwe gukorana kugira ngo bafashe abarenga ibihumbi 20 bafite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, cyangwa kuyanduza abandi.
Kuba imiti myinshi n’inkingo bikoreshwa muri Afurika bituruka hanze yayo, ni ikibazo gihangayikishije, ku buryo abashakashatsi barimo gukora ibishoboka kugira ngo Afurika ishobore kwihaza mu bijyanye n’imiti n’inkingo.
Mu minsi ishize humvikanye inkuru z’abavuga ko Umujyi wa Kigali waciye amahema, akorerwamo ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibirori birimo ubukwe n’ibindi. Ariko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki 21 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavugaga ko icyari kigambiriwe ari ukugira ngo abantu (…)
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yashimiye umuryango Humanity &Inclusion (HI) wafashije abaturage barenga ibihumbi 26, mu turere twa Gasabo na Rutsiro kureka ibikorwa byo guhohotera abandi.
Ntabwo ari umugani kumva ko ikibwana kimwe cy’imbwa zitwa ‘Great Dane’ kitarengeje amezi abiri y’ubukure, kigurwa amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300Frw, mu gihe ikibwana cy’izitwa ’Boebul’ na cyo kigurwa arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100Frw.
Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu. Ni muri urwo rwego abikorera bafite umukoro wo kohereza hanze y’Igihugu amabuye y’agaciro atunganyijwe kuko biyongerera agaciro bikanareshya abashoramari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe moto nk’inyoroshyangendo, kuzamura igipimo cy’imitangire ya serivisi bakarusho kwegera umuturage, nk’uko Politiki ya Leta ibiteganya.
Mu gitaramo cyiswe ‘Tujyane Mwami’, cyabaye ku nshuro ya mbere ariko kikazajya kiba buri gihembwe, cyateguwe n’abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, barimo James & Daniella, Danny Mutabazi, Josh Ishimwe, Musinga Joe, ndetse na True Promises cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi, ku Cyumweru tariki 24 Nzeri (…)
Mu biganiro Perezida wa Sena y’u Rwanda, Kalinda François Xavier yagiranye na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan tariki 27 Nzeri 2023, byibanze ku bufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko n’uburyo bwo kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, inkuba yakubise abantu barindwi, umwe ahita ahasiga ubuzima. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023 aho muri aka Karere haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.
Mu Karere ka Nyamagabe, mu Mudugudu wa Muganza uherereye mu Kagari ka Gashiha mu Murenge wa Kibirizi, umuvu w’imvura watwaye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, ahita apfa, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zimwe na zimwe z’Igihugu.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwa Prof. Jean Bosco Harelimana, wahoze ari umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amakoperative (RCA) n’abo bareganwa, bari abakozi b’iki kigo.
Kuri uyu wa Gatatu,Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yemeje ko Maroc izakira Igikombe cya Afurika 2025 mu gihe Uganda,Tanzania na Kenya bazakira icya 2027.
Kuri uyu wa Gatatu,tariki 27 Nzeri 2023 ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwavuze ko impinduka zo gukura ikipe muri Kompanyi ya Kiyovu Sports aricyo gihe kuko hari harageragejwe izindi nzira nyinshi zanze.
Imodoka nini yo mu bwoko bwa Isuzu FRR yari itwawe n’umunyamahanga, iturutse mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, aho yagonze ibyuma by’ikiraro irakirenga ibihagamamo hagati.
Ubuyobozi bwa Inzozi Lotto bwatangaje ko bwashyiriyeho abakiriya babo by’umwihariko abakunzi b’umukino w’amahirwe uzwi nka Impamo Jackpot, amahirwe ya kabiri yo kubona miliyoni eshatu
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure, yatangaje ko ashaka guhuza Akarere ka Rubavu n’umujyi wa Mutare muri Zambabwe, bakajya bakora mu bucuruzi n’ibindi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo ba Komiseri CG Emmanuel K. Gasana, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko budatera imbere biturutse ku kuba amabanki atabaha inguzanyo bitewe n’uko ngo ataba yizeye ko amafaranga yatanga yazayagarukira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, arasaba Abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi, guhinga ubutaka bwose bushoboka, kugira ngo igihembwe cy’ihinga 2024A kizatange umusaruro ushobora gutuma abaturage babona ibyo kurya bihagije.
Inkongi y’umuriro yahitanye abantu 113 abandi 150 barakomereka, ubwo bari bitabiriye ibirori by’Ubukwe mu ntara ya Nineveh yo mu Majyaruguru ya Iraq.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri icyo gihugu muri Gashyantare umwaka utaha wa 2024, yimuwe kubera ibibazo bya tekiniki bifite aho bihuriye n’itorwa ry’itegeko nshinga rishya, ryatowe binyuze mu matora ya Referendum yo ku itariki 18 Kamena 2023.
Mu ijoro rishyira itariki ya 26 Nzeri 2023, abajura binjiye mu nzu icumbikamo abanyeshuri babiri biga muri INES-Ruhengeri mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, biba ibikoresho byabo bitandukanye birimo imashini ya Laptop, imyambaro n’amavarisi.
Abafite inzu ahazwi nko kwa Dubai mu Mudugudu w’Urukumbuzi mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, barasaba gufashwa kuzisuburamo kubera ko kuba batazirimo birimo kubagiraho ingaruka n’imiryango yabo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezerewe na Ghana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 iyitsinze 12-0 mu mikino ibiri nyuma y’uwo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kabiri yatsinzwemo 5-0.
Mu Rwanda hateraniye inama yo ku rwego rw’Igihugu y’iminsi ibiri irimo kwigira hamwe uko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bwakoreshwa bugatanga umusaruro butagize icyo buhungabanya.
Inzego z’umutekano zatabaye abanyeshuri 14 muri 20 bari bashimuswe muri Kaminuza yo mu Majyaruguru ya Nigeria, ibikorwa byo gushakisha abandi bataratabarwa birakomeje nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ishuri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage kwirinda guhishira ibyaha by’ihohotera, kuko bibyara ibindi byaha bishobora no kuviramo uwahohotewe kwicwa cyangwa kwica.