Andi makuru ku gicu cyateje urupfu rw’uwari Perezida wa Iran
Icyo gicu ngo cyari gitwikiriye ubuso buto bunyurwamo n’indege ya kajugujugu mu gihe kitarenze amasegonda 30, hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyitwa ’Sungun Copper mine’ kiri ahitwa Tabriz mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Iran.
Icyo gicu ni cyo cyavuzweho kuzibiranya indege ya nyakwigendera Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, wari kumwe n’abandi barimo n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Amirabdollahian.
Iyi nkuru Kigali Today ikesha Umunyamakuru w’Umunya-Iran witwa Sulaiman Ahmed, akaba n’impuguke mu bya Politiki, Imibare n’Amategeko (X ye ni @ShaykhSulaiman), yatangaje ibisobanuro by’ikiganiro yasemuye mu Cyongereza kuko cyakozwe mu rurimi rw’Icyarabu, akaba yaragikoranye n’umusirikare mukuru wayoboraga abari batwaye kajugujugu baherekeje nyakwigendera Perezida Raisi.
Iyi kajugujugu uwatanze amakuru yari arimo, yari iya 3 muri ebyiri zari ziherekeje iya Perezida Raisi, ubwo bavaga i Tehran (umurwa Mukuru) ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, berekeza i Tabriz, aho bari bagiye gusura ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Sungun(ni hafi y’umupaka wa Azerbaijan).
Uyu musirikare watanze amakuru avuga ko nyuma y’amasengesho ya saa sita bari bamaze gukora, bahagurutse i Tehran berekeza i Tabriz, ikirere ngo cyari gikeye cyane, nta kibazo cyagombaga kubatera impungenge.
Nyuma y’igice cy’isaha(iminota 30 mbese) bari mu kirere, ubwo biteguraga kugera ku kirombe cya Sungun, ngo hari agacu kari ahegereye ubutaka, hatari mu kirere cyo hejuru cyane.
Uwatanze amakuru akagira ati "Nta bicu byari bihari rwose usibye mu gace gato kegereye ubutaka, mu kirere kitarenze aho indege zagenderaga, aho ni ho umupilote wapfuye yari ageze, ubwo yatuburiraga ngo tugurutse indege hejuru y’igicu."
Ati "Twari muri kajugujugu ya 3 inyuma y’iyari itwaye Perezida, twahise tujya hejuru y’igicu aba ari ho dutangira kugendera (tureba imbere), tumaze kugenda nk’amasegonda 30, uwari udutwaye(pilot) abona ko indege yari itwaye Umukuru w’Igihugu itakirimo kugaragara."
Uwatanze amakuru avuga ko imbere gato bari bageze hejuru y’ikirombe cya Sungun, batakibona igicu hasi yabo, bahita bururutsa indege barimo, ariko bareba niba iya Perezida yaba yageze hasi barayibura.
Ubwo hari hashize umunota umwe n’amasegonda 30 umupilote w’iyo ndege avuganye ku cyombo n’uwari utwaye indege ya Perezida, igihe yamubwiraga kuzamuka hejuru y’igicu.
Bakomeje guhamagara umurinzi wa Perezida kuri telefone baramubura, bahamagara Minisitiri Amirabdollahian baraheba, bahamagara Guverineri wa East-Azerbaijan ndetse na Imam wa Tabriz na bo bari kumwe na Perezida, baraheba.
Nyuma yo kugerageza kenshi guhamagara uwayoboraga abari kumwe na Perezida bagaheba, kera kabaye hari uwafashe telefone. Uwo yari Imam wa Tabriz witwa Ayatollah Hashem, wagize ati"Ndumva ntamerewe neza", ariko ntiyabashije kuvuga icyababayeho, gusa ngo yabonaga akikijwe n’ibiti kandi ari wenyine.
Bahise bahindukiza indege basubira inyuma gushaka iya Perezida, batangira kuzenguruka ako gace (bahazengurutse inshuro ebyiri) bashakisha, ariko ngo nta kintu na kimwe bashoboraga kubona, kuko cya gicu cyari kikibuditse.
Uwatanze amakuru ati "Byari guteza ibyago kwinjira aho hantu, twakomeje gushaka uburyo twahamagara dukoresheje icyombo ariko biranga, duhita tujya kururukiriza indege mu Kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Sungun, mu masegonda atarenze 30.
Icyo kigo cyari gifite ibikoresho bihagije byo gukora ubutabazi, birimo imbangukiragutabara (ambulance) n’izindi modoka zishobora kwifashishwa ahabaye impanuka.
Avuga ko bahise birema amatsinda yo kujya gukora ubutabazi, ndetse banahamagara abandi baza kubafasha, binjira mu gicu kureba aho indege ya Perezida yaguye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|