Musanze: Yafatanywe inzoga yacuruzaga mu buryo bwa magendu

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururizaga mu Murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu, zifite agaciro k’asaga miliyoni imwe (1Frw).

Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Biremo, Akagari ka Migeshi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, ahagana saa sita z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yemeje aya makuru yo kuba yafashwe, avuga ko byamenyekanye bigizwemo uruhare n’abaturage.

Yagize ati: "Umuturage yatanze amakuru avuga ko uriya mucuruzi usanzwe ufite akabari muri uriya murenge wa Muhoza, hari inzoga za ‘Liqueur’ acuruza mu buryo bwa magendu kandi ko afite ububiko bwazo hafi y’aho acururiza akabari, anafite abakiriya bajya baza kuzihafatira."

Akomeza agira ati: “Hagendewe kuri ayo makuru, hahise hategurwa ibikorwa byo kumusaka, aza gufatanwa amacupa hafi 50 yo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ butandukanye."

Amaze gufatwa yiyemereye ko yaziranguraga ahantu hatandukanye akanazigurisha mu buryo bwa magendu, aho zimwe yazicururizaga mu kabari ke, izindi akaziranguza, ariko yirinda kugaragaza aho yazikuraga nyirizina.

SP Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye zifatwa, aboneraho umwanya wo gukangurira abakora ubucuruzi, kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko bakirinda magendu bazirikana ko iyo utanze umusoro aba ari umusanzu utanze mu kwiyubakira Igihugu.

Yaburiye abishora muri magendu n’ibindi byaha bitandukanye ko amenshi mu mayeri bakoresha agenda atahurwa kandi ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka