Urukiko rwatangaje ko impamvu yo gusubika isomwa ry’Urubanza ruregwamo umunyemari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, ari uko abagize inteko iburanisha bagize akazi kenshi bituma rwimurirwa kuwa 31 Gicurasi 2024.
Umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai amaze igihe kirenga umwaka aburana, nyuma y’uko bigaragajwe n’abari baguze inzu zubatswe nawe, mu mudugudu wiswe "Urukumbuzi Real Estate" mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuga ko yazubatse nabi, byatumye Dubai atabwa muri yombi akaba akiburana ku byaha aregwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB muri Mata 2023, nibwo rwataye muri yombi Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, hamwe n’abayobozi bari mu nshingano igihe izi nzu zubakwaga.
Uyu rwiyemezamirimo yabonye isoko ryo kubaka aya mazu, nyuma y’uko Leta yashakaga ko hubakwa inzu ziciriritse zikajya zishyurwa mu gihe kirekire, Leta ikishyurira abo bakozi bazibamo 30%. Izi nzu zagombaga kuba zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 20 na 30.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Dubai yafungwa imyaka irindwi agatanga n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, ndetse ko Urukiko rwanyaga imitungo ye yaba iyimukanwa n’itimukanwa kuko ikomoka ku cyaha, ikazavamo ubwishyu nk’uko bamwe baguze inzu babisabye.
Iburanisha ry’uru rubanza ryaherukaga kuwa 26 Mata 2024, rikaba ryararanzwe n’impaka ku mpande zombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|