Manirareba Herman ushaka kuba Perezida yabuze imikono 600 y’abamushyigikiye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, nibwo Komisiyo y’Amatora yakiriye Manirareba Herman, ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

Herman Manirareba yatanze ibyangombwa asaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Herman Manirareba yatanze ibyangombwa asaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Manirareba yazanye ibyangombwa byose bisaba kuba umukandida, ariko nta rutonde rw’abantu 600 bamusinyiye mu turere twose nk’uko bisabwa n’amategeko.

Manirareba yabwiye Komisiyo y’igihugu y’Amatora ko atararangiza gusinyisha impapuro, ariko ko Namara kubona imikono yose ikenewe uko ari 600 azazishyikiriza Komisiyo y’Amatora.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Oda Gasinzigwa, yavuze ko Komisiyo yakiriye ibyangombwa Manirareba yatanze, kandi ko amategeko amwemerera kuzazana ibyo abura mu gihe kigenwa n’itegeko.

Yagize ati “Twakiriye ibyangombwa mudushyikirije, ibisigaye na byo mukazabizana ku gihe nk’uko amategeko abiteganya. Tukwifurije amahirwe masa”.

Ku ruhande rwa Manirareba Herman, yavuze ko bitamworoheye kubona imikono y’abantu 600, ari na yo mpamvu yabaye ashyikirije Komisiyo y’Amatora bimwe mu byangombwa yabonye, imikono agakomeza kuyishakisha na yo akazayizana nimara kuboneka.

Herman Manirareba yazanye ibyangombwa biburamo imikono y'abantu 600
Herman Manirareba yazanye ibyangombwa biburamo imikono y’abantu 600

Yagize ati “Ntibyoroshye gushaka imikono y’abantu 600. Aho twagiye tugera twahuye n’imbogamizi zishyingiye ku kuba Abanyarwanda batazi neza ibyerekeye amatora. Ubundi amatora ni ay’Abanyarwanda, buri wese aba akwiye kwisangamo. Ariko hari aho ugera ushaka ko bagusinyira, kubera impamvu ntazi bakakwangira”.

Yunzemo ati “Hari n’abavuga ngo baguhaye amafaranga, banza utugurire tubone kugusinyira, … mu bihe nk’ibi by’amatora imbogamizi ziba ari nyinshi”.

Manirareba avuga ko kugeza ubu amaze kubona imikono y’abantu barenga gato 300, akaba yizera ko mu gihe kitarenze iminsi ine azaba yamaze kubona isigaye akuzuza ibyangombwa.

Ati “Ubu sindyama, kandi ndizera ko mu minsi mike nzaba nabirangije”.

Herman Manirareba yizeye kubona imikono isigaye mu minsi mike
Herman Manirareba yizeye kubona imikono isigaye mu minsi mike

Herman Manirareba yabajijwe niba kuba yarabuze abantu bamusinyira, atari ikimenyetso cy’uko umwanya ashaka kwiyamamariza wa Perezida wa Repubulika atawukwiriye.

Yavuze ko kuvuga ko yabuze abantu 600 bamusinyira byaba ari ukubeshya, kuko ubu amaze kurenza abantu 300.

Ati “Umwanya wa Perezida wa Repubulika ni wo unkwiye. Ubundi undebye ngenda mu nzira, ntiwakwemera ko ubwo bushobozi mbufite. Ariko ndabufite, igihugu cyanjye ndakizi bihagije kuva mu nkomoko zacyo”.

Mu mwaka wa 2018, Herman Manirareba yandikiye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ayisaba guhindura Itegeko Nshinga mu ngingo zaryo zose, u Rwanda rukareka kuba Repubulika rugasubira mu Bwami.

Herman amaze gutanga ibyangombwa
Herman amaze gutanga ibyangombwa

Manirareba Herman kandi yigeze kurega uwari Arikiyepisikopi wa Kigali, Ntihinyurwa Thaddée, amushinja gutesha agaciro Abanyarwanda bose, no guca umuco gakondo wabo wari ushingiye kuri kirazira akawusimbuza uw’abaheburayo ushingiye kuri Kiliziya Gatolika y’i Roma.

Icyo gihe Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego cye, runamutegeka kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 950.

Manirareba Herman, ni we wa mbere ushaka kwiyamamaza ku mwanya Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga, ushyikirije ibyangombwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

baba bamaze guhaga

umuhanzi yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

arahaze ubuse uyu yayobora nde koko

umuhanzi yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka