Ifoto ya Perezida Ruto muri Amerika yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Mu ruzinduko rw’iminsi ine Perezida William Ruto arimo gukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’abayobozi b’icyo gihugu batandukanye, barimo na Perezida Joe Biden wanamwakiriye ku meza.
Gusa muri urwo ruzinduko, hari ifoto ya Perezida William Ruto afite akanyamuneza muri White House, yicaye ku ntebe ya Perezida Joe Biden, nawe amuhagaze inyuma asa n’uyimufatiye.

Aho ni ho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahereye bayivugaho byinshi bamwe bavuga ko wagira ngo ni umwana wajyanywe n’umubyeyi we mu Biro ku kazi, abandi bavuga ko bidasanzwe kubona Perezida wishimira ikintu nk’icyo.

Umwe mu banyamakuru bakoresha urubuga rwa X yahoze ari Twitter, Jackie Lumbasi yashyize iyo foto ya Perezida Ruto kuri rukuta rwe, maze yandikaho amagambo agira ati, “Ubusanzwe Umunsi wo kuzana umwana ku kazi, ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku itariki 4 Mata. Muri uyu mwaka rero, uno munsi wizihijwe ku itariki 25 Gicurasi 2024, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘mbera urugero nanjye mbe urugero’.

Nyuma yo gushyiraho ubwo butumwa ku ifoto, abantu bahereye aho bavuga byinshi.
Uwitwa @Chrisman yagize ati, “ Ndumva nifuza kuzabona Perezida Biden yaje muri Kenya nawe bikagenda bityo”.

Uwitwa @Albert Mugis, we yagize ati, “ Jackie Lumbasi uburyo iyo foto yafashwemo nibwo bwayisobanura, wasanga yarafashwe bitewe n’uko yari agize icyo avuga kuri ibyo Biro, noneho uwakiriye Umushyitsi, akavuga ati yifotorezemo wicaye no muri iyo ntebe, maze umushyitsi nawe akabyemera. Ni byo nkeka”.

Uwo Albert akivuga ibyo, Jackie Lumbasi yahise amusubiza ati,” Yashoboraga kwemera akayicaramo, ariko agasaba ko nta mafoto afatwa. Ntabwo ari umunyeshuri uri mu rugendoshuri. Ni Perezida w’igihugu”.

Uwitwa @ theinezadiane we yagize ati, “ Yooooh kiriya ni icyicaro gikomeye cyane simurenganya, ariko birasekeje. Ubu butumwa ushyize kuri Twitter bumpinduriye ibitekerezo mu mutwe…”.

Jackie Lumbasi yagarutse agira ati,” Ndimo ndareba ifoto ya Perezida Ruto, yakiriye umwana mu Biro bye, arimo amwereka hose, amubwira ati, ‘ Niwigana umwete, nawe uzaba Perezida, uzicara kuri iyo ntebe’. Iyo foto ni ibyo yanyibukije”.

Yakomeje agira ati,” Iyi foto ntabwo ari nziza, kuko uyu ni Perezida w’igihugu ntabwo ari umuntu woroheje uturutse ku muhanda. Perezida Ruto yakiriye Abaperezida batandukanye, ariko ntiturabona ifoto nk’iyo yafatiwe mu Biro bye. Kubera iki baticara mu ntebe za bagenzi babo, mu gihe baba babasuye, ni iki kidasanzwe kiri muri iyi? Ibindi byose byaranze uruzinduko rwe ni byiza, ariko iyi shusho!

Uwitwa @ugandanof we yagize ati,” Binyibukiye igihe nigeze gusura papa ku kazi ke”.
Uretse abo, hari kandi na GeekboyFrXsh,PhD wanditse kuri urwo rubuga rwa X agira ati, “ biba bimeze bite kugurisha igihugu cyawe kugira ngo ubone amahirwe yo kwicara kuri imwe mu ntebe zo muri perezidansi y’Amerika…”

Uwitwa River-Lake Nilote we yanditse ku rubuga rwa X agira ati, “ Abanya-Kenya bashimishishijwe cyane no kubona Perezida William Ruto mu ntebe iruta izindi muri perezidansi y’Amerika. Ruto yagaragaje ibyishimo byinshi aramwenyura imbere ya Camera, mu gihe Biden we yari ahagaze inyuma ye. Ndumva nishimye”.

Uwitwa Tendeka Jr. we yanditse kuri X agira ati, “Mbese nk’uko umugabo uzi kugaragaza urukundo akururira umugore we intebe, Biden yayikururiye Ruto. Ubwo Amerika yashyingiranywe na Kenya ku mugaragaro”.

Uwitwa Tangawizzi we yanditse kuri X agira ati,” Ubu ndimo ndabigarura mu mutwe wanjye, Ruto: Nyakubahwa Perezida, ese nakwicara ku ntebe yawe nkayifotorezaho? Biden:Yego rwose, tambuka, reka mpagarare hano inyuma yawe. Urumva bimeze bite se muhungu?”

Naho Peace World we yanditse kuri X agira ati, “Uru ni urwenya rukomeye ku gihugu cy’Afurika. Ifoto bicaranye cyangwa se bahagararanye yari kuba ijyanye na ‘protocol’, Ruto yafashwe nk’umwana uri mu ntebe ya Papa we…”.

Uwitwa Mafessor 57 we yanditse ku rubuga rwa X agira ati, “Imbwa ihawe amasegonda macyeya yo gushyushya intebe ya Shebuja. Ubu Biden yakwicara ku ntebe ya Ruto muri Kenya? Ntibibaho. Umuyobozi wakoronijwe w’igihugu cy’Afurika mu 2024”.

Uwitwa Ambitious Liama we yanditse ku rubuga rwa X agira ati, “Ruto arasekeje, ukuntu ameze nk’umuhungu w’imyaka 10 wicaye mu ntebe ya Biden muri Perezidansi y’Amerika”.
Uwitwa DanielOsita we yanditse kuri X agira ati, “Ruto abaye Umuyobozi wa mbere w’Umunya-Afurika wicaye ku ntebe ya Perezida wa Amerika…”

Uwitwa The Pastoralist kuri X yanditse agira ati, “ Perezida wa Kenya, ubwo n’abaturage ba Kenya bose, bahinduwe abana muri Perezidansi y’Amerika. Ruto arakora ibintu bimeze nk’iby’umwana w’umunyeshuri wasuye inzu ndangamurage. Biden: “Urashaka kwicara ku ntebe yanjye? Ruto :Yego urakoze cyane Papa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka