PSF na IBUKA bari kunoza umushinga w’Ikoranabunga ryitezweho kurushaho gusigasira Urwibutso rwa Musanze

Abagize Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze (PSF), bafatanyinye na IBUKA, bari kunoza umushinga w’Ikoranabuhanga rizafasha kurushaho kubungabunga amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, bityo n’abazabaho mu myaka y’ahazaza bazarusheho kumenya amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abikorera bo mu Karere ka Musanze batangiye kunoza uburyo bw'Ikoranabuhanga rizatuma Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze rurushaho gusigasira amateka
Abikorera bo mu Karere ka Musanze batangiye kunoza uburyo bw’Ikoranabuhanga rizatuma Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze rurushaho gusigasira amateka

Nyuma y’umwaka urenga mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze rushyinguwemo mu cyubahiro imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, byakurikiwe no gukusanya ibindi bimenyetso ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, kugira ngo bizongerwe muri uru rwibutso.

Uyu mushinga Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze Twizere Rusisiro Festus, yakunze kugaragaza ko ugomba gukorwa mu byiciro bibiri, ku buryo bihaye igihe cy’imyaka ibarirwa mu munani yo kuba bamaze kubishyira mu bikorwa.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze Habiyambere Jean agira ati: “Nk’abikorera dutekereza ko natwe hari umusanzu wacu twagiramo uruhare mu kurushaho gusigasira amateka mu buryo burambye, by’umwihariko y’icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri. Mu kuyabungabunga hazakoreshwa uburyo bw’Ikoranabuhanga ryifashisha ibikoresho bihambaye mu kurinda ibimenyetso by’ayo mateka kwangirika no kubisigasira mu buryo bitangirika. Icyo tugambiriye ni ukugirango n’abazavuka mu binyejana biri imbere bazajya basura uru Rwibutso bagasanga amateka asigasiwe mu buryo burambye."

Habiyambere Jean ukuriye PSF mu Karere ka Musanze
Habiyambere Jean ukuriye PSF mu Karere ka Musanze

Mu biganiro n’ubuhamya byatangiwe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze, kuwa kane tariki 23 Gicurasi 2024, hagarutswe ku ngero z’abarimo uwitwaga Baheza wari umucuruzi ukomeye muri Komini Mukingo, wafatanyije n’abategetsi nka Kajerijeri, Col Bagosora n’abandi bari abategetsi mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuyishyira mu bikorwa.

Ku bikorera b’ubungubu, bagaya bagenzi babo bijanditse mu bikorwa nk’ibyo bigayitse.

Harerimana Leonard agira at: “Tugaya ku mugaragaro abishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abari abacuruzi bavukije Abatutsi ubuzima nyamara bakabaye bari mu bikorwa biteza imbere u Rwanda. Ni isomo riduha umukoro nk’abikorera, wo gukumira imyitwarire mibi nk’iyo ngiyo, twamagana umuntu wese wahirahira atekereza kuyigarura."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yasabye abikorera gukomera ku bumwe.

Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 800 y'Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel Ruhengeri
Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri

Ati: “Imikorere ya buri wese cyane cyane kuri mwe b’abikorera igomba gushingira ku kugendana n’icyerekezo n’imitekerereze igihugu cyifuriza umunyarwanda wese. Kunoza ibyo mukora kandi mukomeye ku bumwe, dusanga ari iturufu nziza kandi y’ingenzi mukwiye gushingiraho mu gutuma u Rwanda rukomeza gutera imbere."

Mu kurushaho gushyigikira imibereho, abikorera bo mu Karere ka Musanze baremeye bagenzi babo 15, buri umwe bamugenera amafaranga ibihumbi 500 yo kumwunganira mu gishoro cy’ubucuruzi, hakaba harimo n’aborojwe inka, imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ishyikirizwa ibiribwa; ibi bikorwa bikorwa bikaba byaratwaye Miliyoni zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabanjirijwe n'urugendo rwakozwe n'abikorera bo mu Karere ka Musanze berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabanjirijwe n’urugendo rwakozwe n’abikorera bo mu Karere ka Musanze berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka