Kwibuka30: CP (Rtd) Dr Nyamwasa yashimiye Perezida Kagame wabanishije abakoze Jenoside n’abayirokotse

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr Daniel Nyamwasa, yatanze ikiganiro kirimo gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akabanisha abishe n’abo biciye ababo.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kacyiru CP (Rtd) Dr Daniel Nyamwasa
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru CP (Rtd) Dr Daniel Nyamwasa

Yabigarutseho kuwa Gatatu tariki 22 Gicurasi, aho Ibitaro bya Kacyiru n’Ubuyobozi bw’Umuryango Ibuka, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza uburyo yaranzwe n’ubugome bukabije.

Ni gahunda yitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Naphtal Ahishakiye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Kacyiru, Yvonne Kayiteshonga, abakozi b’ibyo bitaro, abarwayi hamwe n’abarwaza.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru, uri mu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yabonye aho umubyeyi yihekura, umwarimu yica abanyeshuri yigishaga, umuganga yica muganga mugenzi we n’abarwayi, abaziza ko ari abatutsi.

CP (Rtd) Dr Nyamwasa yasobanuye aya mateka ahereye ku nkomoko y’u Rwanda, uko Abanyarwanda bari babanye mbere na nyuma y’ubukoroni, ndetse n’uruhare rw’ubukoroni mu kubiba urwango.

CP (Rtd) Dr Nyamwasa yerekanye uko Repubulika ya mbere n’iya kabiri zabagariye urwo rwango kugeza aho mu 1994 abasaga miliyoni bishwe mu minsi itarenga ijana.

Dr Daniel Nyamwasa acana urumuri rw'icyizere
Dr Daniel Nyamwasa acana urumuri rw’icyizere

Yagize ati "Umuvuduko wo kwica wari ku rwego rwo hejuru, kuko hapfaga nibura abantu ibihumbi 10 ku munsi, kandi ubutabazi bwari bugoye kuko abari batabaye baturukaga kure, mu gihe abicaga bo bari abaturanyi, ababana cyangwa abararanye.

Uyu muyobozi yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari na we wari uyoboye ingabo zabohoye u Rwanda (RPA), asobanura ko yarenze kuri aya mahano akimakaza umuco w’Ubumwe n’Ubwiyunge.

CP (Rtd) Dr Nyamwasa avuga ko Perezida Kagame yafashije kugira umutima w’imbabazi, aho uwishe afashwa kwiyunga ku bo yiciye bakongera kubana, ari byo byahindutse umusingi w’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.

CP(Rtd) Dr Nyamwasa avuga ko Perezida Kagame yarenze imvugo y’Abanyarwanda igira iti “Ingoma idahora iba ari igicuma”, yimakaza umuco wo kutihorera, asaba Abanyarwanda kongera kubana mu mahoro nta nzigo.

Kuva ibumoso ujya iburyo, Ahishakiye Naphtal wa Ibuka, Dr Yvonne Kayiteshonga na CP (Rtd) Dr Daniel Nyamwasa bayobora Ibitaro bya Kacyiru
Kuva ibumoso ujya iburyo, Ahishakiye Naphtal wa Ibuka, Dr Yvonne Kayiteshonga na CP (Rtd) Dr Daniel Nyamwasa bayobora Ibitaro bya Kacyiru

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru yakomeje asaba Abanyarwanda kureka kuba ba nyamwigendaho (self centred), ahubwo bagaharanira gukunda abandi (Altruistic).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, asobanura impamvu Kwibuka ari igikorwa ngarukamwaka, ko ari mu rwego rwo guhererekanya aya mateka ku bato, kugira ngo atazima, bigatuma Jenoside yakongera kubaho.

Ahishakiye asaba abitabiriye Kwibuka ku bitaro bya Kacyiru, kwimakaza umuco w’amahoro no kurwanya ingengabitekerezaho ya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho.

Ahishakiye yashimiye abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru uruhare bagira mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, kuko ngo bahora bitanga bakaboroza inka 10 buri mwaka.

Umutangabuhamya wari uturiye ibi Ibitaro bya Kacyiru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ubwicanyi bwabereye mu murenge wa Kacyiru bwari indengakamere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka