Huye: Batoza abana kugendera ku mihigo bakiri ku ntebe y’ishuri
Ubuyobozi bw’ishuri Elena Guerra ryo mu Karere ka Huye, buvuga ko kimwe mu bituma abana barera babasha gutsinda bakanagira amanota meza mu bizamini bya Leta, ari ukubera ko babatoza gukorera ku mihigo.
Kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, abana batozwa kwiha intego ku manota bagomba kugira, bagera mu mwaka wa kabiri bamaze kumenya kwandika ibyo biyemeje bakabishyira mu nyandiko, bakabisinyira, mwarimu n’ababyeyi na bo bagasinya.
Uwitwa Asifiwe Joy wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri iri shuri agira ati “Ubushize nari nagize amanota 70%, ndavuga nti ngiye kugira umuhigo wo kugira hejuru ya 75%. Ndabyandika, nandika n’amabwiriza nzajya ngenderaho azamfasha kubigeraho. Nakosa gatoya nkareba aho nabyanditse, ubundi nkikosora.”
Yungamo ati “Naje gutaha naragize 77%.”
Abarimu bigisha kuri ririya shuri bavuga ko kugendera ku mihigo bituma abana bakurikira amasomo n’umuhate bakanatsinda. Uwitwa Jean Bosco Uwiragiye agira ati, “Baratsinda rwose kubera icyo kintu cy’imihigo.”
Ababyeyi baharerera na bo bavuga ko imihigo ituma abana babo batsinda, bikaba akarusho ariko iyo bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye ku bindi bigo kuko baba baramenyereye kwikoresha.
Nk’uwitwa Georges Ruberabahizi uharerera ubu akagira n’abaharangije mu mashuri abanza ubu biga mu yisumbuye mu bindi bigo, agira ati “Gukorera ku mihigo bituma abana bamenyera kwikoresha batizigamye, kandi bakamenya no gupanga uko bari bukore umunsi ku munsi. Ibi bituma barushaho gutsinda neza iyo bageze mu mashuri yisumbuye.”
Atanga urugero ku mwana we wahize aba mu ba 15, hanyuma akajya kwiga mu kigo kizwiho kigira abana b’abahanga, yagerayo agatangira kujya aza muri batanu ba mbere.
Umuyobozi w’ishuri Elena Guerra, Sr Consolatie Mukarurangwa, avuga ko urebye imihigo iba kuri buri cyiciro. Ni ukuvuga ko bahiga nk’ishuri, abarimu na bo bagahiga, ariko n’abanyeshuri bikaba uko.
Ati “Umwana ahigana n’umubyeyi, yagera no ku ishuri agahigana n’umwarimu, ati mu isomo ryawe niba ari Ikinyarwanda, niba ari imibare nzagira amanota aya n’aya. Haba n’imihigo ya mwarimu, akavuga ati mu isomo nigisha ndumva ngomba kuzamura abana, bakagira amanota meza, bakimuka bose.”
Protogène Muhire, umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Huye, yashimye intego yo kugendera ku mihigo iri shuri ryihaye, avuga ko hari n’ibindi bigo bimwe na bimwe bibikora, ariko yifuza ko n’ibitarabitangira byabishyira muri gahunda. Yari yitabiriye ibirori ryagize tariki 18 Gicurasi 2024.
Yagize ati “Nashishikariza n’andi mashuri ataratera iyo ntambwe, gusinyana imihigo n’abanyeshuri. Ni bwo umusaruro twifuza wagerwaho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|