Abahinzi barashishikarizwa guhinga imboga n’imbuto

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), irasaba abahinzi b’imboga n’imbuto gukorana n’umushinga COMESA-EAC Horticulture Accelerator (CEHA), mu gushaka amasoko mu gihugu no hanze ya cyo, ariko biteguye no kuyahaza.

CEHA yafunguwe ku mugaragaro
CEHA yafunguwe ku mugaragaro

Ibi byabivugiwe mu muhango wo gufungura ku mugaragaro uyu mushinga ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko ahakwiye gushyirwa imbaraga ari mu makoperative, hagashakwa amasoko y’imbuto n’imboga mu Rwanda no hanze ya rwo.

Yagize ati: ”Bashyire imbaraga cyane cyane mu makoperative, n’abahinzi bato n’abanini kugira ngo bakorane, bashake amasoko yaba ayo mu Rwanda ndetse nayo hanze ndetse bayahaze.”

Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga ari mu makoperative, hagashakwa amasoko y'imbuto n'imboga mu Rwanda no hanze ya rwo
Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga ari mu makoperative, hagashakwa amasoko y’imbuto n’imboga mu Rwanda no hanze ya rwo

Umuyobozi mukuru wa Alliance for Commodity Trade in Eastern and Southern Africa (ACTESA), Dr. John Mukuka, yavuze ko mu buhinzi bw’imbuto harimo amahirwe menshi ku buryo igihe bwakozwe neza, bwatuma ababukora bahangana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: ”Ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, butanga amahirwe menshi mu karere kacu. Bukora nk’umusemburo w’iterambere ry’icyaro, buha imbaraga abahinzi bato, no kuzamura imibereho myiza yabo. Uru rwego rufungura amarembo y’amasoko mpuzamahanga, rutanga urubuga ku bihugu bigize uyu muryango kugira ngo bibashe guhangana mu buhinzi ku rwego rw’isi.”

Dr. John Mukuka, yavuze ko abahinzi bashobora kugera ku musaruro igihe baba bishyize hamwe bagahinga imboga n’imbuto.

Dr. John Mukuka, Umuyobozi mukuru wa Alliance for Commodity Trade in Eastern and Southern Africa (ACTESA)
Dr. John Mukuka, Umuyobozi mukuru wa Alliance for Commodity Trade in Eastern and Southern Africa (ACTESA)

Ati: ”Avoka, ibitunguru n’ibirayi bishobora kubyara miliyoni 230 mu madolari ku mwaka ku bahinzi bato bagera ku 450.000 bafite ingano ntoya y’ubuhinzi.”

Ibihugu byatoranijwe birigukorerwamo uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 5, ni Ethiopia, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda.

Dr. John Mukuka yavuze ko mu mwaka 2023 avoka n’ibitunguru byahujwe, bigatanga agera kuri miliyoni 11.2 z’amadolari. Igihe ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bwashyirwamo imbaraga, ababona imirimo bakwiyongera, isoko ryakwaguka mu Rwanda no hanze.

Abahinzi bashishikarizwa guhinga imboga n'imbuto
Abahinzi bashishikarizwa guhinga imboga n’imbuto

ACTESA ifite gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku mbuto n’imboga, ibi bikaba biri gukorwa hagati y’umwaka 2021-2031, bigakorerwa mu bihugu bigize COMESA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka