Umuhanzi Mr Flavour yapfushije se

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Chinedu Okoli, uzwi cyane ku izina rya Flavour N’abania, ari mugahinda nyuma y’uko se, Benjamin Onyemaechi Okoli yitabye Imana.

Flavour Nabania yapfushije umubyeyi we
Flavour Nabania yapfushije umubyeyi we

Uyu muhanzi niwe watangaje inkuru y’urupfu rwa se, abinyujije kurukuta rwe rwa facebook, ubwo yasangizaga abamukurikira amashusho ya se arimo amucurangira gitari.

Mu butumwa yakurikije ayo mashusho magufi, Mr Flavour yagize ati, “Data, papa Ijele uruhuke neza.”

Ikinyamakuru The Vanguard cyandikirwa muri Nigeria, cyatangaje ko kugeza ubu uyu muhanzi ataratangaza icyaba cyahitanye umubyeyi we.

Mr Flavour acurangira se gitari
Mr Flavour acurangira se gitari

Mr Flavour wamenyekanye mu ndirimbo nka Ashawo, Ololufe ari kumwe na Chidinma, Chinny Baby, Black Is Beautiful ndetse na Oyi Remix ari kumwe na Tiwa Savage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka