Nyagatare: Urubyiruko rwasabwe gufatira ku rugero rw’Inkotanyi rukarinda ibyagezweho

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, arasaba urubyiruko cyane urwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru gufatira ku rugero rw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, rukarwanya uwagerageza kurubibamo ingengabitekerezo yayo ariko rukanarinda ibyagezweho.

Urubyiruko rwasabwe kwirinda uwarubibamo ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ibyagezweho
Urubyiruko rwasabwe kwirinda uwarubibamo ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ibyagezweho

Yabibasabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, ubwo kaminuza ya East African University Rwanda, yibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwaturutse aho iyi kaminuza ikorera kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare aho basobanuriwe amateka ya Jenoside by’umwihariko mu cyahoze ari Umutara bagaruka kuri kaminuza ahakomereje ibiganiro n’ubuhamya.

Sebutama John, warokokeye Cyabayaga, yavuze ko mbere bari babanye neza ariko buri mwaka Abatutsi bakagenda bahabwa amazina abapfobya dore ko hari n’igihe babwiwe ko atari abanyarwanda ahubwo ari abanyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Mbere gato y’urugamba rwo kubohora Igihugu batangiye kwicwa urusorongo ndetse urugamba rugitangira batangira guhigwa n’abaturanyi ndetse n’abo basangiraga.

Benshi ngo bafashwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi bajya kwicirwa I Byumba abandi bicwa n’igitero cy’Abarundi babaga I Rukomo bafatanyije n’Interahamwe zo muri Komini Murambi.

Ati “Mu 1990, abo twasangiraga, twari inshuti batangiye kuduhiga, bamwe bajyanywe I Byumba bicirwayo, twe basigaye twihishahisha inaha, twatewe n’igitero giturutse I Gatsibo kirimo Abarundi bari bimutse hano I Rukomo, abanya-Kiyombe bari bahunganye ndetse n’Interahamwe za Gatete.”

Urubyiruko rwasabwe kwigira kuri bagenzi babo bahagaritse Jenoside
Urubyiruko rwasabwe kwigira kuri bagenzi babo bahagaritse Jenoside

Yashimye ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zabarokoye zikabubakira ubuzima ubu bakaba babayeho neza kandi babanye neza ntakwishishanya.

Umuyobozi wa AERG muri kaminuza ya Eat Africa, Biruta Ian, yasabye urubyiruko rugenzi rwe gukoresha imbaraga bafite bubaka Igihugu kizira amacakubiri ari nabyo bagomba kuraga abazabakomokaho.

Yifuje by’umwihariko ko bashyirirwaho isomo rijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaboneka n’ibitabo byinshi biyivugaho kugira ngo barusheho kumenya ayo mateka aho kujya bayumva igihe cyo kwibuka gusa.

Yagize ati “Twabasaga ko mwadushakira uburyo abanyeshuri bajya bamenya amateka atari umunsi nk’uyu gusa ahubwo bigashyirwa mu nyigisho duhabwa ndetse hakaboneka n’ibitabo byinshi bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tukayiga tukarushaho kuyamenya.”

Umuyobozi wa kaminuza ya East Africa, Prof Callixte Kabera, avuga ko gutegura iki gikorwa cyo kwibuka haba hagamijwe gutanga amasomo ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kugira ngo rumenye amateka yayo ariko runafatire urugero rwiza ku rundi rubyiruko rwayihagaritse bubake Igihugu buri munyarwanda wese afitemo agaciro.

Ati “Urugero rwiza dufite rw’abahagaritse Jenoside, bashobora kubyubakiraho bakubaka Igihugu gikomeye, gifite urukundo, cya Ndi Umunyarwanda, aho Umunyarwanda avuka aziko azabaho ejo n’ejo bundi na buriya.”

Naho ku bijyanye n’isomo kuri Jenoside yavuze ritangwa ku biga amateka muri iyi kaminuza ariko n’abandi bashaka kuyamenya hari ibitabo byinshi bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko kuba abanyeshuri ba kaminuza bagira inyota yo kumenya amateka ya Jenoside ndetse bakiha n’intego zo kurwanya abagifite ingengabitekerezo yayo bitanga ikizere ko itazongera kubaho ukundi.

Yasabye urubyiruko rwiga muri za kaminuza by’umwihariko kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kurinda ibyagezweho.

Ati “Urubyiruko nirwo rukoresha cyane ikoranabuhanga, rukwiye gutinyuka rero rukanyomoza abarikoresha babiba ingengabitekerezo ya Jenoside ariko nanone tunafatanye kugira ngo turinde ibyagezweho.”

Yasabye kandi abazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuhagaragaza kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 93, mu cyumweru gitaha hakazashyingurwamo indi itanu yabonetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka