Interahamwe zampfakaje kabiri (Ubuhamya)

Umubyeyi witwa Priscilla Mukarusanga avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zamwiciye umugabo, ariko ntizashyirwa kuko nyuma ya Jenoside mu 1997 zagarutse zikamwicira umugabo wabo bari barasigaranye, nyirabukwe na muramukazi we zigasiga zimupfakaje kabiri.

Mukarusanga atanga ubuhamya bukora benshi ku mutima kubera ukuntu yabuze aho ahungira n'uwamubyariye muri Batisimu akaba ari we umuhekura
Mukarusanga atanga ubuhamya bukora benshi ku mutima kubera ukuntu yabuze aho ahungira n’uwamubyariye muri Batisimu akaba ari we umuhekura

Mukarusanga uvuka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, avuga ko urugendo rwe rwo kurokoka Jenoside rutari rworoshye kubera imiterere ye yamugaragazaga nk’Umututsi adashobora kwiyoberanya ngo ahunge, kandi icyo gihe akaba yari akuriwe (afite inda yenda kuvuka).

Pricsille Mukarusanga avuga ko Umuryango we wari waragiranye ubucuti n’uw’Abafumba, kugeza ubwo bayaranye abana muri Batisimu, bigatuma ubwo Jenoside yari itangiye, ahungirishirazayo abana be babiri, ariko uwo muryango ubahururiza igitero kiza kubica.

Agira ati, "Uwari se w’umwana w’imfura yanjye muri batisimu niwe wazanye igitero kinyicira abana twe twihishe ku wundi mukecuru, babica numva ndeste numva igitero yazanye kigamba ko kishe inyenzi n’abasigiye mu rugo.”

Yongeraho ati, “Igitero kimaze kugenda twagiye kureba dusanga umwana wanjye umwe bari bamusatuye umusaya bahuza n’amatwi, se amubonye biramurenga ni uko ajya gusaba umuti wa kiyoda arawunywa ngo yiyahure ariko atinda gupfa."

Avuga ko uwari waramubyariye abana muri Batisimu, nyuma yo kumwicira abana yubikiriye umugabo we wari urembye kubera umuti wica yanyweye, amukubita ifuni ukubita kabiri ubwonko burasohoka agwa aho, naho we bagiye kumutema se wa ya nterahamwe imusaba kumureka kuko bavugaga ko yabyaye ngo yabatera umwaku ko byaba ari amahano.

Abarokotse b'i Mbuye bazana indabo kwibuka ababo baruhukiye Mayunzwe
Abarokotse b’i Mbuye bazana indabo kwibuka ababo baruhukiye Mayunzwe

Agira ati, "Nabuze aho njya n’aho ndeka niroha mu kigega cy’amazi bantereramo amabuye, nsoma amazi y’ikiniko arimo inyo n’ibinyamugera, umuntu umwe aza kumfasha kuvamo bahansiga bavuga ko ibyo namize ari byo biza kunyica."

Bagiye kumpamba ndeba

Avuga ko ku mugoroba we n’abandi Batutsi bari bishwe, babajyanye kubahamba, ariko we akiri muzima areba, ariko nta mbaraga afite, ariko abaca mu rihumye agahungira mu masaka, akomeza ahungira ahantu hatandukanye ariko agera ahantu ahura n’umugabo wagiye kumuhisha, ahetse umwana ari naho yamenyeye ko Sebukwe akiriho.

Avuga ko yaje kuhava kubera ibitero byakomezaga kuza kumuhiga bavuga ko yagendaga aroga amazi ku mariba, bagamije kugirango bamuhige bamwice, ariko arakomeza agenda ahungira mu baturanyi, ariko nabo bakamuhahana akabura aho ajya n’aho areka.

Agira ati, “Kubera ukuntu ndeshya n’ukuntu nari mfite izuru rirerire nta muntu wanyemereraga kumpisha ngo bahita bamenya ko ndi Umututsi, yewe no guhunga barambwiraga ngo uranyura he n’iryo zuru ryawe rireshya gutyo?”

Avuga ko yasubiye ku witwa Muhizi wari waramuhishiye abandi bana agasanga batagihari, kuko bagiye barorongotana bakagera i Kabgayi ahari inkambi y’Abatutsi benshi baje no kuharokokera.

Mukarusanga avuga ko bakoze urutonde rw’Abatutsi bari bahishwe n’Abahutu, babateguza ko bakomeza kubabika bakazazana imodoka ikabajyana i Gisenyi mu cyobo cya Rwabayanga ari nabwo yafatwaga n’inda (Ajya ku bise ashaka kubyara).

Nabyariye mu masaka mbura urwembe rwo kugenya umwana

Mukarusanga avuga ko ubwo hamanyenkanaga amakuru ko Inkotanyi ziri hafi aho ahitwa muri Vunga, yashatse guhungana n’abari bamuhishe ariko baramwangira kuko bavugaga ko kubera izuru rye ryatuma bamwica cyangwa akabicisha.

Abo mu muryango wa Mukarusanga baruhukiye mu rwibutso rwa Mayunzwe mu Karere ka Ruhango
Abo mu muryango wa Mukarusanga baruhukiye mu rwibutso rwa Mayunzwe mu Karere ka Ruhango

Avuga ko yakomeje guhungira mu masaka akaza kuhava, ari naho yaje kubyarira nyuma y’uko abari bamuhishe kwa Muhizi bari bamaze guhunga Inkotanyi, maze biramugora kuko yabuze uwamufasha kubyara.

Agira ati, “Inda yakomeje kumfatira aho mu masaka nza no kubyariramo umwana w’umukobwa, mbura uwamfasha kumugenya mbura n’urwembe rwo kumugenya (Gutandukanya urureri rw’umwana n’iya nyuma), ariko Nyagasani yaramfashije uwo mwana ariho."

Avuga ko bamaze kumva ko Inkotanyi zageze kuri Mbuye yazamukanye n’abandi bari bagiye barokoka, bagenda bamanitse amaboko basanga aho Inkotanyi zarasiraga ku musozi wa Mbuye, ariko we bikamugora kubera ko yazamutse afite agahinja mu ntoki, bagera ku musozi yarushye cyane ariko Inkotanyi ziramuramira aza kuzanzamuka.

Agira ati, "Narazanzamutse ku mugoroba nsanga banyambitse agapira, tuba turarokotse, dusanga hari n’Abahutu twahasanze Inkotanyi zagaruye, ndahembuka ariko kubera kubyara nta kimpembura nendaga gupfa."

Mukarusanga avuga ko Inkotanyi zimaze kumurokora basubiye mu byabo batangira ubuzima hamwe na nyirabukwe n’umugabo wabo na mukeba we, mu 1997 abicanyi baragaruka bamwicira bamwe barokokanye kugeza kuri bucura bw’umugabo wabo.

Agira ati, "Baragarutse barongera baradutsemba Umuryango wa Ladislas barawutsemba na wa mugabo wacu twarokokanye baramwica mba ndongeye ndapfakaye bwa kabiri, kandi niwe wankomezaga ambwira ko tuzongera tukagira abana, ibikomere by’ihungabana birongera birazamuka."

Avuga ko Leta y’Ubumwe yababaye hafi bakagenda barushaho kwiteza imbere bahereye kuri bikeya bari bafite, ubu bakaba bageze aho bafite ubuzima bwiza kandi babanye neza n’abandi Banyarwanda, kuko yahawe inka muri gahunda ya ‘Gira Inka Munyarwanda’, agakomeza kugerageza gukora ngo adakomeza guheranwa n’agahinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka