Gukoresha ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO bigeze kuri 94%

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kugeza ikoranabuhanga muri Koperative Imirenge SACCO, ubu bigeze ku ijanisha rya 94%, yizeza ko mu bihe bya vuba ibi bigo by’imari byose bizaba byagejejejwemo ikoranabuhanga.

Umurenge Sacco Kacyiru, ni umwe mu yagejejwemo ikoranabuhanga (Foto Internet)
Umurenge Sacco Kacyiru, ni umwe mu yagejejwemo ikoranabuhanga (Foto Internet)

Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga inama y’iminsi ibiri, ihuje Ihuriro ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (Association des Microfinances au Rwanda -AMIR) ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga byo hirya no hino ku Isi.

Minisitiri Dr. Ndagijimana, avuga ko Leta ifite intego zo kugera ku iterambere rigera kuri bose, kandi ko kugira ngo ibi bigerweho hakenewe uruhare rutaziguye rw’ rw’ibigo by’imari.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko abaturage bafite amikoro aciriritse batabasha gukorana n’amabanki manini, bityo ko igisubizo kuri bo ari ukwegera ibigo by’imari iciriritse.

Ibi bigo by’imari iciriritse ariko na byo birasabwa gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bibashe guha serivisi abaturage benshi.

Agira ati “Kugira ngo za microfinances zibashe gutanga serivisi nziza, zihendutse kandi zigere kuri benshi, ikoranabuhanga ribifitemo uruhare rukomeye. Hari intambwe nziza imaze guterwa rero, urabona nk’uburyo telefoni zisigaye zikoreshwa mu bintu hafi ya byose, ibyo ntibyabagaho kera."

Akomeza agira ati “Bituma rero serivisi zigera ku bantu benshi icyarimwe, kandi uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ni na ko ibiciro bigenda bimanuka."

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza avuga ko icyifuzo ari uko hakemuka ikibazo cy’Abanyarwanda bagenda ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’imari nk’inguzanyo n’ibindi.

Yongeraho ko bari kuganira n’ibigo by’ikoranabuhanga, ngo bibagaragarize uko hakwifashishwa ikoranabuhanga, Umunyarwanda akajya ashobora kuba yasaba inguzanyo mu kigo cy’imari akorana na cyo, atavuye aho ari.

Ati “Icya mbere dushaka ni uko Abanyarwanda bose begera imari, buri wese akazigama icyo afite uko kingana kose atavuye aho ari. Umuntu ntategeshe amafaranga 1000 agiye kuzigama 500! Turashaka ko buri Munyarwanda amenya gukorana n’ibigo by’imari. Nta kundi byakorwa rero tudafite ikoranabuhanga rigera hose."

Uyu muyobozi ariko avuga ko kuba ikoranabuhanga rihari na byo bidahagije, kuko hari igihe rizana ibibazo birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, akavuga ko harebwa uko abantu bakwigishwa kurikoresha neza.

Harasuzumwa uko ikoranabuhanga ryagezwa mu bigo by'imari byose mu Rwanda
Harasuzumwa uko ikoranabuhanga ryagezwa mu bigo by’imari byose mu Rwanda

Umucungamutungo wa SACCO Twifatanye/Rwinkwavu, yo mu Murenge wa Rwinkwavu w’Akarere ka Kayonza, rwambari Elysee, yabwiye Kigali Today ko Sacco yabo yashyizwe mu ikoranabuhanga tariki 04 Ukuboza 2023.

Avuga ko kuva bajya mu ikoranabuhanga, byoroheje uburyo bwo kubona za raporo z’ibikorwa, ku buryo umunsi ukirangira baba bafite raporo y’uko umunsi wose wagenze.

Ku baturage, uyu muyobozi avuga ko byabafashije kumenya amakuru ya konti zabo bibereye mu ngo zabo.

Ati “Umuturage iyo abikuje cyangwa se akabitsa kuri konti ye, ahita abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ye, arikombere yabaga abifite mu gatabo. Mbere kandi kugira ngo umuntu abone amakuru ya konti ye (historique), byasabaga kujya gufotora ifishi ye, ariko ubu ahita abona aya makuru kuri telefoni ye, ndetse n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyakorerwa kuri konti ye agahita akimenya atavuye aho ari."

Jackson Kwikiriza, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari mu Rwanda
Jackson Kwikiriza, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda

Ibigo by’imari byamaze gukoresha ikoranabuhanga bigaragaza ko byakemuye bimwe mu bibazo byagaragaraga mu mitangire ya serivisi, birimo ikibazo cy’ubujura, kwibeshya mu gutanga za raporo zikenerwa mu nzego zitandukanye n’ibindi.

Kugeza ubu, Ihuriro ry’ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR), rigaragaza ko rigeze ku kigereranyokiri hejuru ya 80% mu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga. Iri huriro kugeza ubu rifite ibigo by’ibinyamuryango 458.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka