Tanzania: Abantu 11 bapfuye nyuma y’iturika ry’imashini y’Uruganda rw’Isukari

Muri Tanzania, abantu 11 bapfuye, abandi 2 barakomereka nyuma y’uko imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari ruherereye ahitwa Turiani mu Ntara ya Morogoro rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’ ituritse ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi.

Imashini yo mu ruganda rw'Isukari yaturitse ihitana abantu 11 abandi 2 barakomereka
Imashini yo mu ruganda rw’Isukari yaturitse ihitana abantu 11 abandi 2 barakomereka

Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania cyatangaje ko mu kiganiro cyagiranye n’Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kuzimya inkongi n’ubutabazi muri Morogoro, Shaban Marugujo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, yahamije ayo makuru, avuga ko iyo mpanuka yebereye mu ruganda rw’isukari mu ma saa moya, igahitana abakozi 11 naho abandi babiri bagakomereka.

Yagize ati, “Ni byo koko abantu 11 bapfuye abandi 2 barakomereka mu gihe, barimo bitegura gutunganye isukari aho mu ruganda, byumvikane ko kugira ngo uruganda rutangire gutunganya isukari, hari urugero rw’ubushyuhe ruba rukenewe, mu gihe cy’imyiteguro hategerejwe ko urwo rugero rw’ubushyuhe rugera, ni bwo umupira utanga ubushyuhe mu mashini waturitse, abo bantu bari imbere mu ruganda, bahura n’ubwo bushyuhe bukabije, 11 bahita bapfa baguye aho ako kanya”.

Uwo muyobozi, yakomeje avuga ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana ariko hari gukorwa iperereza.

Ati, “Impamvu nyayo yateye uko guturika, nubu ntiramenyekana, ariko ubu iperereza ririmo kuba. Hari itsinda rinini ryamaze kugera mu ruganda kugira ngo rimenye impamvu yateye uko guturika, nihagira ikimenyekana tuzabitangaza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impanuka zo ku kazi zihitana benshi.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

bwahika yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka